Tariki ya 14 Gashyantare 2021 nibwo igihugu cya Guinea cyatangaje ko cyabonye abarwayi ba Ebola baturuka mu cyaro cya Goueke in N'Zerekore ,ibi byatangajwe nyuma yaho habonetse abarwayi batatu bapimwe bikagaragazwa na Lboratwari y'igihugu ko bafite virusi ya Ebola .
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragajeko hari umuforomokazi wapfuye tariki 28 mutarama 2021 ,nyuma yo gushyingurwa abantu bagera kuri batandatu bari bitabiriye uwo muhango wo gushyingura bahise bagaragaza ibimenyetso bya Ebola ,babiri bitabye Imana abandi bane bashyirwa mu bitaro ngo bitabweho.
Igihugu cya Guinea kiri mubihugu byibasiwe n'icyorezo cya Ebola mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2016 aho cyahitanye abatari bake ndetse n'ubukungu burahazaharira bikomeye.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ritangaza ko rifatanyije n'igihugu cya Guinea bari gukurikirana abahuye n'aba bantu bose kugira ngo bashyirwe ukwabo ,hirindwa ikwirakwiza ry'iki cyorezo ,kandi nanone uyu muryango washize imbaraga mu gutanga inkingo za Ebola kugira ngo hakingirwe benshi .
Iki cyorezo kije mu gihe ikindi cyorezo cya Koronavirusi kiri kubica bigacika hirya no hino ku isi ,nkubu mu gihugu cya Guinea abarenga ibihumbi cumi na bitanu barwaye COVID-19 ,naho abagera kuri 85 yarabahitanye.( from worldometers.info) ibi bikaba ari umuzigo ukomeye kuri iki gihugu , mu gihe Ebola ikomeje kwiyongera kandi n'icyorezo cya koronavirusi nacyo gica ibintu.
Izindi nkuru Wasoma