indwara ya Trichomonasi


indwara ya Trichomonasi

indwara ya Trichomonasi ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina igaterwa n’agakoko ko bwoko bwa porotozoa kitwa Trichomonas vaginalis , nanone iyi ndwara izwi ku izina rya Trichomoniasis.

Ibimenyetso by’indwara ya Trichomonasi

Muri rusange indwara ya Trichomonasi igira ibimenyetso bikurikira.

1.Uruzi ruva mu gitsina runuka.

2.Uburyaryate mu gitsina.

3.Kubabara mu gitsina.

4.Kubabara mu gihe unyara.

5.Ububabare mu gihe itera akabariro.

6.Kubabara mu gihe usohora ku bagabo.

7.Ibizi binuka biva mu mboro ku bagabo.

Ibintu byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya Trichomonasi

Hari bimwe mu bintu byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya Trichomonasi harimo.

1.Kuba ufite abantu muryamana benshi.

2.Kuba warigeze kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

3.Kuba warigeze kurwara Trichomonasi.

4.Kuba udakoresha agakingirizo mu gihe itera akabariro.

5.Gutizanya imyenda y’imbere .

Ingaruka ziterwa n’indwara ya Trichomonasi ku mubyeyi

1.Kuba umubyeyi ashobora kubura umwana udashyitse .

2.Kubyara umwana ufite ibiro bike.

3.Kuba umwana ashobora kwandura ubu burwayi mu gihe bbamubyara.

Uko yakwirindwa

Kimwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,hari uburyo indwara ya Trichomonasi yakwirindwa.

1.Gukoresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina.

2.Kwisuzumisha trichomonasi kenshi.

3.Kwivuza indwara ya Trichomonasi kare.

4.Mu gihe urwaye ni byiza no kuvuza umufasha wawe.

5.Kugabanya umubare wabo muryamana.

Izindi Nkuru Wasoma

Indwara y’umusonga ku bana

Indwara ya Constipation: Ibimenyetso byayo nuko wayivura

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post