Sobanukirwa : Umuti wa Paracetamol uvura umutwe ,umuriro n'ububabare bworoheje


Umuti wa Paracetamol ni umuti ukoreshwa ahanini bashaka kugabanya ububabare bworoheje kandi nanone ushobora gukoreshwa bagabanya umuriro ku muntu urwaye





Ni umuti mwiza ukunda gukoreshwa no kwandikirwa abarwayi cyane kubera ko uhendutse ,ukora neza kandi nta ngaruka mbi nyinshi utera uwawunyweye.





Ni umuti ushobora kugura hirya no hino mu mafarumasi atandukanye ku buryo bidasaba nurupapuro wandikiwe na muganga nkuko twakoze ubushakashatsi butandukanye ku muti wa paracetamo l twifashishije imbuga za muarandasi harimo www.webmed.com na www.drugs.com tugiye kubagezaho amakuru twabakusanyirije.





Ibinini bya paracetamol ni ibyo kwitondera kuko bitera kwangirika ku umwijima
Ibinini bya paracetamol ni ibyo kwitondera kuko bitera kwangirika ku umwijima




Umuti wa paracetamol witwa irindi zina rya Acetaminophen ,ukaba ari umuti uza mu moko atandukanye harimo kuba uza ari ibinini binyobwa ,ukaba ari ibinini binyuzwa mu kibuno cyane cyane bihabwa abana kandi ushobora kuza ari umuti w'amazi unyuzwa mu rushinge.





Impamvu uyu muti utangwa





1.Kugabanya ububabare bworoheje





2.Kugabanya umuriro





3.Kugabanya ububare buterwa no kuribwa umutwe





4.Uahobora guhabwa umuntu wabazwe





Ingaruka uyu muti ushobora gutera





1.Iyo wafashe ingano yawo ku bwinshi birenze ikigero wandiwe na muganga bishobora kugutera kwangirika ku mwijima





2.Hari abnatu bashobora kuwugiraho allaergie bakaba bazana uduheri ku mubiri nibindi...





3.kugira iseseme





4.Kubabara mu gifu





5.inkari zigahinduka umukara





6.Amaso n'uruhu bishobora guhinduka umuhondo





Ibimenyetso ku muntu wanyweye ingano yawo nyinshi(overdosage)





Ubundi umuntu mukuru ntab agomba kurenza garama enye za paracetamol ku munsi bitewe no kudasobanukirwa cyangwa n'ububare bwinshi ufite ushobora kunywa uyu muti ukarenza urugero hakaba hari ibimenyetso wabona bikugaragariza ko warengeje igipimo kigenwe ugahita wihutira kwa muganga





1.Kugira iseseme no kuruka





2.Kubira ibyuya





3.Kubabara munda





4.Kubura ibitotsi ukaba watakaza ubwenge





5.Kwangirika kumwijima ahanini bigaragazwa nibizamini byo kwa muganga





Ibyo ugomba kwitaho niba ushaka kunywa paracetamol





ibinini bya paracetamol




1.Kwirinda kunywa inzoga





2.Kunywa uyu muti wawandikiwe na muganga gusa





3,Kwirinda guherekanya uyu muti ku muntu wawunyweye akawusagura





4.Kuwubika kure y'abana





5.Niba urwara umwijima banza ubiganizeho muganga





6.Kuwukoresha uko bisabwa niba ari uwo kunybwa wunywe kandi niba ari uwo gucisha mu kibuno wiwutanga mu kanwa ahubwo wutange uko bitegetswe





7.ku mugore utwite nuwonsa nta ngaruka ugira ku mwana.





Umuti wa paracetamol ushbora guhabwa abana bato ari umuti wa mazi ,mu miti yitwa Syrup .nanone ibinini binyuzwa mu kibuno bya paracetamol nabyo byagenewe abana.





Umuti w'amazi wa paracetamol
Umuti w'amazi wa paracetamol




Umuti wa paracetamol unyuzwa mu kibuno
Umuti wa paracetamol unyuzwa mu kibuno




Icyitonderwa





Ntugomba kunywa umuti wa paracetamol uko wiboneye ,ugomba kubyitondera kubera ko uyu muti wangiza umwijima ku kigero gikabije ,abantu benshi barawukerensa bagapfa kuwukoresha uko biboneye ariko ni byiza kuzirikana ko wa ngiza umwijima.





Dore uko umuti wa paracetamol ukoreshwa ku bana





Gukoresha umuti wa paracetamol ku bana ugomba gukurikiza amabwiriza yose uhabwa n'abaganga





Ku muti wo kunyuzwa mu kibuno





Kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 5 ,umwana ahabwa 1 kugeza 2 buri masaha 6





Gutanga uyu muti ugomba kugendera ku biro by'umwana





Umwana w;umwaka 1 ufite ibiro 1 ,ahabwa ikinini kimwe kinyuzwa nmu kibuno cya mg 125





Umwana w]imyaka 5 ufite ibiro 20 ahabwa ibinini 2 bya mg 125 ,bitewe n'ikibazo umwana afite ashobora guhabwa Doze 4 ku munsi hagamijwe kumvura icyo kibazo ariko nanone ntugomba kurenza izi Doze 4.





izindi nkuru Wasoma





Umuti wa Broncalene





Ubushakashatsi:,Umuti wa paracetamol ku mugore utwite wongera ibyago byo kubyara umwana ufite uburwayi bwa Autism





Japan;Habonetse indwara y’amayobera irimo gufata abana ikangiza umwijima wabo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post