Ubushashatsi bwagaragaje ko kugira impumuro mbi yo mu kanwa ahanini biterwa no kutagirira isuku ihagije amenyo yawe ndetse no mu kanwa muri rusange
Gusukura nabi mu kanwa,imyanda ndetse na mikorobi zitandukanye bituma mu kanwa hanuka .koza amenyo kabiri ku munsi no gukoresha korogate nziza bifasha gusukura mu kanwa neza kandi imyanda yose igashyiramo.
Ni byiza gukoresha urudodo rwabigenewe(dental frossy) ukabasha koza no hagati y'amenyo ugakuramo imyanda yose ariko hari uburyo butandukanye ushobora gukoresha ukivura ikibazo cyo kugira impumuro mbi.
1.gukoresha amababi ya perisile (parsley)
Iki kimera kizwiho mu kuvura no gukuraho burundu ikibazo cy'impumuro mbi yo mu kanwa ,aya mababi akungahaye kuri chlorophyll ,ikaba ibasha gusukura neza mu kanwa ,ni byiza guhekenya amababi nyuma yo kurya.
2.Kurya inanasi cyangwa ukanywa umutobe w'inanasi
Inanasi zifite ubushobozi bwo gusukura mu kanwa ariko bikaba byiza niba umaze kurya inanasi uhita wiyunyuguza mu kanwa kuko isukari nayo yasigaye mu kanwa ishobora gukurura mikorobi.
3.Kunywa amazi menshi
Iyo wumagaye mu kanwa bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa kuko bigabanya amacandwe .kandi amacandwe burya niyo abasha gusukura mu kanwa .kunywa amazi menshi bituma umubiri ubona amazi ahagije bityo n'amacandwe asukura mu kanwa akaba menshi.
4.Kunywa Yawurute(yogurt)
Yawurute ibonekamo ubwoko bwa bagiteri zitwa Lactobacillus zikaba ari nziza ku mubiri kandi zikaba zifasha mu gusukura no gucagagura imyanda imwe nimwe yatera impumuro mbi
Ubushakashatsi bwagaragajeko kunywa yawurute mu gihe cy'ibyumweru bibiri bigabanya impumuro mbi yo mu kanwa byibuze ku kigero cya 80 ku ijana.
5.Kunywa amata
Kunywa byibuze ikirahure kimwe cy'amata ku munsi bifasha mu kurwanya impumuro mbi yo mu kanwa
7.Kurya imbuto za orange
Orange ikungahaye kuri vitamin C ,iyi vitamin ikaba ifasha mu gutuma amacandwe akorwa hanyuma akaboneka ari menshi kugira ngo abashe gusukura mu kanwa.
8.Gukoresha Zinc
Umunyungugu wa zinc ukoreshwa cyane mu miti yogeshwa mu kanwa .gukoresha umuti woza mu kanwa byibuze mu gihe cy'amezi atandatu bivura ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa .
9.Kunywa icyayi (Green tea)
Iki cyayi gifite ubushobozi bwo gusukura mu kanwano guhumuza impumuro iva mu kanwa.bikaba ari byiza kukinywa mu gitondo kikabasha gusukura maze ukirirwana impumuro nziza yo mu kanwa.
10.Imbuto za Pome
Pome ni urubuto rw'umuti buretse mu gusukuramu kanwa fite n'ubushobozi bwo gusukura amaraso muri rusange kandi ikaba inafasha mu kuvura no kurinda izindi ndwara nyinshi zitandukanye harimo nka Diyabete,Indwara z'umutima ,,,,,,
11.Gukoresha Baking Soda
Gukoresha baking soda (sodium bicarbonate ) woza mu kanwa bifasha nu gusukura amenyo neza ,impumuro mbi nindi myanda bikavamo
Ushobora kuyitegura ufata utuyiko dutatu twa baking soda ukatuvanga n'amazi ya akazuyazi. baking soda igurwa m mafarumasi ayo ariyo yose.
12.Gukoresha Vinegere
Gukoresha vinegar woza mu kanwa ni byiza cyane bibasha kwica bagiteri zitera impumuro mbi mu kanwa kuko ntizibasha kubasha kubaho muri aside kuko burya vinegere ni aside
Ufata utuyiko tubiri twa vinegere ukatuvanga n'amazi hanyuma ukoza mu kanywa byibuze amasegonda mirongo itatu.ukabona gucira .ni byiza kuyivanga indwara ya Trichomonasi n'amazi kugira ngo itagutwika mu kanwa.
izindi Nkuru
Ingaruka ziterwa no kwikinisha n’uburyo wabicikaho