inseko no Guseka nta kiguzi gihambaye bisaba buri wese ashobora kubigira no kubikora ,hari kamaro gatandukanye ko guseka ndetse no kugira umunezero n'ibyishimo .
1.Bituma umutima ukora neza
Inseko nziza ituma umubiri wose ukora neza .cyane cyane umutima.ubushakashatsi bwagaragaje ko guseka iminota cumi nitanu bingana no gukora siporo mu gihe cy'iminota mirongo itatu.kandi siporo ikaba ari nziza mu mikorere y'umutima
2. Bishobora kugabanya ibiro by'umurengera
Iyo useka umutima utera cyane ,uburyo umubiri utwika amasukari ngo ubone imbaraga bikiyongera ibyo bikazamura ikigero cya metabolism bikaba bishobora no gutuma ibinure bigabanuka umubiri ubitwika kugira ngo ubashe kubona imbaraga
3.Bituma umuntu ahumeka neza
Iyo umuntu aseka bituma umwuka mwinshi usohoka mu bihaha bityo ibihaha bigasa naho byisukura hanyuma umuntu akabasha kwinjiza umwuka mwinshi.ibi bikaba bifasha cyane abantu barwara indwara ya asthma
4.Bifasha abantu mu gusabana no guhuza urugwiro
Iyo uganira nabandi museka mwishimanye bizamura amarangamutima mukanezerwa mwese ndetse buri wese akumva yishimanye na mugenzi we kandi akabasha kwisanzura
5.Ni nkogukora siporo
Iyo useka bikoresha imikaya itandukanye irimo iyo mu gice cyo mu maso no mu agtuza ,ibi bikaba bisa no gukora imyitozo ngororangingo.
6.Bikomeza umubano
Iyo uri kumwe nuwo mukundana mwisanzuranyeho agaragaza inseko nziza wumva wishimye kandi ukumvako nawe akwishimiye kandi akwisanzuyeho ibi bigatuma urukundo rwanyu rukomera
7.Bigabanya indwara y'agahinda
Iyo useka wirekuye bigabanya ingano y'umuhangayiko no kwigunga mu mubiri.ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuze bwagarajeko inseko nziza yagabanyije umuhanagyiko mu bantu bakuze ku kigero kiri hejuru
8.BIgabanya ububabare
Iyo useka umusemburo wa endorphin urarekurwa ukaba ugabanya ububare ukanongera ibyishimo.
9.Byongera ubudahangarwa bw'umubiri
Inseko nziza ituma umubiri wongera kanakomeza abasirikari barwanya indwara ,kugira ibyishimo n'umunezero bituma umubiri ugira ubushobozi buhambaye naho abantu batajya bishima bagira ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandukanye
10.Bituma uramba igihe kirekire
Guseka bituma ubasha kubaho igihe kirekire ,ukagira ubuzima bwiza ,umubiri ntusaze byihuse kandi ugakomeza kugagara no kugira isura nziza kabone niyo waba ushaje.
Izindi nkuru
Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye
bagabo ,ibi bintu 4 byangiza intangangabo ku buryo bishobora no kugutera ubugumba
Dore ibintu utagomba gutaho umwanya niba wifuza guhora utsinda mu buzima bwawe
[…] Akamaro 10 ko kugira inseko nziza no guhorana umunezero […]
ReplyDelete