Impamvu 10 zitera ibura ry'imihango


Kubura imihango ku bakobwa bishobora gufatwa nkaho yasamye ariko siko biri hari impamvu nyishi zishobora gutuma imihango ibura kandi ari nta kibazo umubiri ufite gikomeye.ariko nanone hari igihe bishobora guterwa n'uburwayi





Dore zimwe mu mpamv zitera ibura ry'imihango





1.Kuba utwite





Iyo umuntu atwite udusabo tw'intanga duhagarika kurera igi rizavamo intanga ahubwo umubiri wose uaghugira mu kurera umwana uri kuremwa mu nda bityo ukaba udashobora kujya mu kwezi mu gihe utwite





Imihango izarya ryari?





Ubundi imihango iza buri kwezi bikaba bishobora guhindagurika bitewe n'umubiri w'umuntu .





Imihango iba yatewe niki?





Iyo intangangore yateguwe neza n'umubiri maze igihe cy'uburumbuke kikarangira nta ntangangabo bihuye irasohoka kubera ko kandi umubiri uba wariteguye kwakira igi ryaturutse mu ihura ry'intangangabo nintangangore ibyo byose bisohokana naya ntangangore bimeze nk'amaraso akaba aribyo byitwa imihango.





2.Mu gihe wonsa





Umubyeyi wonsa neza ashobora kutabona imihango bitewe nuko umubiri we uba utari wakabona umwanya wo gutegura indi ntanga





3.Kuba ugeze mu gihe cyo gucura





Umubyeyi ugeze mu gihe cyo gucura imihangho ntiyongera kuza kubera ko umubiri uba warshizemo intanga ntazo asigaranye





4.Iyo ufite ikibazo mu misemburo





Iyo umusemburo wa Estrogen (soma esitorogeni) wabaye muke cyangwa umusemburo wa Testesterone wabaye mwinshi cyane ibi bitera umubiri kudategura intanga bityo ukaba ushobora kubura imihango





5.Iyo ufite ikibazo mu turemangingo tw'umubiri





Cyane cyane ibi biba kubafite ikibazo cya Turner syndrome iki kibazo kikaba gituma udusabo tw'intanga(ovaries) tudakura kandi umuntu agira ibindi bibazo nk'ubugufi bukabije no kurwara umutima





6.Kuba uri gufata imiti ivura indwara zo mu mutwe





Imiti iturisha igira ingaruka kubantu bamwe nabamwe zo gutuma babura imihango.





7.Kuba uri gufata imiti ivura kanseri cyangwa igabanya umuvuduko w'amaraso





Iyi miti nayo igabanya ingufu z'umubiri mu gukora imisemburo ituma habaho ikura ry'intangangore.





8.Guhigarika imiti iringaniza urubyaro uhutiyeho





Cyane cyane guhagarika ibinini bikoreshwa mu kuringaniza urubyaro bishobora gutuma umara amezi runaka utarongera kubona imihjango nta kibazo ariko birongera bigasubira mu murongo.





9.Kuba ufite ubumuga bwa bimwe mu bice by'imyanya myibarukiro





Aha ntuba warigeze ujya mu mihango na rimwe ukaba ushobora no kurenza imyaka makumyabiri ugirwa inama yo kujya kwa muganga bakareba ikibazo icyo aricyo hanyuma bakakuvura hari ibishobora kuvurwa ugakira neza





10. Rimwe na rimwe bishobora no guterwa ninkovu ya nyuma yo kubagwa mu nda igafunga inzira





Ibi biboneka gake gashoboka cyangwa bikaba byatewe nikibazo cyitwa Asherman Syndrome aho inkuvu iba yaraje muri nyababyeyi.





izindi nkuru





Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo kunywa ibinini bikurinda gusama





Uburusiya burashinjwa kwiba Ibimashini bihinga muri Ukraine bifite agaciro ka Miliyoni 5 z’amadorali


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post