Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo kunywa ibinini bikurinda gusama

Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo kunywa ibinini bikurinda gusama

Iyo umugore cyangwa umukowa yakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo akoresheje kandi akaba akeka ko ashobora kuba yasamye ,hari ibinini byabigenewe bimurinda gusama ashobora kunywa bityo za mpungenge zo kuba yasama inda atifuza zikavaho.


Kugira ngo ibi binini bibashe gukora neza 100% ,ugomba kuzirikana ko bifatwa mbere y’amasaha 72 uhereye igihe wakoreye imibonano mpuzabitsina ,kandi nyuma yo kubifata hari ibibazo bishobora kugutera nko kugira iseseme ,kuruka ,kumva ufite isereri no kuba imihango yaza nabi ku kwezi gukurikiyeho.


Umusemburo wa Levonorgestrel niwo w’ibanze uba uri muri ibi binini kandi ninawo ukora akazi kose ko kbuza kuba wasama inda utifuza,kandi ugomba kuzirikana ko kunywa utu tunini atari uburyo bwo kuboneza urubyaro ahubwo aribwo kwiyambaza mu gihe wacitswe.


Ni byiza ko wafata ibi binini ako kanya ukimara gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ukaba wabifata vuba bishoboka kubera ko ko ubifata kare niko binakora neza.


Ikinini kimwe muri ibi bikoreshwa mu kwirinda gusama bya microgynon kiba kirimo Levonorgestrel ingana na miligarama 1,5.ariko bitewe n’ubwoko bw’ibi binini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro hari igihe iba ari nkeya.


Aya moko y’ibi binini aratandukanye ,hari ibyo usanga uba ugomba kunywa ibinini bibiri gusa ukaba urangije ,ariko hari naho uba ugomba kunywa ibinini umunani nko kuri microgynon ,ufata utunini tune ,hashyira amasaha umunani ,abarwa uhereye igihe wafashe doze yatwo ya mbere ukongera ugafata utundi tune.


Ni gute ibi binini bikora ?


Ibi binini bikora ku buryo butandukanye bitewe n’ubwoko wafashe ,hari ibituma igihe cy’uburumbuke kigira inyuma bityo kikazasanga intangangabo zarapfuye , ubundi bwoko bw’ibinini bwo bubuza igi ryaremwe(ni ukuvuga igi rizavamo umwana) kuba ryafata muri nyababyeyi ,ubu bwoko bw’ibinini bwo buba busa no gukuramo inda.


Ibi binini bikora ku kigero kingana gute?


Ibi binini ntibikurinda kuba wasama ku kigero cy’ijana ku ijana ,ushobora kubinywa kandi ukaba wanasama nk’ibinini bigizwe n’umusemburo umwe wa levonorgestrol bikora ku kigero cya 87% bivuze ko ku by’umwaka 13% watwara inda.


Zirikana ko


Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye nibwo byitabazwa
ntibikoreshwa nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro
Mu gihe ukeka waba wari usanze utwite ,byirinde
Menya ko bishobora kugutera utubazo turimo
1.Iseseme
2.kubabara mu nda
3.umunaniro ukabije
4.kubabara umutwe
5.ihindagurika ry’imihango
6.isereri
7.kubyimba amabere
8.kuruka.

Izindi nkuru wasoma

Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

Abagabo nabo baba bagiye gukorerwa ibinini byo kuboneza urubyaro

Uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post