Akamaro ko kunywa amazi


Kunywa amazi bifite akamaro kanini cyane. amazi agize hejuru ya 60% by'umubiri wacu. amazi akaba atuma umubiri ukora neza.ndetse n'imikorere y'ubwonko ikagenda neza. Iyo umubiri watakaje amazi menshi umuntu ashobora no gupfa. bikaba bishobora no gusigira imikorer mibi y'inyama zo munda nk'umwijima ,imyiko n'ibindi,,,,





Muri rusange umuntu mukuru agomba gufata hagati y'ibirahure 6-8 by'amazi meza ku munsi ,ariko bitewe n'akazi ukora cyangwa imibereho yawe ,nk'abakora siporo nyinshi, abakinnyi n;abandi ushobora kuturenza





Dore akamaro ko kunywa amazi





1.Amazi ahagije mu mubiri atuma ubwonko bukora neza





Ubwonko iyi bwabuze amazi bituma uburyo bwakoraga bugabanuka.bugacika intege ,umuntu agatangira kugira imijagararo akumva adatuje,kandi burya igice kinini cy'ubwonko kigizwe n'amazi





2.Agabanya kurarikira ibinyamasukari kandi agafasha mu kuringaniza ibiro





Iyo unywa amazi menshi mu gihe urimo kurya.btuma uhaga vuba kandi uriye uturyo duke.ibyo bikagabanya ingano y'amafunguro ufata.kandi kunywa amazi menshi bituma udasonza buri kanya .bikagabanya inshuro waryaga. kandi nanone ubushakashatsi bwakozwe 2015 bwagaragaje ko kunywa amazi menshi bituma umusemburo wa insulin ukora neza.





3.Kunywa amazi byongera ubushobozi n'ubushake bwo gukora siporo





Iyo umubiri utumagaye ,ufite amazi ahagije,bituma ukora neza. ugakora imyitozo ngorangingo igihe kirekire nta kibazo kandi wumva ufite imbaraga nta mwuma





4.Kunywa amazi bigabanya kuribwa umutwe





Kunywa byibuze litiro n'igice by'amazi ku munsi bigabanya ububare bw'umutwe.kandi iyo amazi abaye make ,mu mubiri kubabara umutwe biza mu bimenyetso bya mbere ugira.ni byiza rero kunywa amazi menshi mu gihe wumva umutwe ukurya.





5.Kunywa amazi menshi bigabanya bivura indwara ya Constipation( Impatwe)





Impatwe ni cya gihe umusarani uza ukomeye hakazi duke tumeze nk'ibuye ahanini amara ntabwo aba yabonye amazi ahagije cyangwa wariye ibiryo byumye cyane kunywa amazi menshi byakorosha umusarani bityo ikibazo cya constipation kigakemuka





6.Kunywa amazim menshi bigabanya ibyago byo kurwara utubuye dufata mu mpyiko





Iyo impyiko zitabonye amazi ahagije ngo zibashe kuyungurura neza amaraso no gukora neza bituma hazamo utuntu tumeze nk'utubuye tukaba twatera ibindi bibazo bikomeye..Bityo kunywa amazi menshi bituma iyo myanda isohoka impyiko zigakora neza.





7.Kunywa amazi menshi bigabanya Hangover





Burya iyo wanyoye inzoga nyinshi zigabanya amazi mu mubiri ,zikagutera umwuma ,hanyuma iyo unyoye amazi menshi asukura umubiri agatanga ubuhehere buhagije mu mubiri ingaruka zatewe naya nzoga zikagabanuka





8.Kunywa amazi menshi bigabanya imihangayiko





Ubushashatsi bwagaragaje ko mu gihe wumva udatuje ,ibitekerezo bitari ku murongo wumva uhangayitse ,kunywa amazi menshi byagufasha kugarura umutuzo.





Bimwe mu bimenyetso byakubwira ko ufite umwuma





1.Kumva ufite inyota ikabije





2.Inkari ziragabanuka zikanuka kandi zigasa umuhondo cyane





3.Kumva ufite isereri





4.Kumva ufite umunaniro





5.Mu kanwa harumagara ukabura amacandwe.





Izindi Nkuru





Umuti wa Ciprofloxacin wifashishwa mu kuvura Typhoide





Ibyago biterwa no kunywa amazi  aarimo umutobe w’indimu n’uburyo wakwirinda ingaruka zabyo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post