Ubwoba ni bwinshi mu bihugu by’I Burayi kubera ubwandu bwa Virusi ya Delta yihuje na Omicron bikabyara ubwandu bushya bwahawe izina rya Delmicron

Mu bihugu by’i Burayi  hakomeje kugaragara ubwandu bwa Virusi ya Omicron yihuje na virusi ya Delta bigahabwa izina rya delmicron,bikaba bikekwa ko ari nabyo bikomeje kuzamura umubare munini w’abarwayi ba Covid-19 muri ibi bihugu ,hiyongereyeho na Amerika.

Uku kwihuza kwa Omicron na Delta byahawe izina rya Delmicron ,ariko bikaba bivugwa ko Delmicron itakwitwa ko ari ubwoko bushya ahubwo ari ukwihuza kwaya mavirusi akabyara ubwandu bumwe aribwo bwiswe Delmicron.

Ibi bikaba bijya guhura n’ibyatangajwe n’inzego z’ubuzima mu gihugu cya Isiraheli aho zabonye ubwoko bushya bwa virusi aho virusi ya koronavirusi yihuje na virusi ya influenza bikaba byarahawe izina rya Flurona.

Ubwandu bwa Delmicron bwagaragaje kwandura cyane ndetse no kuba burembya abantu abakenera guhabwa ibitaro bakaba benshi .

Ibimenyetso bya Delmicron

Nubwo bwose hagikorwa ubushakashatsi burambuye ngo hakusanywe amakuru yose kuri iyi virusi ya Delmicron ,hari bimwe mu bimenyetso byagaragajwe biterwa n’ubu bwandu.

1.Kugira umuriro mwinshi

2.Gukorora cyane

3.Gutakaza kumva impumuro n’uburyohe

4.Kubabara umutwe

5.Ibicurane

6.Kubabara mu mihogo

Virusi ya Delta yabonetse bwa mbere mu gihugu cy’Ubuhinde mu mwaka wa 2020 ndetse iza ifite ubushobozi buri hejuru bwo kwangiza inzira z’ubuhumekero kuwo yafashe ,abarwayi benshi bayo bakenera umwuka ndetse ikanica benshi ugereranyije nizindi virusi za koronavirusi.

Virusi ya Omicro yavumbuwe bwa mbere muri Afurika yepfo mu mwaka wa 2021 ,ikaba ari virusi yagaragaje kwandura ku muvuduko uri hejuru ariko ikaba ifite ubushobozi bukoe bwo gutuma umuntu akenera ibitaro n’abantu bayirwaye abenshi ntabwo baremba.

Umuyobozi wa Moderna bwana Dr Paul Burton yigeze kuvuga ko bizaba bigoranye mu kuvura umuntu wafashwe na virusi ya Delta na Omicron byose biri kumwe,

Ibi akaba yarabivugiye imbere y’inteko ishinga amategeko y’ubwami bw’ubwongereza.uku kwihuza kwa Omicron na Delta kukaba gutera ubwandu bukwirakwira vuba kandi bufite ubukana buhambaye. Cyane.

Izindi nkuru wasoma:

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibimenyetso byazo

Yoga ,inkingi ya mwamba mu kugira ubuzima bwiza ,sobanukirwa byinshi ku kamaro ka Yoga

Amakuru yizewe ku bwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Delta

Nyuma yo gukora ubushakashatsi kuri virusi ya Omicron ,hatangaje ibintu bidasanzwe kuri iyi virusi

Hifashishijwe ibisobanuro by’abahanga sobanukirwa itandukaniro ry’Urukingo rwa Johnson&johnson n’indi nkingo za Pfizer na Moderna

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post