Uburyo wakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no gufata imyanzuro ihamye

Uburyo wakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no gufata imyanzuro ihamye

Abahanga bemeza ko umuntu ashobora kwiga no kwitoza imico mishya ,ibyo bikaba byamubera iturufu yo kumwigisha no kumwongerera ubushobozi yari asanzwe adafite ,icyo umuntu cyose ashatse kumenya yacyiga kandi akagifata.


Muri iyi nkuru turavuga ku buryo bworoshye umuntu yakongera ubushobozi bw’ubwonko ndetse bikajyanirana no kwitoza gufata imyanzuro ihamye ,ishyingiye ku bintu bifatika aho gushyingira ku guhuzagurika n’amarangamutima.


Ubwonko bwa mntu bukozwe n’amayira menshi y’imyakura kandi yose yuzuzanya ,iyo umuntu yitoza imico mishya Atari asanganywe biba bisa no guhanga inzira zitari zisanzwe mu bwonko bityo bikaba bisaba umuhate no gukomeza umutsi ,


Ikinyamakuru cya Psychology today kivuga ko iyo umuntu yitoza ibintu bishya ubwonko bwe bumuhitiramo inzira y’ibusamo yo kubivamo no kureka ibyo yakoraga ,iyo bigeze aha rero uba usa naho wowe wirwanya ,biba bisaba gutsinda iyo ntambara ikurimo ,ubundi wayitsinda amayira yo kwiga icyo kintu gishya akaba arafungutse .


Dore uburyo bworoshye wakongera ubushobozi bw’ubwonko n’ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro ihamye


1.Kugira amatsiko y’ikirenga
Burya abantu benshi ntibazi imbaraga ziri mu kugira amatsiko ,amatsiko atuma ugira umuhate wo kwiga no kwitoza ndetse akanatuma ugira ubushobozi bwo kwagura intekerezo zawe.
Iyo ufite amatsiko atuma ureka ibitagufitiye umumaro ahubwo ukiruka kubigufitiye agaciro ,iyo umuntu ashatse kumenya ikintu ,aba ashobora gukora igishoboka cyose ngo abone ubumenyi kuri cya kintu yifuza .
Amatsiko atuma ubwonko n’ubwenge byawe bifunga bityo akagena icyuma gishya ku bumenyi bushyashya ,igituma umwana akura akamenya ubwenge nuko aba afite amatsiko yo kumenya ,burya aramutse nta matsiko agira ntiyakungka ubumenyi ,burya ni kimwe rero no ku bantu bakuru.


Dore ibintu byagufasha kwizamuramo amatsiko


1.Shaka akanya ku ngengabihe yawe ,bityo uwo mwanya uwumare ushakisha ubmenyi bushya ,uko ubushaka bizagenda bikuzamuramo amatsiko yo kumenya byinshi.
2.Shaka uburyo wahura n’abantu batumva kimwe nawe ibintu ,basange muganire ,nabwo ni byiza gushaka abantu ubona bafite ubumenyi burenze ubwawe.
3.Baza abandi baguhe ibitekerezo mbere yo gufata umwanzuro,ibyo bizaguha imbaraga zo gufata umwanzuru ushyingiye ku bintu bifatika aho gushyingira ku marangamutima.
4.Ganira n’abandi bakwereke uko bageze ku rwego bariho ndetse n’ibanga bakoresheje.
5.Kurikirana amakuru atandukanye ,witoze gusoma ibitabo ,guhiga ubumenyi aho buri hose ndetse no gukoresha murandasi ushaka amakuru y’ingenzi.


2.Kurota no Gutekereza cyane


Gutekereza cyane ,ugasa n’urota ibyo wifuza kugeraho mu buzima bwawe ,ukagira imishyinga n’imipangu myinshi ,ni byiza cyane bigufasha kureba kure ndetse ukareba ejo hazaza ,ibi bikaba biguha intwaro n’indorerwamo byejo hazaza.
Kurota ni byiza ku muntu ,kuko bimuha amatsiko n’umuhate wo gukorana umwete ngo abashe gutsinda no kugera kuri za nzozi ze .
Ba umunyeshuri mwiza wiga ,reba abakubanjirijebakoze ibyo wifuza gukora no kuronka ,hora ufite ijisho rireba kure kandi rikareba byinshi kurusha abandi.kandi uharanire ko umunsi utashyira nta kintu ukoze kuri za nzozi zawe.


3.Va mu bususuruke(comfort zone ) maze wegure akabando


Gutangira ikintu gishya bigora abantu benshi ndetse bamwe ari nabo benshi bagafata umwanzuro wo kudatangira kubera ubwoba bwo gutsindwa no gusekwa n’abandi.
Niba ufite ikintu ushaka ,irebeho ,urebe inyungu zawe n’akamaro kigufiye ,ibi biha imbaraga ubwonko bwawe ndetse bikanabwubakamo ubushobozi bwo kwirukana ubwoba muribwo bityo ugatangira ibyo bintu bishya.uko ugenda ugerageza ibintu bishya nibyo biguha intwaro yo gutsinda no kwitsinda.

Izindi nkuru wasoma

Ubushakashatsi:Impungenge ku mikoreshereze ya Telephone zigezwe ko zishobora kwangiza kurusha ibiyobyabwenge bikaze nka za Heroine

BYINSHI WAMENYA KURI CANNABIS (URUMOGI ) SOBANUKIRWA NAKAMARO KAYO MU BUVUZI

Niba ufite ibi bimenyetso uri mukuru ,ntagushidikanya byatewe n’ibikomere wagize ukiri muto

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post