Sobanukirwa n’ibyiza bya Vitamine C


Vitamine C ni vitamini ifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye ,iyo umuntu yayibuze arwara indwara ya Scurvy ikaba ari indwara irangwa no gucika intege,kuva amaraso mu menyo ,kubura ubushake bwo kurya ,imikaya y’umubiri iratentebuka ,ishobora no gutera urupfu





Akamaro ka Vitamin C





  1. Irinda  umunaniro mu mubiri no mu bwenge,
  2. Yongera ubudahangarwa bw’umubiri bukagira imbaraga mu guhangana n’uburwayi
  3. Vitamin C ifasha umubiri gusohora imyanda dukura mu byo turya n’ibyo duhumeka.
  4. Iturinda guhangayika n’intimba
  5. Ituma ubutare bwa fer  n’isukari bikwirakwira neza mu mubiri.
  6. Ifasha umubiri mu guhangana n’uburwayi bwa  kanseri ,uburwayi bw;ibicurane n’ibindi




Ibiribwa Dusangamo Vitamin C





Twayisanga mu biribwa nka  Perisile, Kapusine, Chou-fleur, Epinari, amashu,
inkeri, indimu, amacunga, pamplemouse, pisali, inyanya, amashaza, seleri ,amapera  Thyme,Borocoli, ipapayi,inkeri,’ibindi byinshi,
ariko kugira ngo iboneke ku kigero cyiza ,ibyiza ni ububirya ari bibisi.





Dore ibimenyetso bizakwereka ko watangiye kugira Vitamin C nkeya mu mubiri





1.Kumagara uruhu ,ukumva rusa nuruhanda





2.Umusatsi urahinduka ugasa nugiye gusa n’uwu muntu ufite imirire mibi





3.Inzara zihindura ishusho zigasa naho zizana umugongo nk’uwi kiyiko (spoon shaped fingernails)





4.Ugira igisebe kigatinda gukira





5.Kubabara no kubyimba mu mavi





6.Kugira amagufa yoroshye ukaba wavunika mu buryo bworoshye





7.Gukunda kuva amaraso mu ishinya





8.Kwibasirwa n’uburwayi butandukanye bikagorana no kuba wakira niyo warwara akantu koroheje.





9.Guhora ugira ikibazo cy’amaraso make





10.Guhorana umunaniro no kumva utameze neza.





Izindi Nkuru Wasoma





Ibiribwa bitandukanye bibonekamo Vitamini A ku bwinshi





Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini B12 nkeya mu mubiri


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post