Sobanukirwa: Kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa Sayana Press

Sobanukirwa: Kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa Sayana Press

Uburyo bwo kuboneza urubyaro buzwi nka Sayana Press ni bumwe mu buryo bushya burimo gukoreshwa ,na hano iwacu mu Rwanda ,ubu buryo bugabanya ,bukanakuraho igihe cy’uburumbuke bityo ibyago byo gusama utabishaka bikagabanuka.

Sayana Press ni umuti w’amazi uterwa mu rushinge ,ukagira ingaruka zo kuboneza urubyaro ,ukozwe mu musemburo wa progestin cg progesterone,rukaba ari urushinge runaka ubwisanzure n’umudendezo ku bantu bafite impungenge zo gusama batabiteganya.

Ninde ukoresha Urushinge rwa Sayana Press?

Umugore wese ,wifuza kuboneza urubyaro by’igihe kirekire,ashobora gukoresha uburyo bwa Sayana Press ariko abahanga bavuga ko atari byiza ko umwana w’umukobwa utarabyara yabukoresha.

Sayana Press irinda ko wakwinjira mu gihe cy’uburumbuke ndetse ikaba inatanga umudendezo kugera ku byumweru 13 nta mpungenge ko ushobora gusama.

Ni gute Urushinge rwa Sayana Press rutangwa?

Muri rusange ,uyu muti utangirwa kwa muganga ,ugaterwa mu rushinge ,aho bashobora ku rutera ku kibuno cyangwa ku mukamba w’inda ,umuntu wahuguwe n’abaganga ashobora no kwitera aka gashinge ka Sayana yibereye iwe mu rugo.

Ese umugore ukimara kubyara yakoresha agashinge ka Sayana Press?

Urushinge rwa Sayana Press rushobora gukoreshwa guhabwa umugore ukimara kubyara ,ikinyamakuru cya Medecine.org.uk kivuga ko mu nyigo yakozwe nta ngaruka urushinge rwa Sayana Press rwagaragaje ko rwatera umubyeyi ndetse n’umwana yonsa.


Ni bande batemerewe gukoresha urushinge rwa Sayana Press?

Hari uburwayi bushobora gutuma wahabwa uru rushinge rwa Sayana Press kubera ko byagutera ibibazo bikomeye

  • Umugore/umukobwa ugira allergies ku bigize urushinge rwa Sayana Press
  • Niba ukeka ko ushobora kuba utwite
  • Niba ufite kanseri y’ibere cg na kanseri ya nyabyeyi
  • niba uva kandi nta mpamvu izwi
  • Kuba ufite uburwayi bw’umwijima
  • niba ufite indwara z’amagufa zizwi
  • Niba ufite ibibazo mu kuva

Ibyago ikoreshwa rya Sayana Press rishobora kugutera


Uburyo bwo kuboneza urubayro buzwi nka sayana press

Hari ibyago bitandukanye bitandukanye ,ikoreshwa ry’urushinge rwa Sayana Press rushobora kugutera ariko izi ngaruka zikaba ziboneka ku bantu bake ,muri ibyo bibazo birimo

1.Kwangirika kw’amagufa

Ikoreshwa rya Sayana Press rishobora gutera ibibazo bitandukanye birimo kugabanuka kw’imyungugu ikomeza amagufa .cyane cyane ibi bigaterwa nuko umusemburo wa estojeni uba wagabanutse ,ikoreshwa rya Sayana Press ritera igabanuka ry’uyu musemburo arinabyo bigira ingaruka mbi ku magufa.

Dore bimwe mu bintu byongera umuvuduko ry’iyangitika ry’amagufa

  • Kuba unywa inzoga z’umurengera
  • kuba unywa imiti ivura igicuri ndetse n’imiti yo mu bwoko bwa corticosteroid
  • kuba ura indyo ikennye
  • kuba warigeze kuvunika
  • kuba ufite uburwayi bwa osteoporosis

2.Ihindagurika ry’ibihe by’imihango

Abagore benshi baterwa urushinge rwa Sayana Press bavuga ko bibatera ibibazo byo guhindagurika ry’ibihe by’imihango ,mbere yo guterwa uru rushinge ubundi uba ugomba gusobnanurirwa ko rushobora kugutera ibi bibazo ndetse hari n’igihe kuva biza mu kavuyo

3.Ibyago bya kanseri

Hari abavuga ko Gukoresha agashinge ka Sayana Press bishobora kukongerera ibyago byo gufatwa na kanseri y’imirera ntanga ndetse na kanseri y’inkondo y’umura (byinshi kuri iyi kanseri kanda aha Ibimenyetso mpuruza bya kanseri y’inkondo y’umura) ariko ibi si ukuri ,ahubwo ubushakashatsi bugaragaza ko ikoreshwa rya Sayana Press rishobora kukugabanyiriza ibyago byo gufatwa nizi kanseri

4.Ibyago byo kwipfundika kw’amaraso

Nabwo hari abavuga ko gukoresha agashinge ka Sayana pRess bishobora kukongerera ibyago byo kuba amaraso yakwipfundika ariko nabyo si ukuri gusa abantu bafite uburwayi bw’indwara z’umutima ,indwara z’imitsi ,pulmonary embolism baba bagomba guhagarika ikoreshwa rya Sayana Press.

5.Kugubwa nabi n’umuti

iyo urushinge rwa Sayana Press,warutewe hanyuma rukakugwa nabi ,uba ugomba guhita uruhagarika ako kanya ,ubundi ukabimenyesha muganga wawe.

6.Kutabona neza

Urushinge rwa Sayana Press ku bantu bamwe rushobora kubatera ibibazo byo kutabona neza harimo nk’ibibazo byo kureba ibihu ,kureba ikintu imwe ukakibonamo bibiri .mu gihe ubonye iki kibazo ni byiza guhita uhagarika uyu muti.

Dore ibyo ukwiye kwitondera niba ukoresha urushinge rwa Sayana Press

1.Kwiyongera/kugabanuka kw’ibiro byawe ku buryo bukabije

Ku bantu bamwe bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ,hakoreshejwe ubu buryo bwa Sayana press ,bashobora kongera ibiro cyane ,cg bakabitakaza cyane bityo bikaba bishobora kubangamira ubuzima bwawe muri rusange ndetse bikaba byaha inzira ubundi burwayi .

2.Gutinda kubona uburumbuke

Umuntu wakoresheje uburyo bwa Sayana Press ashoborea gutinda kubona ibihe by’uburumbuke nyuma yo kubuhagarika ,bityo ni byiza kubiteganya mbere yo gukoresha ubu buryo.

3.Indwara zo mutwe

ku bantu bamwe na bamwe bashobora kugaragaza ibimenyetso bisa n’iby’indwara zo mu mutwe bityo ni byiza kwigenzurira hafi.

4.Ntuzumve ko bikurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Uburyo bwa Sayana Press ntibukurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ahubwo bugufasha kudasama (gutwara inda ) mu buryo utateganyije.

6.Umwijima wawe ushobora kwangirika

Niba ukoresha urushinge rwa Sayana Press ni byiza guhora ugenzurira hafi umwijima wawe ,wagira ikimenyetso cy’umuhondo ku ruhu cg mu maso ,ukwiye kwihutira kwa muganga.

Ingaruka z’urushinge rwa Sayana Press

Ku bantu bamwe bashobora kugira ikibazo cyo kuba bahura n’ingaruka zoroheje cg zikomeye mu gihe bakoresheje ubu buryo bwo kuboneza urubyaro rwa sayana press ,izo ngaruka zirimo

  • indwara y’agahinda
  • Gutakaza ubushake bwo kurya cg bukiyongera cyane
  • guhindagurika mu marangamutima
  • kuribwa umutwe
  • gusinzira cyane
  • guhorana isereri
  • gutera cyane ku mutima
  • gutakaza umusatsi
  • umuduko w’amaraso
  • kuribwa imikaya
  • impinduka mu bihe by’imihango
  • kubabara mu gihe cyo gutera akabariro
  • kumagara mu gitsina
  • kubyimba amabere
  • Guhorana umunaniro

Muri rusange ,Uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bw’agashinge ka Sayana Press ,ni bumwe mu buryo bukunzwe kandi bworoshye gukoresha ,agashinge karwo ntikaryana kandi umuntu ashobora kukitera yibereye iwe mu rugo.

Ubu buryo butanga umutekano n’umudendezo ariko mbere yo kubukoresha ,banza uganirize muganga wawe ku burwayi usanganywe ,niba kandi nyuma yo kubukoresha ,hari impinduka ubonye ku mubiri wawe ,bimenyeshe muganga.

Zirikana ko ubu buryo bukoresha umusemburo ,bityo bushobora kugutera ibibazo ariko akenshi biba byoroheje ku buryo akamaro kawo karuta kure ibyago gashobora guteza

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post