Niba ufite ibi bimenyetso 5 nta gushidikanya ufite Vitamini E nkeya mu mubiri

Niba ufite ibi bimenyetso 5 nta gushidikanya ufite Vitamini E nkeya mumubiri

Vitamini E ni Vitamini y’ingenzi ku mubiri wa muntu sho ifasha mu kubaka ubudahangarwa bwawo ,mu gusohora uburozi bibi bukomoka ku binyabutabire bya free radicals ndetse ikanafasha mu kuvura kw’amaraso.

Umuntu ashobora kugira Vitamini E nkeya mu mubiri bitewe nuko Atari kurya amafunguro ibonekamo ,cyangwa yenda hari ubundi burwayi bituma amara atayinjiza nk’uburwayi bwa Crohn disease na cystic fibrosis.

Iyo umuntu atabona Vitamini E ihagije mu mubiri agaragaza ibi bimenyetso bikurikira.

1.Gucika intege kw’imikaya ye.

Iyo ufite Vitamini E nkeya mu mubiri ,imikaya itangira gucika intege ,igatengebuka Burundu ,ibi bigaterwa nibyitwa oxidative stress ,aho byav binyabutabire twagereranya n’uburozi bya free radicals biba bidasohorwa mu mubiri.

2.Kubura uburinganire

Iyo ufite Vitamini E nkeya mu mubiri ,utangira kunanirwa no kigenzura umubiri wawe ,ukumva rimwe na rimwe wanakwikubita Hasi ,imikaya yawe ikaba yakunanira kuyigenzura ,ukaba wafatwa n’isereri bitunguranye nibindi bibazo…

3.Gufatwa n’ibinya ,ukumva utuntu tukujomba mu mubiri cyane cyane mu burenge.

Vitamini E ikora no ku myakura yumva ,iyo rero ari nkeya mu mubiri bitera uburwayi bwitwa peripheral neuropathy ,ubu burwayi bukaba buterwa n’imyakura yangiritse ,ibi ukazabimenyeshwa no kumva utuntu tukujomba umubiri wose cyane cyane mu birenge no mu ntoki.

4.Kurwaragurika

Kubura Vitamini E ihagije mu mubiri wawe ,bituma ubudahangarwa bwawo bucika intege ,ugatangira kwibasirwa n’uburwayi bwa hato na hato ,bityo na twa turwara tworoheje tukakuzonga.

5.Kutabona neza.

Iyo ufite Vitamini E nkeya mu mubiri bitera Amaso yawe kugabanuka k’ubushobozi bwayo mu kureba mu rumuri ,ibi ahanini bigaterwa nuko agace kagenzura urumuri kaboneja muri retina y’ijisho kangiritse bitewe na vitamini E yabaye nkeya.

Ibiribwa bibonekamo Vitamini E.

1.Imbuto z’ibihwagari kimwe n’amavuta yabyo.

2.Peanut Butter.

3.Imbuga zo mu bwoko bwa Brocolli.

4.Imboga za Epinari.

Izindi nkuru wasoma

Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini D mu mubiri nkeya ,wakora iki mu gihe Vitamini D yaba nkeya?

Amoko atandukanye y’ibiribwadusangamo Vitamini E

Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini B12 nkeya mu mubiri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post