Mugabo ,Dore ibintu ukomeza gukora kandi birimo kugusenyera urugo buhoro buhoro


Mugabo ,Dore ibintu ukomeza gukora kandi birimo kugusenyera urugobuhoro buhoro

Mugabo.Umubano wawe mwiza n’umugore wawe niwo utuma mukomeza kugira urugo rwiza n’umuryango wishimye ,gushyira hamwe ,urukundo hagati yanyu ,kwizerana no kutagira amabanga muhishyanya nibyo byubakirwaho urukundo rutanyeganyega.

Hari udukosa abagabo bakomeza gukora buri munsi ,turimo kwirengagiza ,kudaha agaciro utuntu duto Kandi dutuma umugore / umufasha wawe agenda agutakariza uburyohe no kugukunda ,ugatuma yiyumva nkaho adakunzwe ,nkaho wamurambiwe ,bikaba byanabaviramo gutandukana Burundu cg akaba yanaguca inyuma bimutunguye bidaturutse ku kuba ari ingeso yifitemo ahubwo ariko adahabwa urukundo rwirekuye iwe mu muryango.

Amwe muri ayo makosa ni Aya

1.Kudaha agaciro amarangamutima y’umufasha wawe

Burya abagore baba bashaka ko bitabwaho cyane ,niba yishimye mukishimana niba ababaye ukamuba hafi ,ikintu cyose cy’ingenzi mu buzima bwe aba ashaka ko ugiha agaciro ,ukagiha umwanya ,mbese ntutume yiyumva nkaho yatereranywe cg nkaho nta muntu umwitayeho.

2.Kudakora igishoboka cyose ngo yobone nk’umuntu udasanzwe

Wenda waba warigeze kubona umugabo utwaje isakoshi umugore we ,umugabo ufungurira urugi umugore we ataruko we nta maboko afite ndetse n’utumdi dukorwa dusa nkutwo .

Burya abagore ñibyo bikundira ,baba bashaka ko ubakorera utuntu tudasanzwe mu buzima bwabo ,ataruko bananiwe kutwikorera ahubwo kugira ngo bagaragaje ko bakunzwe cyane Kandi tubanezerezaho kurushaho iyo dukorewe mu ruhame.

3.Kudatuma umufasha wawe aba kimwe mu bice bigize ubuzima bwawe bwa buri segonda ku isegonda

Reka ngusobanurire ubyumve neza ,burya abagore bakunda gushyirwa imbere muri byose. ,baba bashaka ko buri kantu kose uri bukore ukababwira ,buri cyemezo uribufate ukibamenyesha ,amakuru yo ku kazi kawe uyababwira kabone niyo Yaba atamureba .

akaba ariyo mpamvu ituma bumva bamenya buri segonda ku isegonda ry’ubuzima bwawe nicyo waba uri gukora ,ni byiza rero kubwira umufasha wawe buri kantu kose ,wanyuzemo ,wahuye nako kabone ko kubimubwira nta nicyo biguhombya.

4.Kudafata inshingano n’icyemezo mu gihe ari ngombwa

Burys buri Mugore wese ,aba ashaka ko umugabo aba umugabo mu rugo rwe ,akamenya kwita ku muryango ,akawurinda ndetse akamenya no gufata umwanzuro ukwiye mu gihe biri ngombwa.

nta mugore numwe ukunda umugabo udafata inshingano wawundi wigira ntibindeba mu gihe biri ngombwa .

5.Kutaganiriza umufasha wawe

Ushobora nko kubyumva nk’ibintu byorohe ,ariko burya abagore bakunda umugabo ubaganiriza ,akabasetsa muri make nta tume bigunga no kwiyumva nkaho bari bonyine.

Kuganiriza umufasha wawe byonyine bituma yumva ko akunzwe , bigatuma atigunga Kandi bigatuma yumva urukundo rwe ari paradizo.

6.Kumucura urubanza

Uramenye ntuzigera ucira urubanza umugore wawe ,ahubwo muri byose jya umwereka ko muri kumwe niyo wamukosora ugakoresha imvugo nziza.

Niba hari ibyo yagerageje mu buzima bikanga mube hafi nibwo agukeneye cyane kurusha ibindi bihe ,Kandi umwereke ko isi itamurangiriyeho.

7.Kumurwarira inzika

Hari umugore umwe wigeze kuvuga ngo kubana n’umugabo ugira inzika birutwa no kubaho nta mugabo ugira .

Kugira umufasha wawe inzika ntacyo bikumarira buretse kwangiza umubano wawe nawe Kandi bigatuma uhorana mukushi kumutima.

8.Kubeshya

ntuzigere na rimwe ubeshya umufasha waw cg ngo umuce inyuma ,jya utuma ahora abona ko uri inyangamugayo Kandi uri umwizerwa.

burya kubaka ikizere mu muntu bitwara umwanya ariko kugitakaza niko guhumbya ,Kandi iyo umuntu yagutakarije icyizere biragoye kongera kukimwubakamo.

Izindi nkuru wasoma

Urukundo:Niba uri mu Rukundo ,Itondere ibi bintu byakwangiza umubano wanyu

Amakosa 8 akwangiriza urukundo nyamara wowe utabizi

Amakosa 8 akwangiriza urukundo nyamara wowe utabizi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post