Indwara ya mugiga : ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera nuko ivugwa

Indwara ya mugiga : ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera nuko ivugwa

indwara ya mugiga ni imwe mu ndwara zikomeye zishobora no guhitana uwayirwaye cyangwa ikamutera ubumuga ,Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko 10%by’abayirwara ibahitana naho 20% ikabasigira ubumuga buhoraho.

indwara ya mugiga iterwa n’udukoko tugenda tugatera inflammation Ku bwonko cyane cyane mu bice bikikije ubwonko nk’amazi ya Cerebrospinal fluid ndetse no mu bice by’ubwonko bizwi nka meninges.


Udukoko dutera indwara ya mugiga

Hari udukoko twinshi dutera iyi ndwara ,turimo udukoko two mu bwoko bwa virusi ,udukoko two mu bwoko bwa bagiteri n’udukoko two mu bwoko bwa fungi.

Udukoko two mu bwoko bwa bagiteri twavuga nka bagiteri za Streptococcus pneumoniae, Neisseria meningitis n’izindi…

Udukoko two mu bwoko bwa virusi twavuga nka Coxsackrevirus A&B na Virusi zo mu bwoko bwa echovirus.

udukoko two mu bwoko bwa fungi aha twavuga nka Cryptococcus na histoplasmosis ,utu twombi tukaba dukunze kuboneka mu bantu bafite ubwandu bwa Sida.

Ariko n’igihe umuntu ashobora kurwara indwara ya mugiga atayitewe n’udukoko runaka ahubwo yakomotse ku bindi bibazo birimo gukomereka mu mutwe bikomeye ,kubagwa mu bwonko, kanseri nibindi…..

Dore ibinru bikongerera ibyago byo gufatwa na mugiga

  • Kuba uri umwana uri munsi y’umwaka umwe
  • Abantu bafite umubiri wacitse intege kubera uburwayi
  • Abantu bakunze gutemberera mu bihugu mugiga ibonekamo cyane
  • Abanyeshuri
  • Abasirikari
  • Abantu barara hamwe nk’imfungwa n’abandi.
  • Abantu batigeze bahabwa urukingo rwa mugiga
  • Umuntu wakomeretse mu mutwe bikomeye

Ibimenyetso by’indwara ya Mugiga.


iyo umuntu yafashwe n’indwara ya mugiga ,agaragaza bimwe mu bimenyetso bikurikira.

ibimenyetso byorohereje

  • Gutakaza ubushake bwo kurya cg bikanakunanira Burundu
  • Iseseme no kuruka
  • Gucibwamo
  • Kuzana uduheri umubiri wose
  • Kuribwa umutwe
  • Umuriro

Ibimenyetso bikomeye

muri ibyo bimenyetso harimo

  • Guhumeka nabi
  • Gucanganyukirwa
  • Kugagara ijosi
  • Gufatwa n’igicuri
  • Kubangamirwa n’urumuri
  • Gutakaza ubwenge
  • Kunanirwa gusinzira
  • Koma

ibimenyetso by’indwra ya mugiga ku bana.


abana babo hari ibimenyetso bagaragaza iyo bafite indwara ya mugiga ariko bikaba bishobora gutandukana Gato n’iby’abantu bakuru .

  • Umuriro
  • Kugagara ijosi n’umubiri wose
  • Kwitwara mu buryo budasanzwe
  • guhondobera
  • Kubura amahwemo
  • Kunanirwa konka

Inkingo zirinda indwara ya mugiga

ikigo cya Amerika gishinzwe indwara z’ibyorezo CDC kivuga ko hari amoko y’inkongo abiri ashobora kwifashishwa mu kwirinda indwara ya mugiga ariyo.

1.Meningococcal conjugate

uru rukingo rwitwa nanone MenACWY cg Menactra

2.Serogroup B Meningococcal

uru narwo ni urukingo rushobora gukoreshwa mu kwirinda indwara ya mugiga.

ingaruka izi nkingo zishobora gutera kuwazihawe

kimwe nindi miti yose ,izi nkingo zishobora gutera ibibazo kuwazihawe ,birimo

  • Kuribwa umutwe
  • Umuriro woroheje
  • kumva ukonje
  • Kubabara mu mavi n’ahandi mu ngingo
  • Kumva ufite umunaniro
  • Kuribwa Aho baguteye agashinge Kandi hagatukura

Uko bavura indwara ya mugiga.


Mu kuvura indwara ya mugiga ,bavura agakoko kateye iyo ndwara ,ndetse bakabavura ibimenyetso .aha umurwayi ahabwa.

1.Imiti yo bwoko bwa antibiotic aterwa binyuze mu mitsi.

2.Guhabwa imiti igabanya umuriro ,kumwongerera umwuka niba bikenewe.

3.Guhabwa amaserumu (amazi )

4.Guhabwa imiti ivura amavirusi cg funji niba aribyo nyitabayazana.

5.nibindi….

Ibyago indwara ya Mugiga ishobora gutera uwayirwaye

Indwara ya mugiga ishobora gutera ibibazo bikomeye uwayirwaye birimo.

  • Indwara y’igicuri
  • Gutakaza ubushobozi bwo kumva
  • Gutakaza ubushobozi bwo kureba
  • Gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe
  • Kuribwa umutwe bihoraho
  • Kwangirika ku bwonko
  • Kuzana amzi mu mutwe

Izindi Nkuru.

Nyuma yo gukiruka indwara ya Covid-19 ,uwayirwaye ubwonko bwe buragabanuka mu ngano no mu bunini

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post