Imiti n'ubuvuzi byifashishwa mu ubuvuzi bwa kanseri

Imiti n'ubuvuzi byifashishwa mu ubuvuzi bwa kanseri

Mu ubuvuzi bwa kanseri bifashisha uburyo butandukanye ,bukaba ari ubuvuzi bukoresha imiti ikomeye ndetse inasaba kwitonda no gukurikizwa amabwiriza yose abaganga baguha avuga ku myitwarire n’imiberejo ugomba gukurikiza.

Icyo baba bagamije iyo bavura kanseri.

ubuvuzi bwa kanseri bukorwa bagamije ibi bikurikira.

1.Kuvura kanseri igakira Burundu.

2.Kugabanya ubunini n’ubukana bwayo mu rwego Rwo gufasha umuntu gusunika iminsi.

3.Kugabanya umuvuduko n’ikwirakwira ryayo mu bindi bice.

Ubuvuzi bwa kanseri bugendera ku rwego igezeho ishegesha umubiri w’uyirwaye ,bukagendera ku gice yafashe ndetse no kuba hari Ibindi bice by’umubiri yagezemo.

Dore ubuvuzi butandukanye bukoresha mu kuvura kanseri

1.Kubagwa


Kubagwa ni ubuvuzi bukorwa bagamije gukuraho igice cyafashwe na kanseri ,yenda nka kanseri y’ibere ,prostate ,kanseri ya Nyababyeyi nibindi bice bishobora gukurwaho .

muro rusange ubuvuzi bwo kubagwa bisaba ko biba byaremejwe ko kanseri iri muri icyo gice gusa bityo bakayitanguranwa itarimukira no mu bindi bice by’umubiri.

2.Chemotherapy cg chimiotherapie.

ni ubuvuzi bwa kanseri bwifashisha ibinini ,cg Andi Moko y’imiti akozwe mu binyabutabire ,aha twavuga nk’imiti y’amazi .

Ubu buvuzi bushobora gutera ingaruka ku mubiri zirimo.

1.Umunaniro ukabije.

2.Kuzana ibisebe mu kanwa .

3.Ibibazo mu gifu.

4.Gutakaza umutsatsi.

3.Radiotherapy

ni ubuvuzi bwa kanseri bwifashisha imirasire ifite ingufu zihambaye ku buryo ibasha kwinjira mu mubiri aharwaye kanseri ,igasenya uturemangingo turwaye.

muri ubu buvuzi bakunze Gukoresha imirasire ya rayon X cg X rays , ariko iba yaratunganijwe ku buryo ibyago byo kwangiza ibindi bice by’umubiri biba biri Hasi ,hari imashini zabigenewe zikoreshwa muri ubu buvuzi.

4.Immunotherapy

ubu ni ubuvuzi bwa kanseri bukoresha kongerera imbaraga umubiri wa muntu ,ibi bigakorwa hagamijwe ko Abasirikari b”umubiri bagira ubushobozi bwo kurwanya uturemangingo turwaye kanseri.

ubu buvuzi bukoresha bitewe n’urwego umurwayi ariko ndetse n’igice cg ibice byafashwe.

5.Targeted therapy

Ubu nabwo ni ubuvuzi bwa kanseri bukoreshwa bagambiriye kuvura gace runaka karwaye ,muri ubu buvuzi bafata agace karwaye akaba ariko konyine boherezamo imiti yo gushiririza no kwangiza uturemangingo turwaye kanseri.

6.Hormone therapy

ubu nabwo ni ubuvuzi bwa kanseri bukorwa bifashishije imisemburo ,iyi misemburo igaterwa mu muntu sho igenda igakangura umubiri ,wo ubwawo ukirwanyiriza kanseri ariko ntibukoreshwa kuri kanseri zose.

7.Bone marrow transplant.

ubu bwo ni ubuvuzi bwa kanseri bukorwa bagamije guhindura umusokoro w’amagufa cyane cyane bugakorwa nko ku bantu bafite kanseri yo mu maraso ,kubera ko uyu musemburo unakoreshwa mu gukora intete zitukura nabwo kuri abo bantu birabafasha.

nanone ubu buvuzi bushobora no gukoreshwa ku bandi bantu bafite ubundi bwoko bwa kanseri kuko bituma bashobora kongererwa ingano y’imiti ya chemotherapy bari bariho.

Dusoza.

mu buvuzi bwa kanseri bashobora Gukoresha uburyo butandukanye bukomatanyije ,byose bigaterwa n’urwego uburwayi buriho,Aho bwafashe ndetse nuko umurwayi ameze ,kanseri ifata igihe kirekire kuyivura .

ku bantu yamaze kurenga ntikira ahubwo boroherezwa kubaho neza no kongera iminsi yo kubaho ndetse banavugwa ibimenyetso nk’ububabare.

Izindi Nkuru

Kanseri yo mu kibuno:Ibimenyetso byayo nuko wayirinda

Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri ya Nyababyeyi

Ibimenyetso biza mbere ku burwayi bwa kanseri ,bya kwereka ko ushobora kuba ufite uburwayi bwa kanseri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post