Byinshi ku ibinini bya Nifedipine bivura Umuvuduko w'amaraso (Hypertension)

umuti w'umuvuduko w'amaraso ukabije (hypertension)

Ibinini bya Nifedipine ni imwe mu miti bakoresha mu buvuzi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension) nanone uyu muti ukoreshwa mu buvuzi bw’ububabare bukabije bwo mu gituza biturutse ku mutima ku ndwara izwi nka Angina .

Ibi binini bya Nifedipine bishobora nanone kwifashishwa n’abaganga muri serivisi z’ababyeyi bagabanya ibise ku muntu byaje kandi igihe cyo kubyara kitaragera (premature labor),uyu muti nanone uzwi na benshi ku izina rya Adalat.

Ibinini bya nifedipine bishyirwa mu bwoko bw’imiti yitwa calcium channels blocker kubera ko ibuza umunyungugu wa karisiyumu gutambuka ,uyu muti woroshya imitsi itwara amaraso ,amaraso agatemberamo ku muvu8duko muto kubera ko umwenge w’imbere mu mitsi uba wagutse.

Iyi rero bigenze gutya n’umutima ntabwo ukoresha ingufu nyinshi usunika amaraso ,amaraso nayo abasha gutembera mu mikaya y’umutima neza ari nabyo bigabanya bwa bubabare bwo mu gatuza.

Indwara y’umuvuduko w;amaraso ni indwara mbi cyane ishobora kwangiza ibindi bice by’umubiri birimo ,ubwonko ,umutima ,impyiko ,umwijima nibindi bice ,iyi ndwara itera indwara zifata umutima nka heart attack ,kunanirwa ku mutima ,indwara za stroke nizindi.

Kugira imwe mu mibereho yawe uhindura bishobora kugufasha kubaho no guhangana n’umuvuduko w;amaraso ukabije ,aha ugomba kwirinda kunywa inzoga n’itabi ,kugabanya umunyu ,gukora imyitozo ngororamubiri nibindi…

Uko banywa ibinini bya Nifedipine


Umuti wa Nifedipine uzawusanga uri mu bwoko bw’ibinini ,bimwe bya mg 10 nibindi bya mg 20 ,ibinini bya 10 mg bikora mu buryo bwihuse aribyo bita short acting ,bikaba bihabwa umuntu biteze ko ako kanya bihita bikora,naho ibinini bya 20mg bihabwa umuntu bashaka ko bimara umwanya munini bikora bityo babyita long acting.

Uzasanga akenshi umuntu anywa ibinini bya Nifedipine kabiri ku munsi ,mu gitondo na nimugoroba ,ni byiza kunya ibi binini mu masaha adahundagurika ,muri make ukabifata ku masaha amwe.

Icyitonderwa

Si byiza kubisya ,kubimena cg kubitoba mu mazi kuko uba ubigabanyiriza ubushobozi ,ikinini ukimira uko kimeze ,ni byiza kurya ibi binini hashize isaha nimwe cg amasaha abiri umaze kurya .

Dore ibyo ugomba kwitwararika no gukurikiza mbere yo kunywa uyu muti

Mbere yo kunywa uyu muti banza ubwire muganga wawe

  • Niba ugira ibibazo bya Allergies kuri uyu muti
  • Bwira muganga indi miti waba unywa
  • Mubwire niba hari imiti y’ibyatsi wanyoye
  • Niba ufite uburwayi bw’amara
  • Niba utwite
  • Mubwire niba uteganya nko kwikuza amenyo
  • Mubaze niba kunywa inzoga bishoboka

Ibiryo utagomba kurya mu gihe uri kunywa ibinini bya Nifedipine

Hari ibintu utagomba kurya ,mu gihe uri kurya ibinini bya Nifedipine, muri byo harimo

  • Kwirinda kunywa inzoga
  • kwirinda kurya inkeri no kunywa umutobe wazo
  • Gukurikiza andi mabwiriza ngengamirire wahawe n’abaganga harimo no kugabanya umunyu

Nakora iki mu gihe nibagiwe kunywa ikinini?

Mu gihe wibagiwe kunywa ikinini cya Nifedipine ,ukaba ubyibutse nta masaha menshi arashyira ushobora guhita ukinywa, ariko mu gihe ubona isaha yo kunywa doze ikurikire iri hafi ,ni byiza kuyitegereza ,ubundi ugakomeza uko bisanzwe.

Ingaruka zishobora guterwa no kunywa umuti wa nifedipine

Kimwe nindi miti yose ,hari ingaruka zishobora guterwa no kunywa ibinini bya Nifedipine.muri izo ngaruka harimo

  • Kuribwa umutwe
  • Iseseme
  • isereri
  • ikirungurira
  • gutera cyane ku mutima
  • kuribwa mu mikaya
  • kurwara impatwe
  • inkorora
  • kugabanuka ku bushake bwo gutera akabariro

Hari igihe ingaruka zo kunywa uyu muti ziza zikomeye ,ukaba wagaragaza bimwe muri ibi bimwnyetso bikurikira

  • Kubyimbagana mu maso ,mu birenge no mu ntoki
  • Kwikubita hasi bitunguranye
  • Gushesha uduheri ku ruhu
  • Uruhu rugahinduka umuhondo
  • Kuribwa mu gatuza

Ni gute wabika ibinini bya Nifedipine

Ni byiza kubika uyu muti mu kintu gifungwa nko mu kabati cg akandi kantu gafungwa ,Wushyire kure yaho abana bagera ,hatagera izuba kandi hatari ubushyuhe bukabije ndetse hatari n’ubukonje cg ngo habe hatose,

Wabigenza ute mu gihe wibeshye ukanywa umuti mwinshi (overdose) wa Nifedipine ?

Mu gihe wibeshye ukanywa umuti mwinshi wa Nifedipine ,ukwiye guhita waka ubufasha bw’abaganga

Dore ibimenyetso bigaragara ku muntu wanyweye uyu muti mwinshi

  1. Isereri
  2. Umutima uratera cyane
  3. kumva ufite ubwoba
  4. iseseme
  5. kuruka
  6. kureba ibihu
  7. kwikubita hasi

Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa: Umuti wa Aciclovir

indwara y’imitezi : ibimenyetso byayo ,imiti iyivura nuko wayirinda

Sobanukirwa: Umuti wa Uterogestan ukoreshwa mu kuvura ufite ikibazo cyo kubura urubyaro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post