Akamaro ntagereranwa ka Spiriluna,igihingwa NASA yemeje ko cyahingwa mu byogajuru kugira ngo cyifashishwe n’abashakashatsi bayo


Akamaro ntagereranwa ka Spiriluna,igihingwa NASA yemeje ko cyahingwa mubyogajuru kugira ngo cyifashishwe n’abashakashatsi bayo

Ikigo cya Leta zunze ubumwe ‘Amerika cyemeje Spiriluna nka kimwe mu bimera bishobora kwifashishwa n’abashakashatsi bayo mu rwego rwo kunoza no kongera intungamubiri mu mafunguro yabo mu gir bari mu isanzure

Nta gushidikanya iki cyemezo  cyafashwe hashingiwe  ku ntungamubiri ziboneka muri spiriluna ku bwinshi ndetse zikaba ari intungambiri zidapfa kuboneka mu mafunguro yose kandi zikaba zikenewe mu mubiri cyane .

1.Spiriluna ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi zitandukanye

Amagarama arindwi yonyine ya Spiriluna dusangamo  intungamubiri nka

Nka calories        

       Intunamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine amagarame 4.02

       Ibinure byiza amaarama 0.54

      Amagarama  8 y’umunyungugu wa  karisiyumu

      garama  ebyiri z’ubutare bwa fer

      amagarama 8 ya fosifore

      amagarama 95 ya potasiyumu

      amagarama 14 ya manyeziyumu

      amagarama 73 ya sodiyumu

      garama  0.7 bya vvitamini C

Spiriluna kandi tukayisangamo amavitamini atandukanye  nka Thiamin ,Riboflavin,Niacin ,Folate,Vitamin B6 ,A na K

Kongera Spiriluna mu mirire yawe bituma utandukana n’ikibazo cy’imirire mibi

2.ifasha mu Kugabanya ibiro ku ba byifuza

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko Spiriluna ifite ubushhobozi bwo kugabanya ibiro by’umurengera bitewe nuko yifitemo amasukari make ,aubwo ikaba ikize ku maporoteyine menshi.

Ibyo bikaba bituma umuntu agabanya ibiro kandi umubiri we ugakomeza kubona intungamubiri ukeneye

Bitandukanye no kugabanya ibiro ukoresheje ,ubundi buryo aho usanga umuntu umubiri we ushobora gukena no kubura izindi ntungamubiri

Bityo ibyo bituma spiriluna ari amahitamo meza kubifuza kugabanya ibiro n’abifuza kubungabunga ibyo

bafite bikaguma ku rugero rwiza

Izindi nkuru bijyanye:

Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura

Akamaro k’imibonano mpuzabitsina

Akamaro k’inzuzi z’ibihaza

3.Spiriluna ifasha mu kubungabunga ubuzima bwiza bw’urwungano ngogozi   kandi ikoroshya igogorwa

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bukorerwa kubageze mu za bukuru , bwagaragaje ko abakoresheje spiriluna ku mafunguro yabo byatumye bakomeza kugira urwungano gogora ruzira umuze

Spiriluna ikaba ifasha mu kunoza imikorere y’amara bitewe na za fibre tuyisangamo ndetse n’imyunyunuu itandukanye ifashamu igogora

4.Spiriluna ni nziza cyane ku barwayi ba Diyabete

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 ,bwagaragaje ko spiriluna ifasha  mu kugabanya no kuringaniza ikiero cy’isukari mu mubiri

Aya akaba ari amakuru meza ku barwayi ba Diyabete kuko spiriluna ni inyunanira mirire kuribo ndetse ikaba ari  n’umuti wabafasha guhangana n’ikibazo cy’isukari yiyongera  bitunguranye.

5.Spiriluna ifasha umubiri kugabanya ibinure bibi ,bityo  umuntu agatandukana n’indwara z’umutima

Ikinyamakuru cya Medica News cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 n’ubundi bwakozwe mu mwaka wa 2013  bukorerwa ku bantu bwagaragaje ko gufata garama imwe ya Spiriluna ku munsi mu gihe cy’amezi atatu bigabanya ibinure bibi mu mubiri bityo ugatandukana n’indwara z’umutima.

6.Spiriluna ifasha kugabanya ikibazo cya Hypertension

Hypertension ni uburwayi ao umuvuduko w’amaraso uba wazamutse ukarenga ikigero kigenwe .

Spiriluna muri kwa Kugabanya ibinure bibi ,bituma imitsi itwara amaraso imera neza ,igatandukana n’ibinure bibi bya Colesterol bigenda bikitsindikamo .

7.Spiriluna ifasha mu kongerera abasirikari b’umubiri imbaraga

Abahana bavuga ko Spiriluna ari nziza cyane ku bantu bafite indwara zidakira zashegeshe umubiri aa twavuga nka Diyabete ,Sida n’izindi

Bitewe na za ntungambubiri  tuyisangamo bituma ifasha mu kubaka abasirikare b’umubiri bafite integge kandi ibi bigatuma umuntu atandukana no kurwaragurika bya hato na hato.

8.Spiriluna ifasha mu kuvura no guhangana n’indwara z’agahinda gakomeye

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018,bwagaragaje ko Spiriluna yifitemo intungamubiri ya Tryptopan ,iyi Tryptopan ikaba iri mu bwoko bw’ibyitwa Amino acid, kandi Tryptopan ikaba ikorana n’umusemburo wa Serotonin

Iyo rero ufashe spiriluna bituma umusemburo wa serotonin uboneka ku bwinshi ,kandi serotonin ikaba ifasha mu kurwanya Imihangayiko,agahinda ,umubabare n’ibindi

Izindi nkuru wasoma:

Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi

Sobanukirwa: Indwara ya Silicosis ,Indwara y’ibihaha ifata abantu bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro

Sobanukirwa:Ubusembwa bwa Anencephaly aho umwana avuka abura amwe mu magufa y’umutwe

Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post