Burya hari ubwoko bw'ibiryo utagomba kuvanga kubera ko bishobora guhinduka uburozi ku mubiri wawe . muri iyi nkuru turakubwira ubwoko bw'ibiribwa 4 utagomba kurya biri kumwe n'amagi kubera ko bihinduka uburozi mu mubiri wawe .
Burya ibiryo nubwo ari byiza ariko rimwe na rimwe bishobora gutera uburozi mu mubiri cyangwa bikaba bishobora kudutera ibibazo bitandukanye .
Dore ibiribwa utagomba kurya ngo nurangiza uhite urya amagi
Ibi biribwa bikurikira iyo ubiriye , ukabivanga n'amagi bishobora gutera ibibazo
1.Amafi
Burya kurya amafi bituma Vitamini B7 iboneka mu magi itinjira neza mu mubiri bityo ugasanga kurya amafi ari kumwe n'amagi bisa no gukora ubusa .
2.Ibijumba n'ibirayi
Burya ibijumba n'amagi nabyo ni ibiryo bitajyana , ibijumba bituma ubutare bwa fer n'umunyungugu wa karisiyumu dusanga mu magi bitera ibibazo nko kugubwa nabi mu mubiri ndetse nizo ntungamubiri ntizinjire neza mu mubiri .
3.Amata
Kuvanga amata n'amagi nabyo ni bibi kuko bishobora gutera ibibazo mu nda no mu nzira zigogora ndetse ibi biribwa byombi bibarizwa mu itsinda rimwe ry'iby'ubaka umubiri bikomoka ku matungo
4.Imbuto
Burya imbuto n'amagi ntabo bigogorwa kimwe ndetse n'igihe bimara bigogorwa ntibingana bityo kubivanga bishobora gutera ibibazo byo mu igogora .