Ni gute warinda amenyo yawe ? Inama z'abaganga utajya ubwirwa

 

Ni gute warinda amenyo yawe ? Inama z'abaganga utajya ubwirwa

Indwara zo mu kanwa n'indwara z'amenyo zigenda ziyongera , ariko byose ugasanga bishyingira kukutamenya uburyo bwa nyabwo bwo kurinda amenyo yawe ndetse n'uburyo bwiza bwo kuyasukura .

Muri iyi nkuru turakubwira uburyo bwiza bwo kurinda amenyo yawe no kuyasukura neza ku buryo bukwiye bityo ukaba uyarinze kwangirika .

Kuberiki ukwiye kurinda amenyo yawe?

Ni gute warinda amenyo yawe ? Inama z'abaganga utajya ubwirwa

Burya amenyo yawe natbwo akoreshwa mu kurya gusa , ahubwo burya ni kimwe mu bintu bituma ugarahgara neza 

Kutita ku isuku y'amenyo yawe bishobora gutera uburwayi bukomeye bwuko ashobora kwangirika ndetse n'uburwayi bwo mu kanwa , nanone indwara z;maenyo zishobora gutera nizindi ndwara zirimo indwara z'umutima na diyabete .

Dore uburyo bwiza wakwita ku menyo yawe ,ukayarinda kwangirika 

Ni gute warinda amenyo yawe ? Inama z'abaganga utajya ubwirwa


Hari uburyo butandukanye wakwita ku menyo yawe , ukayarinda kwangirika burimo 

1.Koza amenyo yawe byibuze kabiri ku munsi 

Uba ukwiye kuza amenyo byibuze kabiri ku munsi , ukoza amenyo ukoresheje amazi n'umuti w'amenyo wabigenewe , uba ukwiye koza amenyo byibuze ukamara iminota ibiri uyoza kandi ukoza hose ku buryo ubasha gukuramo imyanda yose .

2.Gusukura amenyo ukoresheje utudodo 

Hari utudodo twabigenewe , dukoreshwa mu gusukura hagati y'amenyo , ku buryo imyanda yose ivamo , byibuse uba ugomba kuyasukura ukoresheje akadodo kabiri ku munsi.

3.Gukoresha imiti yoza mu kanwa 

Imiti yoza mu kanwa , burya iba ifite ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri , kandi utu dukoko tuba dushobora kwangiza amenyo , tukanatera indwara zo mu kanwa .

4.Kugabanya ibiribwa n'ibinyobwa by'amasukari

Burya ibiribwa n'ibinyobwa birimo amasukari menshi , biba bishobora kwangiza amenyo yawe , bikayatera kwangirika , kubera ko burya ariya masukari niyo atunga udukoko twangiza amenyo bityo kororoka kuritwo bikoroha .

5.Kurya ibiryo birimo karisiyumu 

Ibiribwa birimo karisiyumu nk'ibikomoka ku mata , imbuto nka pome , cyangwa nka karoti ni bimwe mu biribwa bituma amenyo akomera , bityo akaba aadashobora kwangirika ku buryo bworoshye .

6.Guhindura uburoso bw'amenyo 

Uba ugomba guhindura uburoso bw'amenyo byibuze rimwe mu mezi 3 , ibyo bikaba ari ibintu ukwiye kwitaho .

7.Irinde kunywa itabi 

Burya kunywa itabi byangiza amenyo yawe , bikongera ibyago byo kuba warwara kanseri yo mu kanwa no kuba indwara zo mu kanwa zakwibasira , ni byiza ko wakwirinda itabi ku buryo bwose bushoboka .

8.Irinde kurya no kuruma ibintu bikomeye 

Burya kuruma ibintu bikomeye bishobora kwangiza amenyo yawe , bikayatera kwangirika no kuvunguka , ibyo bikaba aribyo biyangiza .

9.Gusuzumisha amenyo yawe 

Byibuze uba ugomba gusuzumisha amenyo yawe byibuze rimwe mu mezi 6, bityo ibyo bigafasha kuba hamenyekana ikibazo ufite cyangwa ushobora kugira cy'amenyo .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post