Burya gutwita ni urugendo kandi muri urwo rugendo , ushobora guhuriramo n'ibibazo bishobora gutuma umwana uri mu nda yatakaza ubuzima cyangwa se bikaviramo umubyeyi urupfu .
Mu gihe utwite , uba ugomba kuba maso , ukareba buri mpinduka zose ushobora kugira ku mubiri ndetse n'ikimenyetso cyose wagaragaza ukareba ko atari cya kindi mpuruza gishobora kugira ingaruka mbi ku mwana.
Muri yi nkuru , turakubwira ibimenyetso 10 mpuruza , umubyeyi utwite iyo abonye kimwe muribyo aba akwiye kwihutira kujya kwa muganga .
Ibimenyetso mpuruza ni iki ?
Ibimenyetso mpuruza ni ibimenyetso by'uburwayi bishobora gutera ingaruka zikomeye ku mubyeyi cg undi muntu ubifite , by'umwihariko ku mubyeyi , biba bisobanuye ko ubuzima bwe n'ubw'umwana biri mu kaga .
Ni izihe nyungu ziri mu kumenya ibi bimenyetso hakiri kare
Iyo wamenye ibi bimenyetso mpuruza utwite , ukabimenya hakiri kare , bituma wivuza vuba , ibyo bikagufasha gutabara ubuzima bw'umwana uri mu nda .
Iyo byirengagijwe , ntiwivuze , uba ushobora gutakaza ubuzima bw'umwana cyangwa akavukana ibibazo bikomeye ariko byanagufasha no gutabara ubuzima bw'umubyeyi.
Dore ibimenyetso mpuruza ku mubyeyi utwite
1.Kuva amaraso
Mu gihe utwite , kuva amaraso mu gitsina ni ikimenyetso kibi , ndetse uba ugomba kwihutira kwa muganga uko byagenda kose .
Kuva mu gihe utwite bishobora kugaragaza uburwayi burimo placenta abruption (kuba ingobyi yomotse igihe kitaragera ) placenta previa (kuba ingobyi iryamye mu mwinjiro w'inkondo y'umura ) no preterm labor (kubyara igihe kitaragera )
Ibi bibazo byose , bishobora kugira ingaruka mbi ku mwana no ku mubyeyi , ndetse zirimo n'urupfu kandi ni byiza ko wakwihutira kwa muganga .
2.Kuribwa mu nda bikomeye
Kuribwa mu nda cyane mu gihe utwite ni ikintu kibi , bishobora kugaragaza ko inda ishobora kuba iri inyuma ya nyababyeyi ,cyangwa bikagaragaza ko fite ikibazo gikomeye mu mubiri , bityo ukwiye kwihutira kujya kwa muganga .
3.Kugira umuriro mwinshi
Kugira umuriro mwinshi mu gihe utwite , bishobora kugaragaza ko ufite uburwayi bwa infegisiyo mu mubiri , ubwo burwayi bukaba bushobora gutera ibibazo ku mubyeyi no ku mwana uri mu nda .
Bityo mu gihe ubona iki kimenyetso , ukwiye kwihutira kujya kwa muganga ako kanya kugira ngo uhabwe ubufasha .
4.Kutabona neza
mu gihe utwite , bitunguranye ukabona ntubona neza , cyangwa ukareba ibisa n'ibihu , ni ikiemyetso gishobora kugaragaza uburwayi bubi bwa pre-eclampsia .
Ubu burwayi ni bubi kandi bushobora gutera ingaruka zikomeye ku mubyeyi no ku mwana uri mu nda , yewe harimo no kuba bombi bashobora gupfa .
5.Guhumeka nabi
Guhumeka nabi ku mubyeyi utwite , bishobora kugaragaza uburwayi bwa deep vein thrombosis cyangwa bwa pulmonary embolism , ubu burwayi bukaba ari bubi kandi bukenera guhita uhabwa ubufasha bwihuse .
6.Kubyimba ibirenge , ibiganza no mu maso
Kubyimba ibirenge , ibiganza no mu maso , nabyo bishobora kugaragaza ko ufite uburwayi bwa pre-eclampsia kandi ubu burwayi burihutirwa .
7.Gufatwa n'igicuri (kugagara)
Gufatwa n'igicuri bitunguranye . ku mugore utwite bishobora kugaragaza uburwayi bukomeye bwa pre-eclampsia , bityo nabwo uba ugomba kwihutira kwa muganga , ugahabwa ubufasha bwihuse .
8.Kuruka bikomeye
Mu gihe hashize igihe gito utwite , ukagira ibibazo byo kuruka bikomeye , ubu ni uburwayi buzwi nka hyperemesis graviderum , uba ukwiye kwihutira kujya kwa muganga kubera ko ubu burwayi bushobora gutera ikibazo cy'umwuma no kuba watakaza intungamubiri nyinshi bityo ukagira ikibazo cy'imirire mibi .
9.Kumva umwana adakina cg akina gake
Kumva umwana adakina cyangwa akina gake ni ikimenyetso kibi ku mubyeyi utwite , ndetse gishobora kugaragaza ko umwana adahumeka neza cyangwa afite ibindi bibazo utaramenya .
Bityo ukwiye kwihutira kwa muganga , ugahabwa ubufasha n'ubuvuzi bwihuse ndetse hakarebwa n'impamvu yateye icyo kibazo .
10. Kumva ufite umunaniro mwinshi kandi bihoraho
Ibi nabyo ni bibi ku mubyeyi utwite , nubwo umubyeyi utwite ashobora kugira imbaraga nke ariko bitandukanye no guhorana umunaniro .
bityo ni byiza ko mu gihe uhora unaniwe , wajya kwa muganga , bakareba ko nta kibazo cy'amaraso make ufite cyangwa se ko nta zindi mpamvu ziri kubitera .
Ni ryari wajya kwa muganga ?
Mu gihe cyose wabonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso ukwiye guhita wihutira kwa muganga , hakarebwa impamvu yabyo .
Ni gute wakwirinda guhura nibi bimenyetso mpuruza ?
Biragoye ko wakwirinda ibi bibazo byose , ariko gukurikiza amabwiriza n'inama uhabwa n'abaganga byagufasha ko wagabanya ibyago byo guhura ni bi bibazo .
Bimwe mu bibazo byibazwa n'ababyeyi batwite ?
1.Ese ibimenyetso mpuruza birasanzwe ku mubyeyi utwite ?
Oya , ibimenyetso mpuruza si ibisanzwe ku mubyeyi utwite ,a hubwo ni ibimenyetso bibi cyane , bisaba ko uhita wihutira kujya kwa muganga .
2. Nakora iki mu gihe mbonye kimwe muri ibi bimenyetso ntwite ?
Mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso , ukwiye kwihutira kujya kwa muganga ako kanya kugira ngo uhabwe ubufasha .
3.Ese nta miti y'ibyatsi nakoresha nkivura ibi bibazo ?
Ubundi imiti y'ibyatsi ntiyemerewe kuyikoresha ku mugore utwite , ndetse ugomba kuyirinda , nat nubwo yakuvura ubu burwayi .
4.Ibi bimenyetso mpuruza ntibyaba ari amarozi ?
Ibi bimenyetso mpuruza si amarozi , uburwayi bubitera burazwi kandi buravugwa , bityo si amarozi nta naho bihuriye .
5.ese ibimenyetso mpuruza bishobora kwica umwana?
yego ,umwana ashobora gupfira mu nda , bitewe n'uburwayi bushobora kugaragaza bimwe muri biriya bimenyetso .