Kuberiki abagabo babyuka igitsina cyafashe umurego (Gushyukwa mu gitondo) ? Ese biterwa ni uburwayi cyangwa ni byiza

 

Kuberiki abagabo babyuka igitsina cyafashe umurego (Gushyukwa mu gitondo) ? Ese  biterwa ni uburwayi cyangwa ni byiza

Ahanini burya abagabo babyuka mu gitondo igitsina cyabo cyafashe umurego , bigaragara ko igitsina cyabo cyashyutswe , ibi bikaba biba ku bantu benshi b'igitsina gabo , hari abibaza niba  ibi ari uburwayi cyangwa se nta burwayi bubirimo  , 

Muri iyi nkuru turasubiza abibaza iki kibazo , uraza gusobanukirwa n'impamvu nta mugabo wagatewe ikibazo no kuba abyuka mu gitondo igitsina cye cyafashe umurego.

Kubyuka igitsinagabo cyafashe umurego , bizwi ku izina rya Nocturnal Penile tumescence (NPT) , bikaba ari ibintu biba ku bagabo benshi mu buryo busanzwe , bikaba kandi biza mu gitondo nta ruhare namba wabigizemo , bikaba ku bagabo bakuze ndetse n'abasore n'abageze mu bugimbi .

Bigenda gute ?

Kubyuka mu gitondo , igitsina cyafashe umurego ku bagabo , ahanini ni ikimenyetso cyuko imyanyamyibarukiro ye nta kibazo ifite .ndetse ni ikimenyetso mcyiza cyane .

Hari ibintu byemezwa ko bigira uruhare muri iki gikorwa 
  • Bifitanye isano ya hafi n'uburyo umuntu yasinziriye 
  • Kuba amaraso atembera neza  mu mubiri bityo ukabyuka hari amaraso menshi muri icyo gice ari nabyo bituma igitsina gifata umurego
  • Umusemburo wa testesterone uba mwinshi mu gitondo ku bagabo kandi uyu musemburo akaba ariwo utera akanyabugabo ku bagabo
  • Kuba ubwonko bukora neza 

Ese Gushyukwa mu gitondo ni bibi cyangwa ni byiza ?

Kuberiki abagabo babyuka igitsina cyafashe umurego (Gushyukwa mu gitondo) ? Ese  biterwa ni uburwayi cyangwa ni byiza


Muri rusange , kubyuka mu gitondo igitsina cyafashe umurego si uburwayi ahubwo ni ikimenyetso cyiza ku bagabo ndetse bikaba bigaragaza ko uwo mugabo imyanya ye myibarukiro ikora neza . 

Hari ibintu gushyukwa mu gitondo bishobora kugaragaza 
  • Ikimenyetso cy'ubuzima bwiza , aho bigaragaza ko amaraso atembera neza ndetse ko n'imisemburo ya kigabo iri mu kigero cyiza .
Iyo uri umugabo \, ukaba ubyuka mu gitondo igitsina cyawe kitafashe umurego bigaragaza ko ushobora kuba ufite iki kibazo 
  • bikaba bishobora kugaragaza ko ushobora kuba ufite ikibazo cy'uburwayi bwo kugira ubushake buke , kurangiza vuba no kudafata umurego bw'igitsina cyawe .  
Ariko uko umuntu akura mu myaka , gushyukwa mu gitodno bishobora kuvaho cyangwa ntibigaragare kenshi kimwe n'umuntu wabaswe no kwikinisha bikamugirahoo ingaruka zikomeye .

Dusoza 

Muri rusange , kubyuka igitsina cyafashe umurego ku bagabo si uburwayi ahubwo ni ikimeyetso cyiza ko umubiri wawe ukora neza .

Nbawo ukaba ushobora kubyuka inshuro nyinshi , igitsina kitafashe umurego , mu gihe ugeze mu zabukuru cyangwa uko ugenda wiyongera mu myaka .

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post