Ibyo wamenya ku rukingo rushya rwa Malaria

 

Ibyo wamenya ku rukingo rushya rwa Malaria

Ishami ry'umurayngo w'abibumbye ryita ku buzima rya OMS riherutse gutangaza ko hari ubwoko bw'urukingo rushya rwa Malariya ruherutse gushyirwa ku mugaragaro .

Uru rukingo rwatangajwe rukaba ari urwa kabiri mu nkingo zimaze gutangazwa zifite ubushobozi bwo gukingira abantu indwara ya Malariya 

Uru rukingo rushya rwa Malariya rwahawe izina rya R21  , rukaba ruje nyuma yuko OMS mu mwaka wa 2021 yari yemeje urundi rukingo rwa Malariya rwahawe izina rya RTS,S/SO1

Izi nkingo zombi zikaba zaragaragaje ubushobozi mu gukingira indwara ya Malariya , Indwara ya Malariya ni indwara ikomeje guhitana umubare munini , cyane cyane abana bato bari munsi y'imyaka 5.

OMS itangaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni bahitanywa n'indwara ya Malariya , iyi ndwara ikaba yiganje ahanini mu bihugu biri munsi y'ubutayu bwa sahara .

Ubwo umuyobozi wa OMS yatangaga imbwirwaruhame yagize ati " Rimwe nagize inzozi twabonye urukingo rwa Mlaraiya , ati Dore none ubu dufite inkingo ebyiri .

Ibintu 6 byihariye wamenya kuri uru rukingo 

Ibyo wamenya ku rukingo rushya rwa Malaria

1.Uru rukingo rutangwa ari Doze enye 

Kugira ngo uru rukingo rukore rugomba gutangwa ari Doze enye , ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu byiganjemo Malariya , cyane cyane aho Malariya ikunze kugaragara mu mezi runaka y'umwaka , byagaragaye ko uru rukingo , iyo umuntu ahawe Doze 3 , rumukingira Malariya ku kigero cya 75%.

2.Rurahendutse cyane 

Uru rukingo cya R21 rurahendutse cyane , aho byibuze rumwe rugura kuva ku madorali 2 kugeza ku madorali 4 , ugereranyije nurundi rukingo rwa Malariya , uru rukaba ruhendutse cyane .

3.Rutanga umutekano usesuye 

Kimwe nizindi nkingo , uru rukingo rwabanje kugenzurwa no gukorerwaho inyigo zitandukanye bityo rukaba nta byago rwatera kuwaruhawe.

4.Ni urwa kabiri rwa Malariya 

Uru rukingo ni urwa kabiri mu nkingo zimaze gukorwa mu nkingo za Malariya , rukaba rwarakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu bwongereza ifatanyije nikindi cyo mu buhinde cyitwa Serum Institute .

Ikigo cya Serum kitezweho gukora inkingo zingana na Miliyoni 100 buri mwaka , zizagenda zongerwa zikagera kuri Miliyoni 200 buri mwaka .

5.Rworoshye gukorwa kandi ibinyabutabire byarwo birahendutse\

Ibi nibyo bituma ruhenduka kandi rukaba rushobora kwigonderwa na benshi kubera ko ku rukora bidahenze ugereranyije n'urukingo rwa RTS .

6.Byasabye imyaka 100 ngo hakorwe urukingo nkuru 

Ikinyamakuru cya BBC kivuga ko byasabye byibuze imyaka 100 ngo hakorwe urukingo rwa Malariya , iyi ikaba ari intambwe ikomeye mu buvuzi bo mu gukumira imfu zikomoka kuri Malariya , aho ihitana abana bato , ababyeyi batwite n'abageze mu za bukuru .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post