Gusaza ni inzira y'ubuzima umuntu wese anyuramo , ikirango cya mbere cyo gusaza kigaragarira ku ruhu , burya inkuru nziza nuko hari ibiribwa bikurinda gusaza ndetse uruhu rwawe rugahorana itoto nubwo bwose waba ufite imyaka myinshi .
Imibereho yacu n'imyitwarire yacu , bigira uruhare runini mu gutuma dusaza , abantu bamwe bakaba banasaza imburagihe kubera imibereho twakwita mibi babarimo .
Ni iki Siyansi ivuga ku gusaza ?
Siyansi ivuga ko gusaza ahanini bishyingira ku bintu bitandukanye birimo uturemangingosano n'imiterere y'umubiri wa muntu ndetse n'uburyo umuntu abayemo (environmental factors)
IKintu cyihutisha gusaza ni ibyitwa oxidative stress ahanini byangiza , bikanaca intege uturemangingosano , bityo rero umubiri wacu ukaba ukenera ibinyabutabire byitwa antioxixants ari nabyo dusanga mu biribwa bitandukanye
Ni uruhe ruhare rw'ibiribwa mu kuturinda gusaza ?
Burya ibiribwa bigira uruhare runini mu kurinda uruhu , mu gusana umubiri no mu gutuma uruhu ruhorana itoto .
Si ibyo gusa kuko ibiribwa nibyo dukuramo intungamubiri zitunga umubiri , intungamubiri zirimo amavitamini n'imyunyungugu , bityo ibiribwa bikaba byubaka umubiri , bikanawurinda muri rusange .
Dore ibiribwa bikurinda gusaza
1.Inkeri
Burya inkeri ni kimwe mu biribnwa bikurinda gusaza imburagihe aho zikungahaye ku binyabutabire bya antioxidants birinda umubri ndetse zinaturinda kwibasirwa n'indwara zikomeye .
2.Amafi
Burya mu mafi dusangamo ibinure byiza bya Omega-3 fatty acids , ibi binure bikaba ari byiza kuko bituma uruhu ruhorana itoto , bikanarurinda iminkanyari .
3.Ubunyobwa na Chia seeds
Ibi biribwa byombi bikungahaye ku mavitamini n'imyunyungugu birinda uruhu , bikanatuma ruhorana itoto ndetse bikanatuma uruhu rukweduka .
4.Imbogarwatsi
Imbogarwatsi nka epinari , burya zikungahaye kuri Vitamini A, C na E , izi vitamini zikaba zituma collagen ikorwa ndetse zikanafasha mu gusana uruhu.
5.Avoka
Burya urubuto rwa avoka rukungahaye ku binure byiza bya monounsaturated fats , ibi binure bituma uruhu ruhorana itoto , bikanarinda uruhu kumagara .
6.Inyanya
Burya inyanya zifitemo ikinyabutabire cyitwa lycopene , iki kinyabutabire kikaba kirinda uruhu , kigatuma rutangizwa n'izuba . ndetse zikanarinda uruhu kumagara .
7.Green tea
Green tea iba ikungahaye ku binyabutabire bya polyphenols , ib bikaba birinda ibyitwa collagen mu ruhu , bikanarinda ko uruhu rwazana iminkanyari .
8.Amavuta ya Elayo
Burya amavuta ya elayo ni meza ku ruhu , aya mavuta akungahaye ku binure byiza bya monounsaturated fats , ibi binure bikaba birinda uruhu , bigatuma ruhorana itoto .
9.Icyinzari
Burya icyinzari gikungahaye ku kinyabutabire cyitwa curcumin , iki kinyabutabire kirwanya ibibazo byose bishobora gutera inflammation mu mubiri , kikanarinda uruhu gusaza imburagihe.
10.Amazi
Burya kunywa amazi bikurinda umwuma , bigatuma uhorana uruhu rwiza , kunywa amazi bituma uruhu ruhorana itoto , bikanarurinda kumagara .
Kurya ibi biribwa byibuze kimwe kuri buri funguro ryawe , ni ibintu byaguhindurira ubuzima , bigatuma ubuzima bwawe buba bwiza ndetse bikanakurinda indwara nyinshi birimo no gutuma ugira uruhu rwiza no ku kurinda gusaza imburagihe .
Ibibazo byibazwa cyane
1.Ese nkoresheje ibi biribwa byonyine byatuma uruhu rwanjye rudasaza ?
Nubwo ibi biribwa ari ingenzi mu kukurinda gusaza ,ariko uba ugomba guhindura imyitwarire burimo kwirinda kunywa itabi , gukora siporo , kunywa amazi , kuryama bihagije no kwirinda kunywa inzoga z'umurengera .
2.ese nkoresheje ibi biribwa natangira kubona impinduka hashize igihe kingana gute ?
Nta gihe giteganyijwe ubona impinduka biterwa n;umubiri w'umuntu , ariko nyuma y'igihe gito uhita ubona impinduka .
3.Ese gukoresha ibi biribwa nta zindi ngaruka byantera ?
Nta zindi ngaruka byagutera , kuko ibi biribwa ni ibisanzwe , ni ibiribwa by'umwimerere kandi biribwa na benshi .
4.Ese ku myaka yose wakoresha ibi biribwa ukabona impinduka ?
Yego , imyaka yose waba ufite , gukoresha ibi biribwa byatuma ubona impinduka , waba uri umusaza , umukecuru , urubyiruko cyangwa umwana , igihe cyose wabikoreshereza byatuma ugira uruhu rwiza .