Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza

 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza

Mu gihe witegura kubyara , ni igihe cy'ingenzi , uba ugomba kwitegura no gutegurira urwo ruhinja . hari ibintu uba ugomba gutegura rero mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje .

Hari ibintu uba ugomba gutegura no gushyira ku rutonde , ibyo bikaba ari ibintu by'ingenzi ugomba kwitwaza , haba ku mubyeyi no ku mwana 

Muri yi nkuru turakubwira ibintu by'ingenzi ugomba gutegura , ugomba kuzitwaza mu gihe ugiye kwa muganga kubyara .

Dore ibintu 7 ukwiye gutegura no kwitwaza mu gihe ugiye kubyara 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza

1.Ubwishingizi bwawe mu kwivuza n'ibyangombwa byawe 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza


Uba ugomba kwitwaza ubwishingizi bwawe ndetse n'ibyagomba bikuranga kuko ni ibintu by'ingenzi kugira ngo ubashe kuvugwa neza .

Burya kubyara birahenda , iyo nta bwishingizi ufite (Mutuelle , RAMA , MEDIPLAN .......) biragoye ko wakwishyura ibitaro ntibigusige iheruheru , kandi burya na nyuma yo kubyara ukoresha amafaranga menshi yo kwita ku mwana n'umubyeyi.

Bityo rero uba ugomba kugura ubwishingizi mu kwivuza ndetse no kubwitwaza mu gihe ugiye kubyara , iki kikaba ari ikintu cy'ingenzi umubyeyi atagomba kwibagirwa .

2.Imyenda yo kwambara ku mubyeyi 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza

Burya hari imyenda umubyeyi akenera kwambara ari kwa muganga , haba ,mbere yo kubyara na nyuma yo kubyara . iyi myenda igomba kuba yoroshye kandi utamubangamiye cyangwa ngo imuhambire , by'Umwihariko nk'iyambarwa , nyuma yo kubyara igomba kuba yamworohereza konsa .

Naho iya mbarwa mbere yo kubyara igomba kuba ari imyenda ituma muganga amusuzuma byihuse kandi bitagoranye no kuba kuyivanamo byatwara umwanya muto cyane .

muri iyo menda twavuga 
  • Isengeri 
  • igitenge 
  • amapinjama 
  • Umupira w'imbeho cg ikote ariko bifungurwa imbere 
  • Amasogisi yo kumurinda imbeho 
  • Imyenda y'imbere 
  • udupira duto ariko dushoboira gukweduka 
  • Iknazu itamufashe cyane ariko ku buryo itabangamira konsa 
  • nibindi ....

3.Ibikoresho by'isuku 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza

Ibikoresho by'isuku nabyo ni ngombwa cyane , kubera ko isuku iturinda uburwayi n'ibindi bibazo dushobora kugira biturutse ku isuku nke 

Ibyo bikoresho twavuga nka 
  • Uburoso bw'amenyo 
  • umuti wo koza amenyo 
  • amavuta yo kwisiga 
  • isabune
  • ibase cg indobo 
  • ibisoko 
  • pampex ya nyina niy'umwana
  • inketo zo kogeramo
  • nibindi wifuza ....

4.Imyenda y'umwana 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza

Umwana akimara kuvuga ahita yambikwa ako kanya , akarindwa imbeho , ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko abana benshi bashobora kwicwa n'imbeho mu gihe bakimara kuvuka ntibayirindwe .

Bityo rero gutegura no kugura kare imyenda y'umwana ni ikintu cy'ingenzi igomba gukora nk'umubyeyt witegura uruhinja .

Iyo myenda ukwiye gutegura twavuga nka 
  • Ikigoma 
  • imyenda ishyuha (igisarubeti cg agapira n;agapantalo)
  • Akagofero 
  • Amasogisi 
  • pampex nto z'abana 
  • Twa gant wo mu ntoki dukoze mu mupira 
  • igitambaro gikoze mu budodo gishyuha cyo kumufubika ariko ushobora no gukoresha igitenge n'ibindi ...

5.Telefone na charger 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza
Uba ugomba kwitwaza telefona na sharijeri yayo , nabyo ntugomba kubyibagirwa , kubera ko ukeneye kumenyesha amakuru abo wasize mu rugo .

nanone amafaranga witwaje ashobora kukubana  make , hanyuma ukaba wakohererezwa andi kuri telefone bityo kuyitwaza bikaba ari ikintu cyagufasha .

6.Utuntu two kurya no kunywa 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza


Burya ababyeyi benshi bitwaza ahanini igikoma ariko ushobora kwitwaza n'ibindi nka fanta , umutobe nibindi binyobwa ndetse n'utubuito ushobora kurya .

Burya na mbere yuko uryama uba ukeneye kunywa no kurya , cyane cyane ibintu bitera imbaraga birimo agasukari , kubera ko mu gihe ubyara , umubiri wawe ukoresha imbaraga nyinshi cyane . bityo izo mbaraga ukaba uzikura mubyo wariye cyangwa wanyoye .

na nyuma yo kubyara uba ugomba kurya no kunywa bihagije , nabyo bikaba bituma ugarura ubuyanja vuba , umubiri ugasubirana vuba ndetse ukabona n'amashereka .

7.Ibindi bintu witwaza 

Hari ibindi bintu byunganira uba ugomba kwitwaza birimo 
  • ivarisi 
  • igikapu 
  • imyenda yindi yunganira iyo wateguye 
  • Imyenda yo kurarana 
  • ibindi bikoresho by'isuku byihariye ukoresha 
  • Imiti usanzwe unywa niba hariyo ufite 
  • Bibero n'amata y'bana mu gihe wahisemo kutazonsa 
  • Puderi yo gukoresha 
  • umusego mu gihe ubona ari ngombwa 
  • Gant zo gukarabisha umwana 
  • Lanjete zo guhanaguza umwana 
  • nibindi byose wifuza kwitwaza .

Bimwe mu bibazo byibazwa n'ababyeyi bitegura kubyara 

Ibintu utegura mu gihe ubona igihe cyo kubyara kegereje -Iby'ingenzi ugomba kwitwaza

1.Ni ryari natangira gutegura igikapu cy'umwana nibyo nzitwaza ngiye kwa muganga kubyara ?

Ubundi mu buryo bwa nyabwo ugomba kubitegura mu ntangiro z'igihe cya gatatu cyo gutwita , ni ukuvuga byibuze inda ifite amezi 7 , kubera ko uba ushobora kubyara nubwo bwose igihe kiba kitaragera .

Ni ukuvuga ko umubyeyi wifuza kutazatungurwa , agura imyenda y'umwana nibindi bintu ashobora gukenera ku mezi 6 , hanyuma akabifungira nko mu ivarisi , ariko agahora abyitaho kugira ngo bitangirika .

Ariko mu gihe utabiguze kare , byibuze mu gihe ubura ibyumweru 2 ngo itariki yo kubyara wahawe n'abaganga igere , tegura ibyo bintu byose uzitwaza .

Kubera ko akenshi hari igihe ubyara mbere ya ya tariki cyangwa ukaba ushobora no kuyirenza , cyane cyane nko ku nda za mbere .

2.Ni ibihe byo kurya cg kunywa nakwitwaza mu gihe ngiye kubyara ?

Ni byiza ko wakwitwaza ibintu biribwa ako kanya kandi bishobora kubikika ntibyuangirike , ahanini abantu benshi bitwaza nka fanta , ariko ushobora kwitwaza n'igikoma , biswi , imbuto nibindi wifuza ...

3.Ese nshobora kwitwaza umusego ?

Yego , burya mu bitaro byinshi , ntabwo batanga imisego y'abarwayi , bityo rero uba ushobora kwitwarira uwawe , mu gihe uwukunda .

4.Ese nahita nonsa umwana mu gihe nkimara kumubyara ?

Yego , burya ninabyo byiza cyane , hita wonsa umwana wawe mu gihe ukimara kubyara ako kanya , bibaye byiza , ntiwarenza iminota 30 utaramwonsa . ariya mashereka ya mbere ku mwana ni urukingo , ni umuti kandi ni ifunguro rikomeye ku ruhinja .


Izindi nkuru wasoma 

Ibindi bintu witwaza  Hari ibindi bintu byunganira uba ugomba kwitwaza birimo  ivarisi  igikapu  imyenda yindi yunganira iyo wateguye  Imyenda yo kurarana  ibindi bikoresho by'isuku byihariye ukoresha  Imiti usanzwe unywa niba hariyo ufite  Bibero n'amata y'bana mu gihe wahisemo kutazonsa  Puderi yo gukoresha  umusego mu gihe ubona ari ngombwa  Gant zo gukarabisha umwana  Lanjete zo guhanaguza umwana  nibindi byose wifuza kwitwaza .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post