Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi !!

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Kujya mu mihango ni ibintu bisanzwe ku bagore n'abakobwa bose bari mu gmyaka y'uburumbuke , ahanini kuva ku myaka 12 kugeza ku myaka 49 .

Ariko burya ariya maraso y'imihango , ibara ryayo rishobora kugaragaza uko ubuzima bwawe buhagaze , ni byiza kwita ku ibara ryayo no kugenzura pads/ cotex wambaye , kubera ko bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cy'ubuzima bityo ukaba wakwivuza hakiri kare.

Ubundi amaraso y'imihango bisobanuye iki?

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Amaraso y'imihango ni amaraso aza mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu kwezi , cyangwa ari mu gihe cy'imihango (mu mvugo nziza ), buri kwezi usanga igitsinagore kijya mu mihango .

Aya amaraso akaba ava muri nyababyeyi , aho iba yari yiteguye kwakira igi (intangangore yahuye n'intangangabo)  ariko ntibibe , bityo nyababyeyi igasohora ayo maraso nk'imyanda.

Burya ariya maraso y'imihango , aba arimo amaraso ubwayo , utunyama (tissue )duto twaturutse muri nyababyeyi n'ururenda (mucus).

Dore igisobanuro cy'ibara ry'imihango 

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Burya ibara ry'imihango rishobora kwerekana no kugaragaza byinshi ku buzima bwawe ,akaba aribyo tugiye kuvugaho .

Ibara ry'umutuku utavangiye 

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Iri bara ry'imihango rikaba rigaragara , mu gihe imihango igitangira , iri bara kandi rigaragaza ko nta kibazo ufite mu mubiri .

Ku mugore/umukobwa wese uri mu mihango ashobora kubona iri bara , nta mpamvu yo kugira ubwoba ni ibintu bisanzwe .

Ibara ry'umutuku ariko ujya kwirabura 

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Iri bara naryo ni irisanzwe mu gihe imihango igeze hagati , nko ku munsi wa kabiri cyangwa umunsi wa gatatu , usanga ari umutuku ariko ujya kwirabura , uko imihango ikomeza ku munsi wa nyuma ya maraso ahinduka umukara .

Ibara ry'ikigina 

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Iri naryo ni ibara ry'imihango rishobora kugaragara mu gihe imihango iri hafi kurangira cyangwa se uri mu minsi ya nyuma y'imihango , naryo ni ibara risanzwe kandi nta burwayi riba rigaragaza .

Ibara ryi Roza

naryo ni ibara ry'imihango ariko rikunze kugaragara mu gihe imihango iri kuza ari nke , ariko hanini iba ivanze n'ururenda.

Ibara ry'ivu cyangwa ibara rijya gusa n'icyatsi 

Iri ni ibara ry'imihango ., ariko rishobora kugaragaza uburwayi , cyane cyane ibibazo bya infegisiyo zo mu gitsina , nanone bishobora kugaragaza ko atari imihango ko ahubwo ari inda yavuyemo , ukaba utari wakamenye ko utwite ,

Ibara ry'umukara 

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Ahanini iri bara rigaragaza ko hari amaraso yatinze gusohoka , akaba akunze kugaragara nko ku munsi wa nyuma w'imihango ariko nabwo iyo bimaze igihe , uba ukwiye kujya kwa muganga , ukareba ko nta kibazo kirimo .

Bimwe mu bibazo byibazwa ku mihango 

Dore icyo ibara ry'amaraso y'imihango risobanura ku buzima bwawe , Burya ryakwereka uburwayi  !!

Ese ibiribwa bishobora guhindura ibara ry'imihango ?

Yego , burya amafunguro turya ashobora guhindura ibara ry'imihango , nkaho kurya ibiribwa birimo ubutare bwa fer bishobora gutuma imihnago ihinduka umukara .

Ese kuba ibara ry'imihango ryagenda rihinduka ni ibintu bisanzwe ?

Yego nabyo ni ibintu bisanzwe , ahanini ibara imihango itangirana rigenda rihindagurika bityo mu gihe imihango yawe idasa n'ivu cyangwa ngo ise n'icyatsi nta kibazo ukwiye kugira .

Ubundi imihango imara iminsi ingahe?

Imihango ubundi imara iminsi 3 kugeza ku minsi 7 , iyi minsi ikaba igenda itandukana bitewe n'umuntu ariko burya abagore benshi bahurira ku minsi 5.

Ese stress ishobora kugira ingaruka ku ibara ry'imihango?

Yego , burya stress ishobora kugira ingaruka ku ibara ry'imihango ndetse burya ishobora gutuma n'imihango itinda cyangwa se ukagira izindi mpinduka runaka.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post