Dore ibyiza byo guhekenya Tungurusumu mbisi

Dore ibyiza byo guhekenya Tungurusumu mbisi

 Burya tungurusumu mbisi si ikirungo gusa ahubwo zibitsemo intungamubiri nyinshi zitandukanye , bityo bituma tungurusumu zigira uruhare runini mu kurinda umubiri wa muntu no kuturinda indwara zitandukanye , ushobora gukoresha tungurusumu mbisi mu kwivura indwara zitandukanye .

Intungamubiri dusanga muri Tungurusumu mbisi

Dore ibyiza byo guhekenya Tungurusumu mbisi

Mu gace kamwe ka tungurusumu mbisi dusangamo intungamubiri zikurikira 
  • Poroteyine zingana na 0,57 gr
  • ibinyamasukari
  • Ibyitwa fibre bingana na 0,19 gr
  • Umunyungugu wa karisiyumu ungana na 16,29  mg
  • Ubutare bwa fer bungana na 015 mg
  • Umunyungugu wa manyeziyumu ungana na 2,25mg 
  • Umunyungugu wa fosifore ungana na 13.77 mg
  • Umunyungugu wa potasiyumu ungana na 36,09 mg 
  • Umunyungugu wa sodiyumu ungana na 1,53 mg
  • Umunyungugu wa zinc ungana na 0,1 mg
  • Umunyungugu wa cuivre ungana na 0.03 mg
  • Umunyungugu wa manganeze ungana na 0,15 mg
  • Umunyungugu wa seleniyumu ungana na 1.25 mg   
Muri tungurusumu dusangamo izindi ntungamubiri zirimo izindi Vitamini nka Vitamini A , B1 , B2 , B5 na B9 , tugasangamo nindi myunyungugu .

Dore ibyiza byo kurya no guhekenya tungurusumu mbisi 

Dore ibyiza byo guhekenya Tungurusumu mbisi

Guhekenya tungurusumu mbisi bifite ibyiza byinshi ku mubiri wa muntu birimo 

1.Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri 

Burya guhekenya tungurusumu mbisi bizamura ubudahangarwa bw'umubiri , bigakomeza abasirikari b'umubiri bashinzwe guhangana n'indwara ,

Ibi bigaterwa n'ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant dusanga muri tungurusumu mbisi cyane cyane nkiyitwa Allicin, Kurya tungurusumub\ mbisi bituma ugira ubuzima bwiza , ugatandukana n'indwara .

2.Kurinda umutima 

Burya tungurusumu mbisi , igabanya umuvuduko w'amaraso ukabije , ikagabanya ibinure bibi mu mubiri , ikanoza gutembera kw'amaraso , ibyo bikaba aribyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z;umutima no gutuma umutima ukora neza .

3.Gufasha mu igogora no gutuma rigenda neza 

Guhekenya tungurusumu mbisi bituma umubiri ubasha kuvubura ibinyabutabire bizwi nka enzymes bifasha mu igogora no mu gucagagura ibyo turya .Ibi bikaba bivura ibibazo byinshi byo mu igogora ndetse n'indwara zitandukanye .

4.Kuvura ibibazo bya inflammation mu mubiri 

Burya inflammation ni kimwe mu bintu bitera ibibazo by'indwara zidakira , bityo guhekenya tungurusumu mbisi , bikaba bigabanya ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara .

5.Kuringaniza ikigero cy'isukari mu maraso 

Ubushakashatsi bugaragaza ko guhekenya tungurusumu mbisi bifasha umubiri guhangana no kugabanya isukari nyinshi mu maraso , ibyo bigaterwa nuko tungurusumu ituma umusemburo wa insuline ukora neza , ari nawo ugabanya isukari mu maraso .

6.Kurinda uruhu 

Guhekenya tungurusumu bituma uruhu rwawe rumera neza , ibi bigaterwa nuko haba harimo imyunyungugu n'ibinyabutabire bituma uruhu rumera neza .

7.Kuvura indwara y'ibicurane 

Burya ushobora kwivura indwara y'ibicurane ukoresheje guhekenya tungurusumu mbisi , tungurusumu yifitemo ubushobozo bwa antibacterila na antiviral bityo ikaba ishobora guhangana nizi ndwara .

8.Kugabanya ibiro by'umurengera 

Burya tungurusumu mbisi ifasha mu gushyira ku murongo ubushake  bwo kurya , ikihutisha metabolisme mu mubiri , ibyo bigafasha mu kuganya ibiro by'umurengera .

9.Gukomeza amagufa 

Burya muri tungurusumu mbisi dusangamo imyunyungugu nka karisiyumu na manyeziyumu , iyi myunyungugu ikaba ari ingenzi mu gutuma amagufa akomera no kuyarinda kuvunika bya hato na hato .

Bimwe mu bibazo byibazwa kuri tungurusumu 

Dore ibyiza byo guhekenya Tungurusumu mbisi


Ese nshobora kurya tungurusumu mbisi buri munsi ? 

yego , ushobora kurya tungurusumu mbisi buri munsi , ariko ukirinda kuyirya ari nyinshi kubera ko nayo ishobora gutera ibindi bibazo.

Ni gute narwanya impumuro ya tungurusumu mu kanwa nyuma yo kuyihekenya ?

Birashoboka , nyuma yo guhekenya tungurusumu , uhita uhekenya nka shakarete ifite impumuro nziza , ibyo bikaba byagufasha kugabanya ya mpumuro .

Ese hari ingaruka zishobora guterwa no guhekenya tungurusumu mbisi ?

yego , ku bantu bamwe na bamwe bashobora kugira utubazo tworoheje ariko dushobora gukira vuba .

Ese tungurusumu mbisi na tungurusumu zitetse , izigira akamaro ni izihe ?

Ari tungurusumu mbisi na tungurusumu zitetse , zose zigira akamaro ariko tungurusumu mbisi nizo ziba zirimo intungamubiri nyinshi kubera ko burya umuriro hari intungamubiri ushobora kwangiza , bityo guhekenya tungurusumu mbisi nibyo byiza kurushaho.



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post