Mu gihe uteganya gutwita hari ibintu uba ukwiye kwihutira gukora kugira ngo bigufashe gutegura umubiri wawe , ibyo bikaguha kubyara umwana ufite ubuzima bwiza kandi ibyago byo kuba yavukana ubusembwa n'ubumuga bikagabanuka cyane .
Igihe bisaba cy gutegura umubiri wawe , niba wifuza gutwita kigenda gitadukana bitewe n'umubiri wawe ariko abahanga mu ndwara z'abagore bemeza ko byibuze ugomba gutegura umubiri wawe mbere yo gusama byibuze amezi 3.
Dore ibintu 8 ukwiye gukora ako kanya niba uteganya gutwita vuba
Mu gihe witegura gutwita cyangwa ubiteganya ukwiye gukora ibi bintu bikurikira bikazagufasha kubyara umwana ufite ubuzima bwiza .
1.Kwisuzumisha indwara zitandukanye
Burya indwara umubyeyi afite zigira ingaruka ku nda atwite cyangwa se ku mwana atwite , cyane cyane nka Diyabete , Hypertension nizindi ...
Mu gihe utwite izi ndwara zitagenzuwe neza , zishobora kugutera urupfu cyangwa zikarutera umwana uri mu nda , cyangwa iyo nda ikagira ibibazo nko kuvuka igihe kitageze .
Niba uteganya gutwita kandi ukaba wifuza kubyara umwana ufite amagara mazima , ni byiza ko wita kuri ibi bintu tumaze kuvuga , ndetse ukanisuzumisha izindi ndwara zirimo nka Sida , Hepatite , Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nizindi...
2.Guhagarika kunywa inzoga n'itabi
Burya inzoga n'itabi ni bibi ku mubyeyi utwite ndetse no ku mubyeyi uteganya gutwita , inzoga n'itabi bigira ingaruka mbi ku mwana , bikaba bishobora no gutuma umwana yavuka igihe kitageze , akaba yavukana ibiro bike cyangwa akaba yanapfira mu nda .
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nta kigero cy'inzoga cyiza ku mubyeyi utwite ashobora kunywa , ibyiza nuko yazireka , yewe no mu gihe ateganya kubyara .
Muri rusange , inzoga n'itabi ni byiza ko wabireka burundu niba uteganya gutwita , ibyo bizatuma umubiri w'umubyeyi wisubiza , unabashe kwitegura neza uwo mwana .
3.Guhagarika imiti yose wanywaga utandikiwe na muganga
Akenshi uzasanga , abantu batandukanye bashobora kugura imiti mu mafarumasi kandi batayandikiwe na muganga , ariko burya si byiza ku mubyeyi utwite cyangwa se ku mubyeyi uteganya gutwita vuba .
yaba ari imiti ya kizungu cyangwa imiti ya gakondo ni byiza ko uyinywa mu gihe wayandikiwe na muganga gusa kandi ukayinywa ukurikije amabwiriza.
4.Gufata ibinini bya Foliki aside
Ibinini bya aside folike (folic acid ) ni ingenzi ku mugore uteganya gutwita , byibuze akabitangira habura ukwezi ngo atwite .
Ibi binini bituma ubwonko bw'umwana buremwa neza , ndetse n'uruti rw'umugongo rugatera neza , ibyo bikanakuraho ibyago byo kuba umwana yavukana agatwe gato cyane cyangwa ubundi busembwa butandukanye .
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga umugore akwiye gufata byibuze mikorogarama 400 za aside folike ku munsi .
5.Kwirinda gukoresha ibinyabutabire bitandukanye udafiteho amakuru
Cyane cyane burya ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka mbi ku mubyeyi no ku mwana ashobora gutwita , niba uteganya gutwita , ni byiza ko ugenzura buri kintu cyose ukoresha mu buzima bwa buri munsi ngo urebe ko kitaba cyifitemo ibinyabutabire byakwangiza .
Burya hari n'ibinyabutabire byatuma utinda gusama cyangwa se bikanga , buri kintu cyose ukoresha niyo cyaba ikirungo cy'ubwiza , jya ubanza kureba ibikigize , unabishakeho amakuru.
6.Kubungabunga ibiro byawe
Burya umubyibuho ukabije (ibiro by'umurengera) ushobora kugutera ibibazo mu gihe cyo kubyara , ndetse umubyibuho ukabije ushobora kugutera ibindi bibazo birimo nka diyabete yo mu bwoko bwa 2 ,
bityo ni byiza ko ubungabunga ibiro byawe , bikaguma ku kigero cyiza , ibyo bikazatuma ugira ubuzima bwiza , haba kuri wowe no ku mwana utwite .
7. Kwitegura mu mutwe
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko , hari abagore batwita , bagahura n'ibibazo byo mu mutwe birimo nk'ihungabana , bityo ni byiza ko mbere yo gutwita wabanza ukitegura mu mutwe no kubyakira .
ni byiza ko wakwirinda stress n'ibindi bintu bitera imihangayiko ,
8.Kurya ifunguro ryuzuye
Ni byiza ko wakwibanda ku gufata indyo yuzuye , harimo ibitera imbaraga , ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara , ibi bikaba bituma umubiri wawe wiyubaka ndetse ukanagira ubuzima bwiza .
source : CDC
MEDLINEPLUS