Ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara (Kuva mu minsi ya nyuma kuza ubyaye ) uko bikurikirana

Ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara (Kuva mu minsi ya nyuma kuza ubyaye ) uko bikurikirana

Burya hari ibimenyetso byakyagiye mu kazi kwereka ko uri hafi kubyara , ko habura igihe gito ngo ubyare kabone niyo waba utazi umunsi uzabyariraho , ugendeye ku bimenyetso ushobora kumenya ko habura igihe gito ngo ubyare nk'icyumweru cyangwa iminsi mike .

Bibaho ko umubyeyi atungurwa , ugasanga yari nko ku rugendo cyangwa yari yigiriye nko mu kazi ka buri munsi , muri iyi nkuru , turakubwira ibyo bimenyetso , uko bikurikirana kugeza ubyaye .

Ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara , uko bikurikirana 

Ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara (Kuva mu minsi ya nyuma kuza ubyaye ) uko bikurikirana

Nk'umubyeyi , hari ibimenyetso bigenda biza , bikaba byakwereka ko uri hafi kubyara birimo

1.Kuba umwana yatangira kwinjira mu magufa yo mu matako azwi nka pelvis (Lightening )

Iyo umwana yatangiye kumanuka , ibi bigaragazwa nuko wumva utangiye guhumeka neza nanone bikagaragazwa nuko umubyeyi atangira kunyara inshuro nyinshi ku munsi , muri make bidasanzwe .

Iyo umubyeyi atwite , uko inda igenda ikura , niko irushaho kuigenda izamuka mu gituza ku buryo hari abagorwa no guhumeka neza ,ariko iyo igihe cyo kubyara cyegereje kwa kubangamirwa guterwa nuko gukura kw'inda kwatumye ugorwa no guhumeka , kuvaho cg bikagabanuka .

2.Kuribwa mu nda bisa n'ibise 

Mu gihe inda ibura igihe gito , umubyeyi ashobora kumva ububabare mu nda , bumeze nk'ikintu kimufata mu nda , rimwe na rimwe no mu mugongo .

Ibi bikaba byitwa false contractions cg ibisa bitari ibyanyabyo , uko iminsi yegereza niko ibi bise birushaho kuba byinshi ndetse bikaba byanagufata umwanya munini.

3.Kubona uturaso duke tuva mu gitsina 

Iki nacyo ni ikimenyetso cyakwereka ko habura igihe gito ngo ubyare nk'amasaha , kubona uturaso duke , ahanini tuza tumeze nk'utuvanze n'ururenda ni ikimenyetso ntashidikanywaho .

Iki kimenyetso kandi kiba kigagaza ko inkondo y'umura yawe yatangiye gufunguka no kugagaza impinduka zirimo koroha .

Ariko iyo amaraso aza ari menshi ni ikimenyetso kibi , uba ugomba kwihutira kwa muganga , ugahabwa ubuvuzi bwihuse.

4.Ururenda ruva mu gitsina ruriyongera 

Iyo ururenda ruva mu gitsina rwiyongera ni ikimenyetso cyiza , cyerekana ko umubiri wawe witeguye kubyara kandi ko inkdondo y'umura yawe yiteguye kubyara .

5.Kuribwa umugongo no mu nda 

Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko ufite ibise , utangira kuribwa umugongo no kubabara mu nda bikabije , hanyuma ninako burya inkondo y'umura igenda yaguka , ari nako ifunguka .

6.Gutegura ibintu by'umwana (Nesting instinct)

Iki ni ikimenyetso kiza mbereho nk'icyumweru ,a ho umubyeyi , bitunguranye ategura imyenda y'umwana ndetse n'icyumba kandi nta muntu wabimwibukije.

7.Guhitwa cyangwa kuruka 

Ibi ni ibimenyetso biza mu gihe uri ku nda , ahanini bikaba biterwa n'impinduka mu misemburo ziza iyo wegereje kubyara , nyuma yo kubyara biragenda kandi , ibi ntabwo ari uburwayi.

8.Kumeneka kw'isuha 

Isuha ni amazi umwana aba arimo .aya mazi akaba arinda umwana, iyo wegereje kubyara aya mazi arameneka , ku buryo aza ari menshi , ariko ni byiza ko yameneka uri kwa muganga , bakaba bareba ko nta kindi kibazo byateye .

9.Kumva ushaka kwituma cg gusunika 

Iki ni ikimenyetso cyiza kerekana ko umutwe w'umwana uri hafi gusohoka , hano wumva ushaka kwituma ndetse n'umwana ukomeye ukaba ushobora kuza .

Ku mubyeyi ibi ni ibisanzwe . ni byiza ko iki kimenyetso wakigira uri kwa muganga kuko ahanini ntabwo urenza iminota 30 utarabyara .

MU gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso ni byiza ko wakwihutira kwa muganga , kubyarira kwa muganga birimo amahirwe menshi haba ku mubyeyi no ku mwana .

Hari ibibazo n'ingaruka mbi biterwa no kubyarira mu rugo cyangwa ahatari kwa muganga , bikaba byanatera urupfu ku mwana no ku mubyeyi.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post