Kuva cyane mu gihe uri mu mihango bishobora gutuma utakaza amaraso menshi cyane , ku buryo bishobora no kukugiraho izindi ngaruka ziterwa noo gutakaza amaraso menshi .
Kuva cyane mu gihe uri mu mihango ,bivugwa mu gihe imihango yawe yamaze iminsi irenga 7 cyangwa bikaba bisaba guhindura pads (ibyo wibinze ) cg (cotex) byibuze rimwe mu masha abiri kandi bikamara igihe kinini ariko bimeze .
Impamvu zitera kuva cyane mu gihe uri mu mihango
- Ibibazo mu misemburo y'umubiri
- Kuba ufite ibibyimba muri nyababyeyi
- Uburwayi bwa Adenomyosis
- Uburwayi bwa Endometrial polyps
- Kuba ufite agapira ko mu mura (IUDs)
- Ufite ibibazo mu kuvura kw'amaraso
- Kuba uri kunywa imiti ibuza kuvura kw'amaraso (blood thinners)
- Kuba ufite kanseri nka kanseri y'inkondo y'umura , kanseri ya nyababyeyi ariko ntibikunze kubaho
ibintu bikongerera ibyago by kuba wava cyane mu gihe uri mu mihango
- imyaka :cyane cyane ku bagore bari hagati y'imyaka 30 na 40
- Kuba mu muryango wawe harimo abandi bantu bagira iki kibazo
- Kuba ufite ibibyimba mu nda
- kuba ufite ibibazo by'imisemburo mike
- kuba usanganywe ibibazo byo kuvura kw'amaraso
- kuba usanganywe uburwayi bw'umwijima .ubwa thyroid cg ubw'impyiko
Ni gute wakwivura kuva cyane mu gihe uri mu mihango bidasabye ko ujya kwa muganga ?
1.Kwibanda ku biribwa birimo ubutare
2.Gukoresha tangawizi
3.Gukoresha Cinnamon
4.Gufata Vitamini zinyongera
5.Gukora imyitozo ngororamubiri itavunanye
6.Kunywa amazi menshi
7. Gukoresha ubushyuhe
Imiti wakoresha wivura kuva cyane mu gihe uri mu mihango
- Imiti irimo imisemburo cyane cyane nk'ikoreshwa mu kuboneza urubyaro yakuvura
- Gukoresha imiti nka ibuprofen ugamije kwivura ububabare n'ibibazo bya inflammation
- Gukoresha umuti wa Tranexamic Acid : uyu muti ukaba wakuvura kuva cyane
- Umuti wa Progestin Therapy : nawo ushobora gukoreshwa ari ibinini cg urushinge nawo ukakuvura iki kibazo
- Gukoresha ibinini bya Dicynone : uyu muti nawo wakoreshwa mu kwivura kuva cyane
Izindi nkuru wasoma
- Impamvu 10 zitera kubura imihango zitari ugutwita
- Wakora iki mu gihe watinze kubona imihango?
- Impamvu zitera kuva cyane mu gihe cy'imihango
- ni gute wabara ukamenya itariki uzabyariraho?
Bibliograpy :
Mayo Clinic. Heavy periods: Definition, causes and treatments. https://www.mayoclinic.org/diseases-conditions/heavy-periods/symptoms-causes/syc-20352837
American College of Obstetricians and Gynecologists. ACOG Practice Bulletin No. 128: Diagnosis of Abnormal Uterine Bleeding in Reproductive-Aged Women. Obstetrics & Gynecology. 2012;120(1):197-206.
National Institute of Child Health and Human Development. Menorrhagia (Heavy Menstrual Bleeding). https://www.nichd.nih.gov/health/topics/menorrhagia/conditioninfo/causes
Office on Women’s Health. Heavy menstrual bleeding. https://www.womenshealth.gov/menstrual-cycle/period-problems/heavy-periods