Ishaza ni indwara y'amaso y'amaso ifata gace k'imbere mu jisho kameze nk'akarahuri(lens ) kakira amashusho iyo tureba
Iyo umuntu afite uburwayi bw'amaso bw'ishaza ka gace karagenda kakazibiranywa n'ibimeze nk'igihu ari nabyo bituma umuntu atabasha kubona cyangwa agahuma burundu .
Hari n'abavuga ko indwara y'ishaza , ari mu gihe imboni y'ijisho iba yarangiritse cyangwa idakora neza , ariko sibyo . imboni yangiritse nayo ishobora gutera ibindi bibazo by'amaso ariko bitari ishaza .
Nanone hari abagereranya indwara y'ishaza n'agakoko ngo kaba kari mu jisho ariko nabyo sibyo ahubwo imboni nuko agace kameze nk'ikirahuri ko mu jisho kaba gashaje cyangwa akarajemo ibimeze nk'ibihu .
Indwara y'Ishaza ni iki ?
Mu buryo busanzwe , mu maso ya buri muntu , habamo agace gato imbere mu jisho kameze nk'akarahuri , kanagereranywa nka lens za camera , nabwo ku muntu nabwo kafatwa nka camera .
Aka gace niko kabasha gukurura amashusho tureba , kifashishije imirasire y'urumuri yinjira mu maso , iyo mirasire niyo iba inafite ishusho ya nyayo y'ikintu turimo kwitegereza .
Iyo ako gace ko mu jisho kajeho ibintu bimeze nk'ibihu , bikagapfukirana , nibyo bitera indwara y'ishaza.
Ibimenyetso by'indwara y'ishaza
Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y'ishaza birimo
- Kutabona neza , kureba ibisa n'ibihu
- Kureba ishusho imwe ,ukayibonamo amashusho abiri
- Kubangamirwa no kureba mu rumuri
- hari n'igihe amabara amwe namwe bikugora kuyatandukanya
Ni iki gitera indwara y'ishaza ?
Cyane cyane imyaka niyo nyirabayazana wiyi ndwara . indwara y'ishaza ikunze gutangira kwibasira abantu barengeje imyaka 40 .
Ariko ahanini abantu barengeje imyaka 60 nibo bibasirwa n'indwara y'ishaza
ariko hari zindi mpamvu zishobora ku kongerera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara zirimo
- Kuba mu muryango wawe harimo umuntu warwaye cyangwa ufite indwara y'ishaza
- Kuba usanzwe ufite indwara ya diyabete
- kuba unywa itabi
- Kuba wakomeretse mu jisho cyangwa wabazwe mu jisho
- Kumara igihe kinini uri ku izuba ry'igikatu kandi nta lunette zirinda amaso yawe
- Kuba warakoresheje imiti yo mu bwoko bwa corticosteroid igihe kirekire .
Ibi tuvuze haruguru , bikongerera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara , ari sibyo biyitera .
Ni gute basuzuma indwara y'ishaza?
Umuganga w'amaso ashobora gusuzuma indwara y'ishaza ku buryo bworoshye aho akora ikizamini kireba imbere mu jisho bigahita bigaragara.
Mu gihe mfite ,indwara y'ishaza nakwitwara nte ?
Mu gihe usanze ufite indwara y'ishaza , ukwiye
- kurinda amaso yawe izuba
- Kureka kunywaitabi
- kwirinda gutwara imodoka mu ijoro
- Kwivuza neza izindi ndwara ufite nka diyabete
Uko bavura indwara y'ishaza
Umuti wa mbere wo kuvura indwara y'ishaza ni ukuribaga (cataract surgery) .
Ariko mu gihe ishaza ritarakura ushobora gukoresha indorerwamo z'amaso kugira ngo urusheho kubona neza .