Ibiribwa turya nibyo tunywa bigira uruhare runini mu gusukura no kuzibura imitsi itwara amaraso , ese waba uzi ibiribwa byagufasha gusukura imitsi itwara amaraso (blood vessels)?
Ibinure biba bishobora kuzurana muri iyi mitsi itwara amaraso , ikazibiranya inzira amaraso anyuramo , ibyo bikaba byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima , indwara ya hypertension na stroke.
Uko ibinure byuzurana mu mitsi itwara amaraso , bituma imitsi irushaho gukomera , ari nabyo byongera ibi byago byo kwibasirwa nizo ndwara .Intungamubiri zirimo Vitamini D by'umwihariko Vitamini D3 , Vitamini K2 ,Umunyungugu wa manyeziyumu n'ikinyabutabire cya Phytic acid ni bimwe mu bintu bisukura imitsi itwara amaraso.
Ni iki gitera kuba imitsi kubizibiranywa n'ibinure ?
Uko imitsi itwara amaraso izibiranywa nibi binure , niko igenda irushaho gukomera ,ibyo bikongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima .
Ibintu byongera ibyago byo kuba imitsi itwara amaraso yazibiranywa n'ibinure cyangwa gukomera cyane
Hari ibintu byongera ibyago byo kuba imitsi itwara amaraso yazibiranywa n'ibinure birimo
- Kuba ufite indwara ya Hypertension
- Kuba ufite ibinure bya koresiteroli byinshi mu mubiri\
- kuba kunywa itabi
- Kuba ufite umubyibuho ukabije
- Kuba mu muryango wawe harimo abantu barwaye indwara z'umutima
Ni iyihe myitwarire yagufasha kugabanya ibyago byo kuba imitsi yawe yazibiranywa n'ibinure ?
Hari imyitwarire yagufasha kugabanya ibyago byo kwibasirwa niki kibazo , iyo myitwarire irimo
- Gukora imyitozo ngororamubiri
- Kureka kunywa itabi
- Kubungabunga ibiro byawe
- Kwivuza no kwikurikirana niba ufite indwara ya hypertension
- kureka kunywa inzoga
- Kwibanda ku biribwa bitarimo ibinure bibi
Dore intungamubiri zirinda imitsi kuzibiranywa n'imitsi itwara amaraso
Hari intungamubiri zirinda imitsi itwara amaraso , izo ntungamubiri ni izi zikurikira
1.Vitamini K
Vitamini K ni imwe muri vitamini zifasha mu gukomera no kurinda amagufa , ndetse ikanafasha mu kuvura kw'amaraso .
Iyi vitamini ituma umubiri ukoresha umunyungugu wa karisiyumu , mu gukomeza amagufa , ibi rero bikaba binagabanya uyu munyungugu wa karisiyumu usanzwe utembera mu maraso .
Vitamini K na Vitamini D , iyo bihuje bifasha mu kurinda ko umunyungugu wa karisiyumu wakuzurana mu mitsi itwara amaraso , ibyoo bikanagabya ibyago byo kuba imitsi yazibiranywa , ikanakomera .
2.Vitamini D
Ikigo cya Center for Biotechnology information Research kivuga ko Vitamini D irinda ko imitsi itwara amaraso yakomera bitewe n'umunyungugu wa karisiyumu , aribyo bita Coronary Arteries Calcification.
Vitamini D irinda inzira y'imbere mu mitsi itwara amaraso , aho igabanya ibibazo bya inflammation , aho ibuza ivuburwa ry'ikinyabutabire cyitwa inflammatory cytokines.
3.Umunyungugu wa manyeziyumu
Umunyungugu wa manyeziyumu nawo urinda ko imitsi yakomera ndetse n'umwanya w'imbere wayo ukazibiranywa .
Uyu munyungugu urinda ko karisiyumu yakwinjira mu turemangingo ndetse ukanagabanya ingano ya karisiyumu mu maraso.
Umunyungugu wa manyeziyumu utuma imitsi itwara amaraso yaguka , ikiyongera mu mubyimba bityo amaraso agatambuka neza .
4.Ikinyabutabire cya Phytic acid
nanone iki kinyabutabire cyitwa Inositol Hexaphosphote kikaba gishyirwa mu cyiciro by'ibinyabutabire byitwa antioxidant .
Iki kinyabutabire gituma imitsi idafungana cyangwa ngo izibiranywa n'ibinure cyangwa ngo ibe yakomera cyane bitewe n'umunyungugu wa karisiyumu.