Akamaro gatangaje k'ikimera cya Thyme ku mubiri wa muntu

Akamaro gatangaje k'ikimera cya Thyme ku mubiri wa muntu

Ikimera cya Thyme (soma Time ) ni ikimera gitangaje mu buvuzi gakondo ndetse kinakoreshwa mu guteka aho gishobora gukoreshwa nk'ikirungo.

Ikimera cya Thyme gifite akamaro gatangaj eku mubiri wa muntu karimo kuba gishobora gukoreshwa mu kwivura indwara zitandukanye nk'indwara zifata mu buhumekero , mu nyama zo mu nda n'ahandi hatandukanye .

Intungamubiri dusanga mu kimera cya Thyme 

Akamaro gatangaje k'ikimera cya Thyme ku mubiri wa muntu


Mu kimera cya Thyme dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo 
  • Vitamini C
  • Vitamini A
  • Vitamini K 
  • Vitamini B6
  • Umunyungugu wa karisiyumu na manganeze
  • ubutare 
  • ibinyabutabire bya antioxidant nka Thymol , rosmarinic acid na carvacrol
  • amavuta
  • fibre
  • intungamubiri za poroteyine

Akamaro k'ikimera cya Thyme ku mubiri wacu

Akamaro gatangaje k'ikimera cya Thyme ku mubiri wa muntu


Ikimera cya Thyme gifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo 

1.Gusukura umubiri 

Mu kimera cya thyme dusangamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant bifasha mu gusukura umubiri no kwirukana ibinyabutabire bya free radicals mu mubiri wacu

2.Kuvura indwara zifata mu buhumekero 

Iki kimera gishobora gukoreshwa mu kwivura bimwe mu bibazo bifata mu buhumekero aha twavuga nk'inkorora , ibicurane , aho kinafasha mu gutuma igikororwa cyoroha kigasohoka .

3.Kuvura ibibazo byo mu nda 

Ikimera cya Thyme gishobora gukoreshwa mu kwivura ibibazo byo mu igogora cyane cyane nko kubyimba mu nda cyangwa kuba mu nda huzuranyemo umwuka .

4.Kwirukana impumuro mbi mu kanwa

Iki kimera nanone gishobora kwica udukoko tubi two mu kanwa , bityo kikaba cyakwifashishwa mu kwivura nk'impumuro mbi yo mu kanwa ndetse no kurinda kwangirika kw'amenyo .

5.Kuvura indwara z'uruhu 

Thyme ishobora gukoreshwa mu kwivura zimwe mu ndwara z'uruhu zirimo nk'ise , ndetse nizindi infegisiyo zifata ku ruhu , 

6.Kugabanya ububare 

Thyme yfitemo ubushobozi bwo kugabanya ububabare cyane cyane nk'umuntu uri mu gihe cy'imihango cyangwa umuntu uri kuribwa umutwe cyane .

7.Gukomeza amagufa 

Mu kimera cya Thyme dusangamo umunyungugu wa karisiyumu ufasha mu gukomeza no kurinda amagufa ya muntu .

8.Gutuma igogora rigenda neza no kugabanya isukari mu maraso 

Ikimera cya thyme gikungahaye ku byitwa fibre , ibi bikaba bifasha mu gutuma igogora rigenda neza no mu gushyira ku murongo ikigero cy'isukari mu maraso .

9.Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri 

Vitamini C dusanga mu kimera cya thyme ni ingenzi mu kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri mu bijyanye no kurwnanya indwara .

10.Kubaka mo gusana umubiri 

Intungamubiri ya poroteyine dusanga mu kimera cya thyme ifasha mu kubaka no gusana umubiri wa muntu .

Ibyo gufata 

Muri rusange ikimera cya Thyme ni ingenzi mu kwivura indwara z'ubuhumekero ,indwara zo mu igogora ndetse no mu kuturinda indwara .

Iki kimera kandi gikungahaye kuri vitamini nkenerwa n'imyunyungugu itandukanye nkenerwa mu mikorere y'umubiri wa muntu .

Izindi nkuru wasoma

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post