Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Parkinson (Parkinson disease) itera gususumira

Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Parkinson (Parkinson disease) itera gususumira

Indwara ya Parkinson ni imwe mu ndwara zifata ubwonko aho ikunze kwibasira abageze muza bukuru , ikaba itera ibibazo birimo gususumira , gutitira , kuvuga bigoranye no kubura uburinganire (balance).

Ibimenyetso byiyi ndwara bigenda birushaho gukura aho bitangira umuntu agorwa no kugenda , guhagarara umwanya munini , kwibasirwa n'indwara y'agahinda no kunanirwa gufata mu mutwe.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ku buzima nka medlineplus na mayoclinic bivuga buri muntu wese aba afite ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi ariko bukaba bukunze kwibasira abageze muza bukuru barengeje imyaka 60 cyane cyane abagabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari hagati ya 5% kugeza ku 10% bafite ubu burwayi baba bafite imyaka 50 gusubiza hejuru .

Ni iki gitera indwara ya Parkinson ?

Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Parkinson (Parkinson disease) itera gususumira

Kugeza ubu , abahanga bavuga ko nta mpamvu ya nyayo izwi itera iyi ndwara ya parkinson ariko byemezwa impamvu zitera iyi ndwara ari uruhurirane rw'uturemangingosano (genetics ) ndetse n'imibereho umuntu abayemo .

Abahanga bemeza ko iyo akaremangingo ko mu bwonko kazwi nka basal ganglia , iyo kangiritse ariko gatera ibi bibazo byubu burwayi.

Ahanini usanga bene utu turemangingo two mu bwonko aritwo tuvubura umusemburo wa dopamine , iyo rero kangiritse cyangwa gapfuye , bituma wa musemburo uba muke arinabyo bitera ya ndwara ya parkinson .

nanone abarwayi bafite indwara ya parkinson usanga uturemangingo two mu bwonko tumwe na tumwe twarangiritse , nabyo bigatera igabanuka ry'umusemburo wa norepinephrine .

uyu musemburo wa norepinephrine ugira uruhare runini mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso no mu gutera ku mutima ,

Iyo ufite umusemburo muke wa norepinephrine ugira ibibazo birimo kugira umunaniro , umuvuduko w'amaraso ukabije , kugenda nabi kw'igogorwa ryibyo turya no kuba umuvuduko w'amaraso wagabanuka ku buryo bukabije .

Ibindi bintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n' indwara ya parkinson 

  • uruhererekane mu miryango cyane cyane ku bantu bagira ikibazo kuri poroteyine ya alpha Synuclein.
  • kuba ahantu uhura n'ibinyabutabire bibi cyangwa imyuka ihumanye
  • kuba urengeje imyaka 60 y'ubukure
  • kuba uri umugabo 
  • nibindi nko kudakora siporo no kurya nabi

Ibimenyetso by'indwara ya Parkinson 

Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Parkinson (Parkinson disease) itera gususumira

Hari ibimenyetso bigaragara ku muntu ufite indwara ya parkinson birimo 
  • Gususumira 
  • Kugagara imikaya 
  • Kugenda gake mu mikorere 
  • Kubura uburinganire ukaba ushobora no kwitura hasi
  • kuba wakwibasirwa n'indwara y'agahinda gakabije
  • kunanirwa kumira no kugorwa no kuvuga (kudidimanga)
  • kwizana kw'inkari 
  • kurwara constipation
  • Kugira ibibazo ku ruhu 
  • Ibibazo mu gusinzira 
  • Gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa 
Hari abantu bagira ubu burwayi bakagira ibibazo byo kwibagirwa no kunanirwa gufata mu mutwe ndetse n'ibindi bigaragaza ko  ubwonko butameze neza .

Ubuvuzi bw'indwara ya parkinson 

Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Parkinson (Parkinson disease) itera gususumira

Kugeza ubu nta buvuzi buvura indwara ya parkinson buzwi buriho , ubuvuzi butangwa ni ubufasha guhangana n'ibimenyetso byayo .

Ubwo buvuzi ahanini bwibanda mu kuvura ibimenyetso no gufasha umuntu kubaho no kubana n'indwara igihe kirekire .

Bumwe mu buvuzi butangwa burimo 
  • Guhabwa imiti nka Lervodopa na Dopamine agonists
  • Gukangura ubwonko hifashishijwe ibyuma byabigenewe
  • Gufashwa kugenda no gukora imirimo ya buri munsi 
  • Kuvugwa kuvuga no kumira ngo barebe ko wakongera kuvuga ijwi rikumvikana 
  • Guhindura uburyo ubayeho no kwita ku buzima bwawe by'umwihariko 
Indwara ya Parkinson ni indwara ibera umuzigo uyifite ndetse n'abamwitaho ariko by'umwihariko uba ugomba gufasha umuntu uyifite kubaho neza no kumufasha kumukorera ibyo atagishoboye kwikorera kubera uburwayi.

Ibintu byagufasha kwirinda indwara ya parkinson 

Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Parkinson (Parkinson disease) itera gususumira

Kugeza ubu nta bintu bizwi byakurinda ubu burwayi ariko hari ibintu byagabanya ibyago byo kwibasirwa nabwo birimo 
  • Gukora imyitozo ngororamubiri 
  • Kurya indyo yuzuye 
  • Kwirinda guhumeka imyuka yanduye
  • Gusinzita bihagije
  • Gusabana n'abandi 

Izindi nkuru wasoma 






Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post