Ntuzongere gusuzugura ikibuto cya avoka ,Dore akamaro 10 gatangaje k'ikibuto cya avoka ku mubiri wa muntu

 

Ntuzongere gusuzugura ikibuto cya avoka ,Dore akamaro 12 gatangaje k'ikibuto cya avoka ku mubiri wa muntu

Abantu benshi bakora ikosa ryo kujugunya no guta ikibuto cya avoka , nyuma yo kurya umuhore wayo , ariko burya iki kibuto ni ingenzi ndetse kinafitiye umbiri wacu akamaro kurusha umuhore wa avoka dusanzwe turya wonyine.

akamaro k'ikibuto cya avoka karatangaje ku mubiri wa muntu , gishobora gukorwamo agafu gashobora gukorwamo icyayi cyangwa kigakorwamo amavuta afite ubushobozi buhambaye bwo kurinda no gukesha uruhu.

Kumenya gukoresha no gutunganya  neza urubuto rwa avoka no kumenya uko warukoresha nibyo bituma ubasha kuronka intungamubiri n'akamaro kayo ku mubiri wawe.

Intungamubiri dusanga mu kibuto cya avoka 

Intungamubiri dusanga mu kibuto cya avoka

Hari intungamubiri nyinshi dusanga mu rubuto rwa avoka zirimo 
  • habonekamo ibyitwa fibre (fiber)
  • Ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant nka polyphenols
  • Ibinure byiza
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • Ubutare bwa fer
  • Vitamini C
  • Vitamini E
  • Vitamini K
Hari izindi ntungamubiri nyinshi dusanga mu kibuto cya avoka kandi z'ingenzi ku mubiri wa muntu .

Dore akamaro gatangaje k'ikibuto cya avoka ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro gatangaje k'ikibuto cya avoka ku mubiri wa muntu

Hari akamaro gatandukanye k'ikibuto cya avoka ku mubiri wa muntu karimo 

1.Gikungahaye ku binyabutabire  byo mu bwoko bwa antioxidant 

Ibi binyabutabire bikaba bifite ubushobozi bwo gusukura no kurinda umubiri wa muntu , no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira harimo na kanseri.

Ibi binyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant dusanga mu kibuto cya birimo ibyitwa flavonoids, catechins na proanthocyanidins.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ikibuto cya avoka kibonekamo ibinyabutabire bya antioxidant kurusha umuhore wa avoka.

2.Kongera no kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri 

Ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant biboneka mu kibuto cy avoka bigira uruhare runini mu kuzamura no kubaka ubudahangarwa bw'umubiri wa muntu aho bifasha mu kugabanya ibinyabutabire bibi bizwi nka free radicals .

Ubushakashatsi bwatangajwe ku kinyamakuru cya Ethnopharmacology bwgaragaje ko ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko gishobora kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri wayo.

3.Gufasha mu igogora ryibyo turya 

Ubushakashatsi bugaragaza ko urubuto rwa avoka rufite ubushobozi mu kuzamura enzymes zifasha mu igogora ,ibyo bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya constipation ndetes bikanavura ibibazo bya indigestion.

4.Kugabanya ibinure bibi mu mubiri 

Ibinyabutabire bya Flavonoid na phenols dusanga mu rubuto rwa avoka bifasha umubiri kwirukana no kugabanya ibinure bibi mu mubiri wa muntu bya LDL (lower density lipo-protein) ibi bikaba bifasha mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

5.Gufasha mu kugabanya umubyibuho ukabije 

Ubushakashatsi bugaragaza ko fibre dusanga mu rubuto rwa avoka bituma umuntu yumva ahaze , bityo ingano yibyo arya bikagabanuka , ibyo bikaba bigabanya kwiyongera umubyibuho ku buryo bukabije .

6.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

Ibnyabutabire dusanga mu rubuto rwa avoka birimo flavonoids na phenols bifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri z'ubwoko butandukanye.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya urubuto rwa vaoka bifite ubushobozi buhambaye bwo ku kurinda kanseri y'amabere .

7.Gukesha no kurinda uruhu rwa muntu 

Urubuto rwa avoka dusangamo Vitamini E na Vitamini C zifasha mu kugaburira uruhu no gutuma rutoha , rugasa neza .

Ubushakashatsi bugaragaza ko amavuta yo mu kibuto cya avoka afite ubushobozi bwo kuzamura collagen ku bwinshi , iyi collagen ikaba ifasha mu kurinda uruhu gusaza imburagihe.

8.Kuzamura imbaraga no kongerera imbaraga umubiri 

Mu rubuto rwa avoka dusangamo ibinyabutabire nka caffeine na Theobromine , ibi binybutabire bikaba byongerera umubiri imbaraga o gutuma umuntu abasha kumara igihe kirekire nta munaniro agize.

9.Gushyira ku murongo ikigero cy'isukari mu maraso 

Ikibuto cya avoka gifasha umubiri gushyira ku murongo ingano y'isukari mu maraso bityo kikaba cyafasha abarwayi ba diyabete .

Ibi bikaba bigaragazwa n'ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba , aho bwagaragaje ko ikibuto cya avoka cyafashije imbeba zifite diyabete mu kuringaniza ikigero cy'isukari mu maraso .

10.Kurinda umutima 

Ibinyabutabire birimo flavonoids na phenols bifasha mu kurinda umutima no kugabanya ibyago byo kuba warwara . urubto rwa avoka nanone rugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije bityo bikanagira ingaruka nziza ku mikorere y'umutima.

Dore impamvu udakwiye kurya ikibuto cya avoka ku ngano nini cyane 

Dore impamvu udakwiye kurya ikibuto cya avoka ku ngano nini cyane


Nubwo bwose ,urubuto rwa avoka rufite akamaro kanini ku mubiri wa muntu , uba ugomba kubyitondera kubera ko uru rubuto rwa avoka rubonekamo ibinyabutabire bishobora ku kwangiza iyo wabiriye ku ngano nini cyane .

Ibyo binyabutabire birimo 
  • Ikinyabutabire kirimo Tannins , iki kinyabutabire kikaba gituma umubiri utakaza ubushobozi bwo kwakira intungamubiri zirimo nk'ubutare bwa fer na poroteyine.
  • Ikinyabutabire cyitwa Persin. iki kinyabutabire kikaba gishobora guhinduka uburozi ku mubiri wa muntu .
  • nanone ikibuto cya avoka gishobora kugora no kunaniza umubiri kubigogora bityo bikaba byagutera ibibazo bya indigestion.

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post