Kubyimba mu nda no kumererwa nabi , ahanini nyuma yo kurya bishobora guterwa n'impamvu zitandukanye , ndetse bishobora no kuba ikimenyetso cy'indwara zikomeye zirimo na kanseri .
Kubyimba mu nda birabangama , umuntu akumva mu nda hamubangamiye cyangwa hamubabaza bikomeye , ahanini umuntu wahuye niki kibazo ntabwo abura amahoro ,akabura mutuzo bitewe no kubangamirwa nuko kubyimba mu nda .
Kubyimba mu nda ni iki ? bisobanuye iki ?
Kubyimba mu nda ni mu gihe mu nda hzuranyemo umwuka , hari n'igihe biba bigaragarira inyuma ko mu nda habyimbye cyangwa bitagaragara ariko umuntu akaba abangamiwe muri make mu nda hamubujije amahoro .
Kubera iki mu nda habyimba ?
Ahanini impamvu ya mbere itera kubyimba mu nda biterwa no kuzzurana ku mwuka mu nda , ahanini bikunze kuza nyuma yo kurya bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo kurya vuba wihuta , kurya byinshi cyane cyangwa se ibiryo byakuguye nabi .
Ni izihe mpamvu zitera kubyimba mu nda ?
Hari impamvu zitandukanye zitera uburwayi bwo kubyimba mu nda zirimo
1.Kuba umubiri wawe ufite ibibazo byo kugogorwa by'isukari
Hari abantu muri kamere yabo baba bafite ikibazo mu igogorwa ry'isukari nka lactose na fructose , iyo bimeze gutya uba ushobora kubyimba mu nda mu gihe wariye bene aba masukari .
2.Impinduka mu dukoko tuba mu mara
Burya mu mara , habamo udukoko twiza two mu bwoko bwa bagiteri , uwo dukoko tukaba dushobora gutera ibibazo byo kubyimba mu nda mu gihe twabaye twinshi ku kigero kirenze igisanzwe .
3.Uburwayi bwo mu mara buzwi nka functional dyspepsia
Ubu bukaba ari uburwayi butera ibibazo mu igogora , ubu burwayi , umuntu ubufite agaragaza ibimenyetso birimo kugira iseseme , kuruka , gutakaza ibiro bitunguranye , kwituma amaraso , kugira ikibazo cyo kugira amaraso make nibindi...
4.Kurya ibiryo byinshi
Kurya ibiryo byinshi birenze ikigero igifu cyawe gishobora kwakira no kugogora , ibi nabyo bikaba bitera kubyimba mu nda ku bantu benshi .
5.Indwara ya Constipation
Constipation (impatwe) kugira ubu burwayi bishobora gutuma ugira ibibazo byo kubyimba mu nda , ahanini bigaterwa nuko umwanda uba udasohoka neza ngo ubashe guha inzira ibbiryo turya .
6.Kwizinga kw'amara
Kugira ibibazo byo kwizinga kw'amara bitera ikibazo cyo kubyimba mu nda , hakuzurana umwuka mwinshi ,
7.Mu gihe uri mu mihango
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore 3 ku bagore 4 bari mu mihango bashobora kwibasirwa niki kibazo cyo kubyimba mu nda mu gihe bari mu mihango.
8.Uburwayi bw'igifu
Ku muntu ufite uburwayi bw'igifu bwamuremebeje ashobora kwibasirwa ni bibazo byo kubyimba mu nda
Hari zindi mpamvu zishobora gutera iki kibazo cyo kubyimba mu nda zirimo
- Urushwima aho amazi yuzurana mu nda
- Indwara y'impindura
- Kuba ufite kanseri nka kanseri y'imirerantanga , y'igifu niyizindi zifata inyama zo mu nda .
Ni gute wakwivura kubyimba mu nda?
Hari ibintu bitandukanye byagufasha kwivura kubyimba mu nda , ibyo wakora ni
- Kunywa icyayi cyashizwemo bimwe muri ibi bikurikira nka tangawizi , peppermint , icyinzari , ibi bikaba bifasha amara gutunganya no kugogora ibyo wariye
- Gukoresha imiti ya Antacid , bene iyi miti ifasha mu kuvura ibibazo byo mu nzira z'igogora no gutuma umuntu abasha kwituma neza .
- Gukoresha umunyungugu wa manyeziyumu , uyu munyungugu nawo ugabanya ingano ya aside yo mu gifu no gutuma umuntu yituma neza .
- Gukoresha probiotics ,probiotic nazo zifasha mu igogora
- Gukora imyitozo ngororamubiri , ibi nabyo bikaba bifasha mu gutuma igogora rigenda neza
Kwivura ikibazo cyo kubyimba mu nda , bigenda bitandukanye bitewe n'impamvu zabiguteye hari n'igihe bisaba ko ubagwa , cyane cyane nko mu gihe amara yizinze.
Ni gute nakwirinda uburwayi bwa kubyimba mu nda ?
Hari uburyo wagabanya ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi burimo
- Kurya ibiribwa birimo fiber (fibre)
- Kunywa amazi menshi
- Gukora siporo
- Kwirinda kurya kenshi ibiryo byakorerwe mu nganda
- Kwita ku mafunguro urya