Bibaho ko umwana yavukana ibiro bike , ibi bikaba biterwa n'impamvu zitandukanye turarebera hamwe muri iyi nkuru , ndetse tunavuge ku buryo bwiza bwo kwita kuri uyu mwana wavukanye ibiro bike ?
Ni ryari bavuga ko umwana yavukanye ibiro bike ?
Bavuga ko umwana yavukanye ibiro bike , mu gihe umwana yavukanye ibiro biri munsi y'amagarama 2,500 (mg) , kuvuka umwana adafite ibiro bigeze kuri aya magarama bishobora kumutera ibibazo bitandukanye .
Impamvu zitera kuba umwana yavukana ibiro bike
Hari impamvu zitera kuba umwana yavukana ibiro bike zirimo
1.Kuvuka atarageza igihe (adashyitse )
Ni mu gihe umwana yavutse atarageza ku byumweru 37 , ibi bikaba bishobora gutuma avukana ibiro bike bitagejeje kuri ariya magarama , nanone uyu mwana aba agomba kwitabwaho by'umwihariko .
2.Kuba umwana yaragwingiriye mu nda
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umwana agwingirira mu nda zirimo
- Kuba umubyeyi atarya neza cyangwa afite imirire mibi
- Kuba umubyeyi anywa itabi
- Kuba umubyeyi yarasaritswe n'inzoga cyangwa ibiyobyabwenge
- hari n'imiti ishobora gutera iki kibazo
3.Kuba utwite abana barenze umwe
Gutwita impanga nabyo bishobora gutera kuba wabayra umwana ufite ibiro bike , ibi bigaterwa nuko aba bana baba barasangiraga intungamubiri zose , bityo hakabaho gucuranwa .
4.Ibibazo ku mubyeyi
Hari igihe umubyeyi agira ibibazo bitandukanye bishobora gutuma yabyara umwana ufite ibiro bike birimo
- Kuba nyina afite indwara z'imirire mibi
- Kuba umubyeyi ahorana imihangayiko (stress)
5.Guhumeka ibinyabutabire bibi
Guhumeka ibinyabutabire bibi cyangwa kubirya nka merikire nibindi bishobora gutuma umubyeyi abyara umwana ufite ibiro bike .
Si buri gihe ko umubyeyi ashobora kwirinda kuba yabyara umwana ufite ibiro bike ariko hari ibintu byamufasha kwirinda kubyara umwana ufite ibiro bike birimo
- Kwisuzumisha inda uko bisabwa
- Kurya indyo yuzuye
- Kwirinda kunywa inzoga n'itabi
- Kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge
Ni gute wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike neza?
Umwana wavukanye ibiro bike ,aba agomba kwitabwaho by'umwihariko , hari uburyo bwagufasha kumwitaho burimo
- Kumwonsa kenshi nubwo bwose ashobora kuvukana ibibazo byo kutonka neza ariko uba ugomba gukora uko ushoboye kose akonka
- Kumurinda ubukonje uko bishoboka kose , aho umufubika bihagije kubera ko aba ashobora kwibasirwa n'ubukonje
- Kureba ibimenyetso mpuruza ku mwana ko ntabyo afite , ugahora ubigenzura
- Kumwitaho mu buryo bwose bushoboka , abo mu muryango mukamugaragariza urukundo
- Kugira isuku , haba kuriwe , kuri nyina no kubandi bamwitaho cyangwa abamukorakora .
- Gukurikiza inama za muganga