Ni gute wakoresha Tungurusumu mu kugabanya umubyibuho ukabije?

 

Ni gute wakoresha Tungurusumu mu kugabanya umubyibuho ukabije?

Tungurusumu ishobora gukoreshwa mu kugabanya umubyibuho ukabije cyangwa ibiro by'umurengera , ku muntu wifuza kugabanya ibiro yifashishije ibintu kamere , tungurusumu ni amahitamo meza .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Times of India kivuga ko tangawizi igira uruhare runini mu kugabanya ibiro by'umurengera ndetse no mu kurinda ko umubiri wapfukiranwa n'ibinure.

Nanone Tungurusumu ishobora gukoreshwa n'umuntu wifuza kugabanya ibinure byo ku nda (ibicece byo ku nda ). cyangwa mu nda hanini .

Ubushakashatsi bugaragaza ikinyabutabire cya Sulfur (soufre ) dusanga muri tungurusumu aricyo kigira uruhare runini mu kugabanya umubyibuho ukabije .

Nanone muri tungurusumu dusangamo ikinyabutabire cya Allicin nacyo kikaba kizwiho kugabanya umubyibuho ukabije no kuwurinda.

Intungamubiri zirimo Vitamini B6 na C , ibyitwa fibre n'umunyungugu wa karisiyumu zifasha umubiri mu gutwika ibunure nabyo bikaba byanafasha mu kugabanya ibicece byo ku nda.

Icyo ubushakashatsi buvuga kuri Tungurusumu no kugabanya umubyibuho ukabije 

Ni gute wakoresha Tungurusumu mu kugabanya umubyibuho ukabije?

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tungurusumu buri munsi , mu gihe kingana n'ibyumweru 8 bigira ingaruka nziza ku mubiri 

Izo ngaruka zirimo Kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli , Gushyira ku kigero cyiza ibiro byawe ndetse no kongera abasirikari b'umubiri.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 , bukorerwa ku bagore bakuze bageze mu gihe cya Menopause bugaragaza ko kurya tungurusumu bibarinda ibinure mu mubiri , Dore ko abagore bageze muri iki gihe umubiri wabo urema ibinure.

Uko wakoresha Tungurusumu 

Ni gute wakoresha Tungurusumu mu kugabanya umubyibuho ukabije?

Hari uburyo butandukanye ushobora gukoresha tungurusumu burimo 
  • Kuyiteka 
  • Kuyihekenya 
  • Kuyikoramo agafu ukayimijira ku biryo 
  • Kuyishyira kuri Salade
  • Kuyivanga n'ubuki cyangwa se n'indimu mu cyayi
  • Kuyiteka mu nyama 
  • nibindi...
Uko wakoresha tungurusumu kose , intungamubiri zayo urazibona , ariko kuyiteka  bishobora kwangiza zimwe mu ntungamubiri zayo , bitandukanye no kuyirya  ari mbisi .

Ibyo ugomba kwitondera kuri Tungurusumu 

Si byiza ko warya tungurusumu nyinshi kubera ko iyo uyiriye ari nyinshi bishobora kugutera ibibazo birimo , Kurwara ikirungurira , Gushya mu kanwa , Kugira iseseme , kubyimba mu nda no kuruka .

Izindi nkuru wasoma

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post