Burya akamaro ko konsa , ntikarangirira gusa ku mwana , ahubwo n'umubyeyi wonsa hari ingaruka nziza bimugiraho zirimo no kumurinda kanseri.
Inkuru bijyanye
Konsa ni gikorwa cyiza , haba ku mubyeyi cyangwa ku mwana yonsa , kubera ko amashereka aba akungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi nkenerwa ku mubiri w'umwana .
Dore akamaro ko konsa ku mubyeyi
Hari akamaro gatandukanye ko konsa ku mubyeyi karimo
1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere
Ubushakashatsi bugaragaza ko konsa , bigabanya byo kwibasirwa na kanseri y'amabere ku mugore wonsa , bityo bikaba ari bytiza kandi ari ingenzi ko umubyeyi yonsa umwana .
2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'imirerantanga (ovaries )
Inyigo zitandukanye zagiye zikorwa , zagiye zigaragaza ko konsa bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'imirerantanga .
3.Bifasha umubyeyi kwegerana mu nda nyuma yo kubyara
Burya konsa ni kimwe mu bintu bishobora gutuma umubyeyi yegerana mu nda , inda ye ikongera kumera neza nyuma yo gukweduka ikaba nini , byatewe no gutwita .
4.Gutuma umubyeyi n'umwana biyumvanamo
Konsa bituma umubyeyi arushaho gukunda umwana we no kumwiyumvamo , ibi bikaba ari ingenzi kuri we kubera ko bishobora no kumuvura indwara zitandukanye nka stress nizindi ....
5.Bimufasha kuzigama amafaranga
Konsa ni kimwe mu bintu byafasha umubyeyi kuzigama amafaranga ,kubera ko amata y'insimburabere ariya ahabwa abana ahenda , bityo kuyakoresha bituma utakaza amafaranga menshi wagakoresheje ibindi bifitiye urugo akamaro.
6.Gufasha mu kugabanya umubyibuho ukabije
Burya konsa bituma umubiri ukoresha ibinure ndetse ukanatwika calories zishobora gutera umubyibuho ukabije .
7.Kurinda umubyeyi kuva cyane
Burya konsa ukimara kubyara bituma nyababyeyi yegerana , uko kwegerana kwayo bigabanya ibyago byo kuba wava cyane , bityo ugatakaza amaraso menshi .
8.Byongera ibyishimo
Iyo umubyeyi yonsa , umubiri we uvubura imisemburo myiza itera ibyishimo n'umunezero kuri we , bityo umugore wonsa bikamurinda umushiha.
9.Bigabanya ibyago byo kumungwa kw'amagufa
Ubushakashatsi bugaragaz ko konsa bigabanya ibyago byo kwibasirwa nindwara ya Osteoporosis itera kumungwa kw'amagufa