Burya icyayi cya tangawizi ni umuti w'agatangaza mu kuvura indwara zitandukanye zirimo kuruka ,kugira iseseme , kumva umeze nabi mu gihe uri ku rugendo , indwara z'ibicurane , kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri n'ibindi ....
Tangawizi ishobora gukorwamo agafu cyangwa igakoreshwa yabanje gukatagurwamo uduce duto , aritwo dushyirwa mu cyayi , mu mazi ashyushye , cyangwa mu bindi binyobwa .
Muri tangawizi dusangamo ikinyabutabire cyitwa Gingerol akaba ari nacyo gikoreshwa mu buvuzi , icyayi cya tangawizi gishobora kuvangwa n'indimu , ubuki n'ikinzari , ibi bigatuma kirushaho kuvura no kugira ubushobozi mu kuvura .
Dore intungamubiri dusanga muri tangawizi
Hari intungamubiri dusanga muri tangawizi zirimo
- karoli
- ibyitwa fibre
- Vitamin B3 na vitamini B6
- ubutare bwa fer
- umunyungugu wa potasiyumu
- vitamini C
- umunyungugu wa manyeziyumu
- umunyungugu wa fosifore
- umunyungugu wa zinc
- ubutare bwa fer
- riboflavin
- niacin
- nizindi...
hari intungamubiri nyinshi dusanga muri tangawizi ariko izi nizo zibonekamo ku bwinshi kandi nizo zigira akamaro gafatika ku mubiri wa muntu .
Dore akamaro gatandukanye k'icyayi cya tangawizi ku mubiri wa muntu
Icyayi cya tangawizi gifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo
1.Ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye
Kuva kera tangawizi yagiye ikoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye zirimo iseseme no kuruka , indwara z'ibicurane ndetse no mu kuvura ibibazo by'igogorwa ryibyo turya .
Muri tangawizi dusangamo ikinyabutabire cya Gingerol , akaba ari nacyo kiyiha ubushobozi buhambaye mu ku kuvura indwara zitandukanye ninacyo gituma tangawizi yumvikanamo kariya gasharire.
2.Ishobora kuvura ibibazo by'iseseme no kuruka ku mugore utwite
Ku mugore utwite . icyayi cya tangawizi gishobora kumufasha mu kumukiza no koroshya ibibazo byo kuruka no kugira iseseme , cyane cyane mu gihembwe cya mbere.
Nanone tangawizi ishobora kuvura ibibazo byo kugira iseseme ku bantu bari ku miti ya kanseri , ndetse no kuruka ku muntu wabazwe.
Ariko ku mugore utwite gukoreshwa tangawizi bisaba kubigendamo gake kandi ntayikoreshe ku bwinshi , no ku muntu ufite ibibazo byo kuva nko kuvira ku nda nibindi nawe akwiye kwitondera tangawizi.
3.Gifasha abifuza kugabanya umubyibuho ukabije
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko icyayi cya tangawizi ari umuti mwiza ku muntu wifuza kugabanya umubyibuho ukabije .
Tangawizi ituma umubiri ubasha gutwika karoli nyinshi , ibyo bikaba aribyo bifasha mu kugabanya umubyibuho ukabije kandi nta zindi ngaruka bigize ku mubiri wawe.
4.Kuvura kuribwa mu mavi
Nko ku bantu bafite uburwayi bwo mu mavi , cyane baribwa mu mavi , kunywa icyayi cya tangawizi byabafasha kwivura no koroshya ubu burwayi .
5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima
Kunywa icyayi cya tangawizi bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ndetse ibi bigaterwa n'imyunyungugu tuyisangamo.
Nanone kuba igabanya umubyibuho ukabije , uyu mubyibuho nawo ukaba ari nyirabayazanaa wo kwibasirwa n'indwara z'umutima na hypertension.
6.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Diyabete
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko icyayi cya tangawizi gifite ubushobozi buhambaye mu kurinda umubiri kwibasirwa n'indwara ya diyabete .
Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko kunywa icyayi cya tangawizi bigabanya ibyago byo kwibasirwa na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri . ibi bigaterwa nuko tangawizi igabanya HbA1c.
7.Kuvura ibibazo byo mu igogora (indigestion)
Cyane cyane nko ku bantu bakunda kwibasirwa n'ibibazo bya indigestion , kunywa icyayi cya tangawizi bishobora kubavura iki kibazo cya indigestion.
Icyayi cya tangawizi gituma igifu kibasha gusya no gutunganya ibyo twariye bityo bigahita byinjira mu mara .
8.Kugabanya ububabare bwo mu mihango
Kunywa icyayi cya tangawizi mu gihe uri mu mihango kandi iyo mihango ikaba ikubabaza , icyo cyayi gikora nk'imiti igabanya ububabare bityo ukaba ushobora kugikoresha kikakuvura kubabara.
9.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Ikinyabutabire cya Gingerol dusanga muri tangawizi gifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'ubwoko bwa kanseri zitandukanye .
Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko icyayi cya tangawizi gifite ubushobozi bwo ku kurinda kanseri yo mu kibuno , kanseri y'amabere , kanseri y'umwijima nizindi kanseri zifata inyama zo mu nda .
10.Kugabanya ibinure bibi mu mubiri
Ubushakashatsi bugaragaza ko icyayi cya tangawizi gifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure bibi mu mubiri , ibi bikakurinda indwara z'umutima , hypertension na stroke .
11.Gituma ubwonko bukora neza
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko tangawizi ifite ubushobozi bwo gutuma ubwonko bukora neza , ugafata mu mutwe byoroshye , bikagabanya n'iyangirika ry'uturemangingo tw'ubwonko .
Ni gute wategura icyayi cya tangawizi ?
Biroroshye kuba wakwitegurira icyayi cya tangawizi , ukoresheje ubu buryo bukurikira
- Fata uduce 4 twa tangawizi
- Tegura udukombe 2 tw'amazi
- Ushobora gutegura n'indimu uri buze gushyiramo
- Ushobora gutegura n'agasukari
Uko bikorwa
- Fata tangawizi ukatangure uduce duto duto , cyangwa uyisye
- Fata utwo duce twa tangawizi udushyire mu gasafuriya karimo y'amazi hanyuma ubicanire bibire
- Nyuma yuko bihiye , bikure ku muriro ,hanyuma wongere indimu
- Ongeramo agasukari , hanyuma uyungurure ushyire mu gakombe
- winywere
Ushobora no gutegura inshyushyu ugashyiramo tangawizi , ushobora no kuyitegura ubundi buryo bwose wifuza uko ubishaka .
Ese ni byiza kunywa icyayi cya tangawizi buri munsi ?
Yego , ikigo cya FDA kivuga ko kunywa icyayi cya tangawizi buri munsi ari byiza , ariko ntukwiye kurenza garama 4 za tangawizi ku munsi .
Ese ni byiza kunywa tangawizi mbere yo kuryama ?
Yego , Icyayi cya tangawizi ntabwo kibamo kafeyine , ibi bituma kiba amahitamo meza mu kukinywa mbere yo kuryama .
Ni ikihe gihe cyiza cyo kunywa icyayi cya tangawizi ?
Ushobora kunywa icyayi cya tangawizi igihe cyose ubishakiye , haba mu gitondo , ku manywa cyangwa ku mugoroba .