Ubu bushakashatsi bwakozwe n'abahanga bo muri kaminuza ya Stanford , aho babukoze bakoresheje guhindura imiterere karemano y'uturemangingo dukomoka ku dukoko dutera indwara z'uruhu tuzwi nka staphylococcus epidermidis .
Utu turemangingo twahinduwe , twabashije kugaragaza ko dufite ubushobozi bwo kuvura no kumisha ikibyimba cya kanseri yo ku ruhu ndetse nta nizindi ngaruka mbi tubashije gutera ku mubiri.
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi Bwana Dr Michael Fischbach yatangaje ko uyu muti ukora nk'ibitangaza aho gusiga gusa uyu mutwe ku muti w'ikibyimba bihita bitangira kugishongesha .
Ubu bushakashatsi kandi bwabonye ko utu dukoko dutera indwara z'uruhu twa staphylococcus epidermidis dutuma umubiri urema abasirikari ba CD8 T cells.
Iyo ubu bwoko bw'abasirikari babashije no guhura nibibyimba bya kanseri yo ku ruhu nibo babasha kugera uruhare mu kumisha bya bibyimba.
Ubu bushakashatsi ntiburatangira kugeragerezwa ku bantu , buracyari gukorerwa ku mbeba , aho imbeba zigaragaza imiterere n'imikorere y'imibiri yazo , imeze nk'iy'abantu .
Imiti yose n'inkingo zihabwa abantu , amagerageza yazo abanza gukorerwa ku mbeba bityo nuyu muti wa kanseri nawo wanyuze muri izi nzira , ubu hakurikiyeho phase yo kuwugeragereza ku bantu .
Ubushakashatsi butandukanye burimo gukorwa n'ibigo bitandukanye bashakisha umuti wa kanseri ndetse n'urukingo rwayo.
Kugeza hari ubuvuzi butandukanye bukoreshwa mu buvuzi bwa kanseri burimo nka Chemotherapy , Radiotherapy nubundi ... ariko bwose bugenda bugaragaza intege nkeya aho hari igihe umuntu aba yarageze ku rwego budashobora kumuvura .Hari ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri bwabonewe inkingo nka kanseri y'inkondo y'umura , bityo ubu bushakashatsi bushya nabwo bukaba butegerejweho kuzakora nk'urukingo , nanone n'umuti wa kanseri y'uruhu .
Soma ubushakashatsi bwose bwa MIT hano
Izindi nkuru wasoma
Kanseri y'amabya : Ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera ,uko wayirindanuko ivugwa
Kanseri yo mu mara : Impamvu ziyitera , ibimenyetso byayo nuko wayirinda
Kanseri y'ibihaha:impamvu ziyitera n'ibimenyetso byayo
Dore ibiribwa bigabanya ibyago bya kanseri y'ibere , Dore n'ibiribwa ukwiye kwirinda byongera ibyago byiyi kanseri
https://twitter.com/techreview/status/1646878492070408192?s=20