Dore ubwoko bw'ibiribwa 9 ukwiye kwirinda niba ufite indwara y'umutima

Dore ubwoko bw'ibiribwa 9 ukwiye kwirinda niba ufite indwara y'umutima
Umuntu ufite indwara y'umutima , hari ibiribwa aba agombwa kwirinda no kugendera kure , uko bishoboka kubera ko bituma yandwara irushaho gukura no kumuzahaza.

Ibiryo turya nibyo tunywa ndetse n'ibirungo turya , byose bigira uruhare runini mu bijyanye no kuturinda cyangwa kutwongerera ibyago byo kuba twakwibasirwa n'ubwoko bw'indwara runaka .

Cyane burya indwara nka Diyabete v, Hypertension , indwara z'umutima nizindi , burya ziba zifitanye isano n'ubwoko bw'ibiribwa turya .

Niyo mpamvu muri yi nkuru turakubwira ubwoko bw'ibiribwa 9 ukwiye kwirinda no kugendera kure niba ufite indwara y'umutima .

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Niba ufite indwara y'umutima , burya hari ibiribwa uba ugomba kwirinda kurya ndetse nibyo uba ugomba kugabanya kubirya kubera ko bishobora kukongerera ibyago byo kuba wazahazwa niyo ndwara , ibyo biribwa birimo.

1.Ibinure n'ibindi biribwa bikungahaye ku binure 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Ibinure byo mu bwoko bwa saturated fats ndetse nibya transa fats , ni bimwe mu binure byongera koresiteroli mbi mu mubiri .

 iyi ikaba yongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima , ibi binure biboneka mu nyama , mu binure bikomoka ku mata , mu biribwa byokejewe mu mraso nibindi ...

 2.Umunyu 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Umunyu ni kimwe mu biribwa nabyo bituma ushobora kuzahazwa n'indwara z'umutima n'indwara ya hypertension .

ni byiza kugabanya ikigero cy'umunyu urya , ukagishyira hasi ku buryo bushoboka , kubera ko umunyu mwinshi ushobora kugutera ibibazo bitandukanye birimo no kwangirika kw'impyiko .

3.Isukari nyinshi 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

kurya isukari nyinshi bikongerera ibyago byinshi byo kwibasirwa n'umubyibuho ukabije , ahanini ibi nabyo bigatuma wibasirwa n'indwara z'umutima na hypertension.

4.Inzoga 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Inzoga nazo ni kimwe mu biribwa bikongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima na hypertension .

Mu buryo busanzwe , umugore ntabwo aba agomba kurenza ikirahuri kimwe cy'inzoga ku munsi naho umugabo akaba atagomba kurenza ibirahuri 2 ku munsi .

5.Inyama zitukura 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Inyama zitukura nazo ni kimwe mu biribwa bibi , bishobora kukongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima 

6.Ibiribwa byanyujijwe mu nganda 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Burya ibiribwa byanyujijwe mu nganda akenshi byongerwamo umunyu mwinshi , cyangwa bikongerwamo ibinyabutabire bituma bibasha kubikika no kumara igihe kirekire bitarangirika , bityo ibi bigatuma bishobora ku kongerera ibyago by'indwara z'umutima .

7.Ibiryo bikaranze mu mavuta gusa 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Burya ibiribwa bitetse mu mavuta gusa nk'amafiriti , nibindi , burya biba birimo ibinure bibi bikomoka ku mavuta byatetswemo , ibi nabyo bikaba bishobora ku kongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

8.Fast food 

Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa utagomba kurya niba ufite indwara y'umutima

Ibiribwa bya fast food nabyo uburyo bitekwamo nabyo bishyirwamo umunyu mwinshi , ibindi bigatekwa mu mavuta gusa , ibi nabyo bikaba bituma bishobora kongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

Muri rusange , umuntu ufite indwara z;umutima aba agomba kwigensera mu biribwa arya no mu binyobwa arya , cyane cyane akirinda ibiribwa birimo umunyu n'amavuta menshi 

Ibi bikaba bituma indwara y'umutima itakuzahaza cyangwa ngo ube wazahazwa niyi ndwara bityo ni byiza ko buri kiribwa cyose ufata , ubanza kurenba ko nta byago byaguteza . 

Izindi nkuru wasoma

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post