Umuti wo kurangiza vuba ku bagabo , Subizwa ibibazo wibaza ku burwayi bwo kurangiza vuba

 

Umuti wo kurangiza vuba ku bagabo  , Subizwa ibibazo wibaza ku burwayi bwo kurangiza vuba

Bavuga uburwayi bwo Kurangiza vuba mu gihe umugabo ahita arangiza mu gihe atera akabariro , akarangiza ako kanya akimara kwinjira cyangwa se akarangiza umugore/umukobwa bari mu gikorwa atararangiza .

Hari abemeza ko umugabo ufite ikibazo cyo kurangiza vuba arangiza atarageza ku minota 2 ibarwa mu gihe yatangiriye kwinjiza igitsina cye .

Ku bantu bafite ikibazo cyo kurangiza vuba , hari n'igihe arangiza akimara kugerageza kwinjiza igiysina cye mu  gitsina cy'umugore /umukobwa bari guterana akabariro.

Uburwayi bwo kurangiza bivugwa bwibasira abagabo ku kigero ya 30% . burya abagabo benshi bahura nacyo mu buzima bwabo ariko abenshi birakira , cya gikorwa kikongera kikagenda neza .

Abahanga mu buvuzi mu bijyanye no gutera akabariro (sexuality) bemeza ko ahanini impamvu nyamukuru itera iki kibazo ishyingira ku bibazo bijyanye n'imitekerereze.

Dore ibintu 6 bikongerera ibyago byo kwibasirwa niki kibazo cyo kurangiza vuba 

Hari ibintu byongera ibyago byo kuba wahura n'uburwayi bwo kurangiza vuba birimo 
  • Kuba ufite ibintu biguhangayikishije , cyangwa se ufite indwara z'agahinda , kwiheba nibindi bibazo bijyana n'imitekerereze ya muntu 
  • Kuba ufite ibibazo mu misemburo ya kigabo muri rusange idahagije 
  • Kuba hari imyakura yangiritse mu mubiri wawe 
  • kuba ukoresha ibiyobyabwenge nk'inzoga z'umurengera , urumogi nibindi...
  • Kuba ufite uburwayi nka Diyabete cyangwa kanseri ya prostate
  • Kuba ukiri muto cyane nk'abasore bakiri bato cyane 
Ibi ni bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n'ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo 

Kugeza ubu nta mpamvu ya nyayo izwi itera ikibazo cyo kurangiza vuba haba ku bagabo no ku bagore , ibintu bikekwa ni biriya byongera ibyago byo kuba wafatwa nubu burwayi.

Ibimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bwo kurangiza vuba 

Ibimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bwo kurangiza vuba

Hari ibimenyetso byakugaragariza ko ufite ikibazo cyo kurangiza vuba birimo 
  • Kurangiza mu gihe ugiye kwinjiza igitsina cyawe mu cy'umugore cyangwa se ukarangiza ako kanya ukimara kwinjira 
  • Kunanirwa kwigenzura mu bihe ugiye kurangiza cyangwa mu gihe wumva ugiye kurangiza 
  • Kumva ufite ikimwaro cyangwa hari ibyo wishinja mu gihe igikorwa kitagenze neza 
  • Kumva utagishishikajwe no gutera akabariro cyangwa nta byishimo ukibibonamo kubera ko urangiza vuba
  • Kugira amakimbirane nuwo muryamana bitewe nuko urangiza mbere ye 
Ahanini abantu benshi bafite uburwayi bwo kurangiza vuba ni ibi bahuriraho ariko ni byiza ko utashyingira kuri ibi bimenyetso gusa , kuko buri wese ashobora guhura nabyo byaba rimwe cyangwa kabiri mu buzima bwe , bitewe nuko yateye akabariro amerewe .

Ese kurangiza vuba biterwa niki ku bagabo ?

Nubwo bwose bivugwa ko nta mpamvu nyamukru iziw itera kurangiza vuba ariko hari ibintu bituma umugabo cyangwa umugore arangiza vuba birimo 
  • Kuba agiye kubikorana n'umuntu mushya atamenyereye 
  • Kuba ataramenyera neza gutera akabariro 
  • Kuba udasiramuye 
  • Kuba udatuje mu ntekerezo 
  • Kuba ubikoze utabiheruka 

Uburwayi bwo kurangiza vuba ku bagore 

Ahanini iyo bavuze uburwayi bwo kurangiza vuba baba bavuga ku bagabo ariko bitavuze ko n'abagore bashobora guhura niki kibazo .

Iyo umugore arangiza vuba ,mbere y'umugabo baryamanye nabwo bishobora kwitwa kurangiza vuba , ariko ahanini ntibigira ingaruka nkuko umugabo yahita arangiza mbere y'umugore .

Kubera ko iyo umugabo arangije igitsina cye gihita kigwa , ubwo igikorwa kigahagarara , mu gihe iyo umugore arangije umugabo ashobora gukomeza igikorwa nawe akarangiza .

Uko wakwivura uburwayi bwo kurangiza vuba ukoresheje ibiribwa 

Uko wakwivura uburwayi bwo kurangiza vuba ukoresheje ibiribwa

Hari ibiribwa bizwiho kongera imbaraga no gutuma umubiri ubasha kumara umwanya munini mu gihe utera akabariro , ibyo biribwa ni 
  • Imboga n'imbuto , izi ziba zikungahaye ku byitwa antioxidant bigira uruhare runini mu gusukura umubiri no gutuma amaraso atembera mu myanya y'ibanga yiyongera , ibi bigatanga imbaraga mu gutera akabariro
  • Ubunyobwa , ubunyobwa buzwiho mu kongera amasohoro no gutuma imbaraga mu gikorwa cyo gutera akabariro ziyongera 
  • Amafi cyane cyane ayo mu bwoko bwayitwa Salmon , aya tuyasanga Omega-3 nyinshi , iyi kandi izwiho gutera imbaraga mu iki gikorwa no gutuma amaraso arushaho gutembera neza 
  • Ingano nibizikomokaho , burya ingano neza zishobora gutera uwaziriye imbaraga mu gikorwa cyo gutera akabariro 
Ni byiza kandi kunywa amazi menshi no kwita ku mirire muri rusange , ibi bikaba byagifasha mu gutera akabariro no kuguha imbaraga 

Uko wakwivura ikibazo cyo kurangiza vuba udakoresheje imti yo kwa muganga ku bagabo 

Uko wakwivura ikibazo cyo kurangiza vuba udakoresheje imti yo kwa muganga ku bagabo

Ku bagabo , hari ubundi buryo wakwivura ikibazo cyo kurangiza vuba ,ukoresheje ubu buryo bukurikira 

1.Gutera akabariro mu gihe utuje 

Ahanini gutera akabariro ufite ibibazo bitera kuba warangiza vuba , ni byiza ko ubikora utuje , udahubagurika kandi wabanje kubyiyumvamo , si byiza ko ubikora nkubyibye , irinde stress n'ibindi bibazo bijyana n'imitekerereze 

2.Mu gihe wumva ugiye kurangiza Kanda umutwe w'imboro 

Ibi birafasha cyane , mu gihe uri mu gikorwa , ukumva ugiye kurangiza , ni byiza ko wakanda umutwe w'igitsina , ukawukanda ukoresheje igikorwa nizindi ntoki ebyiri , ibi bikaba bifasha umuntu gusubizayo bwa bushake buba bwazamutse bwo kurangiza .

3.Kuba uhagaitse gato (kwiyakana )

Hano mu gihe wumva ugiye kurangiza , usohora igitsina , akayaga ko hanze kakagikubitaho , ibi bikaba bisubizayo bwa bushake bwo kurangiza , maze wakumva byagiye , urongera ugatera akabariro .

4.Kwisiramuza 

Burya igitsina kidasiramuye kigira uburyohe bwinshi ku buryo byatuma urangiza vuba , ni byiza ko wisramuza kuko byanagufasha guhangana nikibazo cyo kurangiza vuba.

5,Gukoresha agakingirizo 

Kuri benshi burya , gukoresha agakingirizo bigabanya uburyohe , ibi bikaba byanatuma utinda kurangiza , ni byiza rero ko wagakoresha ,kuko byagufasha no kwirinda indwara zanduriro mu mibonano mpuzabitsina .

6.Kwirinda inzoga n'ibindi biyobyabwenge 

Burya inzoga n'ibindi biyobyabwenge mu gihe wabikoresheje bishobora gutuma urangiza vuba , ni byiza ko wirinda  kubinywa mu gihe ugiye gutera akabariro 

Ni izihe ngaruka kurangiza vuba bishobora gutera ? 

Kurangiza vuba bishobora gutera ingaruka zirimo 
  • Kuzinukwa burundu igikorwa cyo gutera akabariro 
  • Ibibazo bijyane n'imibanire kubabana 
  • Kuba wagira ikibazo cyo kunanirwa gushyukwa ku bagabo
  • Kwitakariza icyizere
  • Indwara z'agahinda zikakwibasira 

Dusoza 

Uburwayi bwo kurangiza vuba , abenshi barabugira , nyuma bukaza gukira ,iyo ukoze ibi twavuze haruguru , bikanga ,nibwo ugerageza imiti yo kwa muganga , ariko ahanini iyo ugerageje ibi twavuze abenshi barakira .

Kurangiza vuba bitera ikibazo ubifite ndetse bikanagitera uwo baryamana , ni byiza ko mubanza kuganira no gutegurana bihagije mbere yo kuryamana , ku buryo mwese mwinjira mu gikorwa .imibiri yanyu ibishaka cyane , ibi bikaba byabafasha kuramgiriza rimwe .

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post