Ku isi yose abantu barenga miliyoni 863 bafite indwara y'imidido naho mu mwaka wa 2018 gua abarenga miliyoni 51 bafashwe niyi ndwara , ibi bytangajwe na OMS mu mwaka wa 2022.
Indwara y'imidido ni indwara itera kubyimbagana by'umubiri cyane cayne amaguru , ikagutera ububabare no guhabwa akato kubera uburyo ukuguru kubyimbaganye kuba kugaragara.
Indwara y'imidido izwi nka elephantiasis / lymphatic filariasis ikaba iterwa n'agakoko kazwi nka filarial parasites gakwirakwizwa n'umubu aho kangiza sisiteme lympatic .
Iyi ndwara itera kubyimbaga amaguru yombi cyangwa kumwe , hari nabo ishobora gutera kubyimba amabya nko ku bagabo , ibi bikaba bishobora no gutera ubumuga buhoraho nanone ikaba itera ububabare bwinshi .
Impamvu zitera indwara y'imidido
- Wuchereria Bancrofti ari nako gakunze kugaragara ku bantu benshi
- Brugia Malayi Brugia Timori
Uko indwara y'imidido ikwirakwira
Iyi ndwara ikwirakwizwa n'umubu aho ukuruma ukagutera udukoko dutera iyi ndwara , ariko utu dukoko tuba tukiri amagi ,uyu mubu uba warayakuye ku muntu warumye afite iyi ndwara .
Mbese nkuko indwara ya Malariya ishobora kwandura niko na kano gakoko gashobora gukwirakwira no kwandura .
Ibimenyetso by'indwara y'imidido
Bimwe mu bimenyetso igaragaza birimo
- kubyimbagana igice cyafashwe
- kumagara uruhu rwo ku maguru rugakomera cyane
- kubyimba amabya
- kugira ububabare mu gice kirwaye
- Gutakaza ubushobozi bwo gukora bw'igice kirwaye
Uko wakwirinda indwara y'imidido
- Gukoresha inzitiramibu
- kongera isuku
- kwigisha abantu bakamenya iyo ndwara
- Kwivuza hakiri kare