Ikintu kigaragaza ko umwana uri mu nda ari muzima kandi ameze neza nuko umutima we uba utera , iyo hakoreshejwe ibyuma bya Echographie ,umutima w'umwana ushobora kumvikana ku byumweru 5 cyangwa 6 nubwo bwose umwana aba akiri urusoro.
Ku byumweru 5 cyangwa 6 , umutima w'umwana uri mu nda ntabwo uba wari wagatangiye kuremwa neza ariko ibice uzaremwamo biba bikora ku buryo hakoreshejwe imashini ya rchographie bashobora kubona ko umutima w'umwana ukora .
Ku byumweru 18 kugeza ku byumweru 22 , iki gihe bwo umutima w'umwana uri mu nda uba waramaze kwirema neza kandi ibice byose byawo bigaragara , ku buryo umuganga ashobora no kureba ubumuga waba ufite akoresheje imashini yabigenewe .
N'umubyeyi aba ashobora kumva umwana akina ariko byoroheje , muri ibi byumweru umutima w'umwana uba utera cyane ugereranyije n'umuntu mukuru aho utera inshuro ziri hagati ya 110 na 160 ku munota .
Ni gute bareba gutera ku mutima w'umwana uri mu nda ?
- Kwemeza koko ku utwite no kureba ibyumweru bishize usamye
- Kureba niba inda iri muri nyababyeyi cyangwa yagiye hanze ya nyababyeyi
- kureba umubare w'abana bari mu nda . umwe cyangwa impanga
- Kureba ibibazo umwana yaba afite
- nibindi...