Kugira stress (imihangayiko ) ni ibintu bisanzwe mu buzima bwa muntu , ibi biba ikibazo mu gihe stress yatangira kugira ingaruka mbi mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa byawe bya buri munsi .
Kugira stress bishobora gutera guhorana umutwe ukubabaza , ukaba ushobora no kwibasirwa n'indwara y'agahinda gakabije.
Guhorana stress bitera gutanga umusaruro muke no kuba hashobora kuvuka izindi ndwara ziyishamikiyeho , kumenya guhangana nayo no kuyivura ni intambwe nziza yo kumenya guhangana n'ibibazo no kugira ubuzima bwiza .
Dore uburyo wakwivuramo Stress ndetse n'ibintu byagufasha kuyirinda
Hari uburyo butandukanye wakwivuramo stress burimo
1.Gukora imyitozo ngororamubiri
Gukora sporo bituma umubiri ubasha kuvubura umusemburo wa endorphins , uyu musemburo ukaba utera ibyishimo no kumva umuntu aguwe neza .
Igikorwa cyo gukora siporo gituma ubwonko bujya ku murongo , umubiri ukaruhuka , amaraso akabasha gutembera neza hirya no hino mu mubiri .ibi rero akba aribyo bivura stress bikanayikurinda
2.Gusinzira bihagije
Kuryama ugasinzira bihagije , ni kimwe mu bintu ubwonko buruhuka , intekerezo zikajya ku murongo , ni byiza ko byibuze umuntu asinzira amasaha 7 kugeza ku masha 8 ku munsi .
Kudasinzira neza bitera stress ,umujagararo mu ntekerezo ,bikananiza umubiri ,uko udasinzira neza niko no kuba umubiri wawe wahangana na stress biwunanira .
3.Kurya neza
Kurya neza ,ukibanda ku mafunguro arimo imboga n'imbuto , bituma ugira ubuzima bwiza , by'umwihariko umubiri wawe ukabasha guhangana na stress .
Uko umubiri wawe ubona intungamubiri ukeneye , bituma ugira ubushobozi bwo guhangana na stress , ni byiza kwirinda ibiribwa byakorewe mu nganda n'ibinyobwa birimo amasukari menshi kuko bishobora gutuma wibasirwa na stress.
4.Gusabana n'abandi
Burya gusabana n'abandi ni kimwe mu binu byagufasha guhangana no kwivura ibibazo bya stress , kuganira n'abandi ,ukisanzura , ukagaragaza amarangamtima yawe ni bimwe mu bintu bivura stress.
Mu gihe wumva ufite ibiguhangayikishije ni byiza ko ushaka abantu bizeye mukaganira ,byaba byiza ukabasha kubaganiriza kubiguhangayikishije .
5.Gukora ka Yoga
Burya nko ku bantu bazi gukora Yoga , ibi bigufasha kwivura stress no kuruhura ubwonko , abahanga bemeza ko gukora yoga bishobora kukuvura indwara nyinshi zaba izo mu ntekerezo nizo mu mubiri muri rusange .
6.Kugabanya kafeyine unywa ndetse n'inzoga unywa
Kugabanya ingano ya kafeyine unywa , n'ingano y'inzoga unywa bituma ubasha guhangana na stress , mu buryo busanzwe ,ibi byombi bizwiho kongera stress mu mubiri .
Kubireka ni imwe mu ntambwe nziza zo guhangana no kwirinda ibintu bishobora kugutera ibibazo bya stress kuri benshi .
Dusoza
Kugira stress ni ibintu bisanzwe ariko bishobora kugira ingaruka mbi ,iyo bitagenzuwe neza kandi hakiri kare , guhindura imwe mu myitwarire yawe ni bimwe mu bintu byagufasha kwivura no guhangana na stress.