Kuva cyane mu gihe cy'imihango , ni iki kibitera ? ni iki wakora ?

Kuva cyane mu gihe cy'imihango , ni iki kibitera ? ni iki wakora ?

Kuva cyane mu gihe cy'imihango ni mu gihe wagiye mu mihango ukava amaraso menshi cyane ku buryo budasanzwe 

Muri iki gihe usanga byasabye ko uhindura ibyo wibinze (pads/tampons) inshuro nyinshi byibuze buri saha ugasanga wabyujuje .iyo ufite iki kibazo no mu gihe uryamye uba wumva pad yuzuye ku buryo bigusaba kuyihindura mu ijoro rwagati.

Nanone ku muntu wavuye ari mu mihango akarenza iminsi 7 nabwo bishobora kwitwa kuva cyane mu gihe cy'imihango.

Kuva cyane bishobora gutera ibibazo birimo gutakaza amaraso menshi ,bityo umuntu akaba ashobora kugira ibibazo birimo isereri . ikizengerera , guhumeka nabi , gucika intege nibindi .....

Impamvu zitandukanye zitera kuva cyane

Hari impamvu zitera kuva cyane zirimo
  • Impinduka mu misemburo , cyane cyane nko ku bantu bafite ikibazo cy'imvubura ya thyroid cyangwa se ku bantu bafite uburwayi bwa Polycystic ovary syndrome , ubu burwayi bwombi butera impinduka mu misemburo
  • Kuba ufite ibibyimba muri nyababyeyi cyangwa ufite inkovu muri nyababyeyi
  • Kuba ufite ibibazo mu kuvura kw'amaraso (bleeding disorders)
  • kuba ufite agapira mu mura (intrauterine devices )
  • kuba ufite kanseri muri nyababyeyi cyangwa kanseri y'inkondo y'umura
  • kuba uri ku miti ivura ibibazo byo kuvura
Izi ni zimwe mu mpamvu zitera ibibazo byo kuva cyane mu gihe uri mu mihango ,ni byiza ko wabanza kujya kwa muganga ,ukamenya neza impamvu ibigutera .

Ibimenyetso byakwereka ko uri kuva cyane 
Ibimenyetso byakwereka ko uri kuva cyane

Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite ikibazo cyo kuva cyane birimo 
  • Guhindura byibuze buri saha 
  • kuva ukageza ku minsi 7 ukiva 
  • Gukenera ko wambara pad byibuze ebyiri uzigerekeranyije kubera ko kamwe gahita kuzura 
  • Kugira ikibazo cy'amaraso make cyatewe no kuva cyane 
  • gucika intege ukumva ushobora no kuba ufite isereri
  • Kubabara mu nda bikabije
  • Kuzana ibimeze nk'ibibumbe by'amaraso
  • kunanirwa gukora imiriro yawe isanzwe kubera kuva cyane 

Ni iki wakora mu gihe uri kuva cyane ? 

Mu gihe uri kuva cyane , hari ibintu byagufasha guhangana niki kibazo  birimo 
  • Gukurikirana uko uva , inshuro urimo gukenera guhindura ndetse niba urimo guhindura byuzuye neza 
  • Kurya neza no gushaka ibyo kunywa byinshi 
  • Kwirinda stress ishbora guterwa niki kibazo
  • Kwirinda gukora ibintu byatuma uva cyane birimo nko kunywa inzoga , gukora imirimo ivunanye 
  • Kwirinda kuba wafata imiti nka Aspirine cyangwa ibuprofen kubera ko ishobora gutuma uva cyane
  • Kujya kwa muganga mu gihe ubona bikabije 

Ni gute bavura uburwayi bwo kuva cyane ?

Hari uburyo butandukanye bashobora kuvura ikibazo cyo kuva cyane burimo 
  • Kongererwa imisemburo cyane cyane ukaba ushobora guhabwa ibinini bikozwe mu misemburo ngo bibashe gushyira ku murongo ibibazo mu misemburo
  • guhabwa umuti nka Tranexamic nabyo bishobora kuvura iki kibazo
  • \kubagwa rimwe na rimwe nko kubagwa , nko mu gihe ufite ibibyimba nibindi ...
  • Guhindura imwe mu myitwarire nko kwirinda stress , kureka kunywa inzoga z'umurengera no kuva ku itabi bishobora kugufasha guhangana niki kibazo .
  • Kongererwa amaraso nabyo bishobora gukorwa mu gihe wavuye cyane 

Dusoza 

Mu gihe ugira ikibazo cyo kuva cyane mu gihe uri mu mihango , ni byiza kowivuza , abaganga bakakurebera impamvu ya nyayo ibitera , kuva cyane uri mu mihango si ibintu bisanzwe ,kandi bishobora no gutera ibibazo bikomeye   birimo gutakaza amaraso menshi bityo ni byiza umenya impamvu ibitera 

Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post