Imwe mu ndwara zifata umwijima ni indwara ya Hepatite B , hari n'abayita ,indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa B , ni indwara iterwa na Virusi ,ikaba yangiza umwijima bikomeye .
Iyo umwijima wangijwe niyi ndwara , umuntu agira uburwayi bw'igisyo ndetse na kanseri y'umwijima ikaba ishobora kuririraho.
Abantu benshi ahanini ntabwo bazi gutandukanya indwara ya Hepatite B na Hepatite C , nubwo zose zihurira kugutera umwijima kwangirika ariko hari itandukaniro zigira .
Indwara ya Hepatite B kugeza ubu ifite urukingo , naho indwara ya hepatite C nta rukingo igira , uko wivuza izi ndwara zitarakurenga amahirwe yo gukira nta bindi bintu zangije mu mubiri aba ari menshi .
Impamvu zitera indwara ya Hepatite B
Indwara ya Hepatite B iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa Virusi kazwi nka Hepatitis B Virus (HBV)
aka gakoko kandura iyo umuntu akoze ku matembabuzi ava ku muntu urwaye ,aha twaviga inkari ,amaraso , ibyuya nibindi ....
Uko Indwara ya Hepatite B yandura
Indwara ya Hepatite b yandura mu buryo bworoshye burimo
- Kwandura binyuze ku kuryamana n'umuntu urwaye
- Gusangira ibikoresho bikomeretsanya nk'ibikwasi ,inshinge nibindi...
- Umubyeyi ashobora kwanduza umwana mu gihe amubyara
- Gukorakora igisebe cyangwa amaraso by'umuntu wanduye kandi utikingiye (utambaye ibikoresho bikurinda)
- Kuba waterwa amaraso ava ku muntu ufite ubu burwayi .
Iyo witegereje neza ,usanga indwara ya Hepatite B yandura mu buryo bujya gusa nuko virusi ya Sida yandura .
Ibimenyetso by'indwara ya Hepatite B
Ahanini ,ibimenyetso byiyi ndwara bigaragara hashize ibyumweru 6 kugeza ku mezi 6 wanduye agakoko gatera iyi ndwara . ibyo bimenyetso ni
- Guhorana umunaniro
- Kuribwa mu nda
- Kubabara mu ngingo
- Kugira iseseme no kuruka
- Uruhu rugahinduka umuhondo cyane cyane mu maso, mu bworo bw'ibirenge no mu ntoki
- Inkari zikirabura
- Umusarani ukagira ibara risa n'ibumba
- Kumva uburyaryate ku ruhu
- Kuribwa mu mikaya
Ariko hari abantu batagaragaza ibimenyetso iyo bafite iyi ndwara , ariko muri rusange ibi nibyo bimenyetso byiyi ndwara .
Ubuvuzi bw'indwara y'umwijima
Mu kuvura iyi ndwara , bashyingira ku bukana cyangwa urwego iyi ndwara imaze kugeraho , ahanini ubuvuzi butangwa ni ubu bukurikira
- Gutanga imiti ivura indwara ziterwa na virusi zirimo umuti wa lamivudine . umuti wa entecavir na tenofovir , iyi miti ihangana na virusi itera iyi ndwara ndetse ikanayibuza kurushaho kwangiza umwjima .
- Kongerera umubiri ubushobozi bwo kwirwanaho no guhangana n'indwara aho bakora ibyitwa Immune based therapy .
- Kugirwa inama zo guhindura imibereho zirimo kuruhuka bihagije , kurya neza , kwirinda inzoga nibindi..
- Kugusuzuma kanseri y'umwijima kubera ko abantu bafite iyi ndwara ahanini bakunze kwibasirwa niyi kanseri
- Gufata urukingo rwa Hepatite B ,izi nkingo ziratangwa cyane cyane zigahabwa n'abana bato .
Ahanini indwara ziterwa na virusi ntizikira , ariko kongerera imbaraga ubushobozi bwo kwirwanirira bishobora gutuma umubiri wivura ubwawo .
Nubwo wahabwa imiti iyi ndwara ntikire ariko ubukana yangizagaho umwijima buragabanuka bityo ukabana nayo kandi nta ngaruka mbi zihambaye iguteje .
Uko wakwirinda indwara ya Hepatite B
Hari ubuyo butandukanye bwagufasha kwirinda indwara ya Hepatite B burimo
- Gukoresha agakingirizo ,ukirinda no kuryamana n'umuntu ufite iyi ndwara
- Kwirinda gusangira ibikoresho bikometsa nk'ibikwasi ,inzembe nibindi..
- Kwirinda gutizanya ibikoresho nk'uburoso cyangwa gusangira inshinge kubitera ibiyobyabwenge
- Kwipimisha iyi ndwara mu gihe utwite
- Guhabwa amaraso cyangwa kuyongererwa gusa mu gihe uyahawe n'abaganga kandi kwa muganga hemewe.
- Gukingiza abana bato , bagahabwa inkingo zose
- Kuvuza umuntu ufite ubu burwayi kandi tukamufasha gukurikiza amabwiriza ya muganga
Indwara ya hepatite B ishobora gutera izindi ndwara zikomeye nka kanseri y'umwijima , kwangirika bikomeye ku mwijima , kuba indwara nk'impyiko zakuririraho.
Iyi ndwara yandura ku buyo bworoshye kandi kuyivura biragoye , ni byiza kumenya uburyo yandura nuko umuntu yayirinda , tukitabira gahunda zo kuyikingira cyane cyane tukitabira no gukingiza abana bato ngo bahabwe inkingo zose .
murakoze
ReplyDelete