Ibimenyetso 8 by'indwara y'umusonga ku bana

Ibimenyetso 8 by'indwara y'umusonga ku bana

Indwara y'umusonga ni imwe mu ndwara mbi zifata abana , iyi ndwara ikaba ishyirwa mu cyiciro cy'indwara zifata mu buhumekero , ikaba ikunze kwibasira abana n'abantu bageze mu za bukuru ahanini ibi bikaba biterwa nuko baba bafite umubiri ufite ubushobozi buke mu bijyanye no guhangana n'indwara.

Buri mwaka ,abana babarirwa mu bihumbi cyane cyane abari munsi y'imyaka 5 bahitanywa n'indwara y'umusonga , abahanga mu buvuzi bemeza ko iyo iyi ndwara ivuwe kare , amahorwe yo gukira ari menshi cyane .

Impamvu zitera indwara y'umusonga ku bana 

Harai ibintu byinshi bitera indwara y'umusonga ku bana birimo 
  • Udukoko two mu bwoko bwa virusi
  • Udukoko two mu bwoko bwa bagiteri cyane cyane nkizitwa streptococcus pneuminiae 
  • Imiyege cyane cyane ku bafite ubwirinzi bw'umubiri bufite imbaraga nke 
  • Guhumeka ibinyabutabire byanduye nk'imyotsi y'itabi , ku ba umwana aba ahantu hafunganye hataba umwuka mwiza nibindi...
  • Kuba umwana yaravutse atagejeje igihe nabwo ibyago biba ari byinshi byo kuba yakwibasirwa n'indwara y'umusonga 

Ibimenyetso by'indwara y'umusonga ku bana 

Ibimenyetso by'indwara y'umusonga ku bana

Hari ibimenyetso bitandukanye bishobora ku kwereka ko umwana afite indwara y'umusonga birimo 
  • Gukorora cyane 
  • Guhumeka nabi no guhumeka bimugoye 
  • Kubabara mu gituza 
  • Gucika intege 
  • Kugira umuriro mwinshi 
  • Gutakaza ubushake bwo kurya 
  • Kuribwa umubiri wose 
  • kunanirwa konka
  • Rimwe na rimwe umwana ashobora kugagara 
Ibindi bimenyetso birimo kugira iseseme no kuruka , guhondobera , kunanirwa guturiza hamwe , kuruka icyo ashize mu nda cyose nibindi .....

Uko bavura indwara y'umusonga ku bana 

Indwara y'umusonga ku bana iravugwa igakira , ibi bikaba byiza iyo umwana yavujwe atararemba , hari imiti itandukanye cyane cyane yo mu bwoko bwa antibiotic ifite ubushobozi bwo kuvura indwara y'umusonga .

Hari igihe bisaba ko umwana yongererwa umwuka cyangwa agahabwa serumu ariko byose bikaba ari ubuvuzi bukomatanye bwo kuvura iyi ndwara .

Abana benshi bapfa bishwe n'umusonga , ahanini bicwa no kubura umwuka uhagije , aho iyi ndwara iba yatumye amazi yuzurirana mu bihaha ndetse n'inzira zitwara umwuka zigafungana , bityo bikaba ari byiza ko wavuza umwana bitarakomera .

Uko warinda umwana indwara y'umusonga 

Hari uburyo butandukanye bwagufasha kurinda umwana wawe indwara y'umusonga burimo 
  • Gukingiza umwana wawe zimwe mu nkingo zihabwa abana habamo urukingo rw'umusonga 
  • Gukaraba intoki , ibi bikaba bifasha gukura mikorobi zishobora gutera uburwayi ku ntoki 
  • Kurinda ko umwana yahumeka ibinyabutabire bibi
  • Konsa umwana bituma umubiri we ugira imbarag n'ubwirinzi bwo kuwurinda izi ndwara
  • Kugaburira umwana amafunguro yuzuyemo intungamubiri
  • Gusukura aho mu ba n'ibintu byose bikikije umwana
  • Kurinda ko umwana yakwegerana n'umuntu ufite indwara zo mu buhumekero niyo byaba  ibicurane .

Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post