Burya hari umubare munini w'abantu bagendana ibibazo by'indwara y'impyiko ariko batabizi cyangwa se badasobanukiwe n'ibimenyetso byayo .
Indwara y'impyiko ,Ku isi yose ifata abantu babarirwa muri za miliyoni , ikaba ari indwara ifata urugingo rw'impyiko ikarwangiza ku kigero gikabije , ku buryo rutakaza ubushobozi bwo gukora neza .
Umuntu ufite iyi ndwara , hari ibimenyetso umubiri we ugaragaza bitewe nuko rwa rugingo rudakora neza cyangwa se bikaba bigaragaza ko umubiri we umaze kuzurana imyanda kubera ko uru rugingo ruba rutakiyisohora neza binyuze mu nkari .
Kumenya ko ufite indwara y'impyiko hakiri kare , bituma uvugwa hakiri kare , ibi bikaguha amahirwe yo gukira no kukurinda ingaruka iyi ndwara ishobora kugutera .
Ni iki gitera indwara y'impyiko ?
- Kuba ufite indwara ya Diyabete , burya isukari nyinshi mu maraso nko ku bantu barwaye Diyabete ishobora gutuma impyiko zangirika
- Umuvuduko w'amaraso ukabije , burya hypertension nayo ishobora kwaingiza impyiko , ibi bikagaragara cyane ku bantu bafite iyi ndwara
- Kuba mu muryango hari umuntu warwaye iyi ndwara , nawe bikongerera ibyago byinshi byo kwibasirwa niyi ndwara
- Imyaka , uko umuntu akura , burya ibyago byo kuba wafatwa niyi ndwara biriyongera
- Kunywa itabi , Kunywa itabi byangiza imitsi itwara amaraso ndetse bikanangiza imitsi yo mu mpyiko , ibi bikaba byagutera iyi ndwara
- Umubyibuho ukabije , burya umubyibuho ukabije ukongerera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara
- Infegisiyo zo mu muyoboro w'inkari , burya guhorana izi infegisyo nabyo bikongerera ibyago byo kuba wakwibasirwa niyi ndwara .
- Utubuye two mu mpyiko , iyi ndwara nayo ishobora gutuma impyiko zangirika
- Imiti imwe nimwe
Dore ibimenyetso by'indwara y'impyiko , byanakwereka ko impyizo zawe zirwaye
Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko impyiko zawe zirwaye birimo
1.Guhorana umunaniro
Guhorana umunaniro ku muntu ufite impyiko zirwaye biterwa nuko umubiri we uba utagishobora gukora umusemburo wa Erythropoetin ukoreshwa mu gukora intete zitukura kandi uyu musemburo uvuburwa n'impyiko .
2.Impinduka mu bijyanye n'inkari no kwihagarika
Ushobora kubona uburyo wihagarikamo (kunyara ) bwahindaguritse aho ushobora kunyara inshuro nyinshi cyangwa nkeya bishoboka , nanone hari igihe ubona inkari zahinduye ibara
3.Kubyimba intoki n'ibirenge
Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko impyiko zawe zitagifite ubushobozi bwo gusohora amazi mu mubiri nkuko bisanzwe , ibi bigaragara ku bantu bose bafite ubu burwayi .
4.Kuzana uduheri ku mubiri cg ukumva uruhu ruryaryata
Uko imyiko zidakora neza ngo zibashe gusohora imyanda binyuze mu nkari , niko ubwo burozi n'imyanda byuzurana mu mubiri , bigatera ibibazo ku ruhu
5.Guhumeka nabi
Guhumeka nabi nabyo ni ikimenyetso cyuko impyiko zawe zidakora neza , ibi bigaterwa nuko impyiko ziba zitakibasha gusohora amazi mu mubiri , akaba ashobora kuzurana mu bihaha , akahatera ibi bibazo byo guhumeka bigoranye .
6.Iseseme no kuruka
Hashobora no kwiyongeraho gutakaza ubushake bwo kurya , ibi bigaterwa nuko impyiko ziba zitari gusohora imyanda mu mubiri , bityo ikagenda ikuzurana mu maraso , ikagutera bino bibazo .
7.Kugira umuvuduko w'amaraso ukabije (Hypertension )
Burya impyiko nizo zigira uruhare runini mu gushyira ku murongo umuvuduko w'amaraso ukabije , iyo rero zangiritse cyangwa zidakora neza , bishobora gutuma ugira uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso ukabije .
8.Kuribwa imikaya cg ufatwa n'imbwa
Ibi bigaterwa nuko umubiri uba utakibona neza imyunyungugu ikwiye bitewe nuko impyiko zangiritse kandi arizo zigira uruhare runini mu kuyishira ku kigero gikwiye .
9.Kubura umutuzo
Ibi nabyo bikaba biterwa nuko uburozi buba bwaruzuranye mu maraso ,uko bwuzuranamo bikagera no ku bwonko .bityo ukaba utatekereza neza cg ngo uturize ku kintu kimwe
10.Kuribwa mu nda yo hasi aho impyiko ziherereye
Ibi bikaba biterwa nuko impyiko zawe ziba zararwaye zikabyimba , iki kikaba ari ikimenyetso cyuko zirwaye , ubu bubabare bwumvikana mu gace impyiko ziherereyemo .
Mu gihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso ,biba bishoboka cyane ko impyiko zawe zirwaye , ugomba gukora bishoboka byose ukisuzumisha impyiko bityo ukaba wavugwa , zitarangirika cyane .
Ibyo kurya bifasha impyiko
Mu gihe wifuza kurinda impyiko zawe cyangwa se mu gihe zirwaye wifuza kuzifata neza hari ibiribwa ukwiye kwibandaho mu mirire yawe birimo
- Ibiribwa bibamo umunyungugu wa potasiyumu muke aha twavuga nka amashu , inkeri , pome na'amashaza
- Ibiribwa bibamo umunyungugu wa sodiyumu muke , aha twavuga nka imbuto n'imbogarwatsi wongeyeho n'ingano nibizikomokaho
- Ibiribwa bibamo fibre nyinshi , aha twavuga imbuto ,imboga , ingano ,amashaza , nibindi
- Ibiribwa bibamo poroteine nyinshi , ha twavuga nk'ibishyimbo , inyama , soya , ubunyobwa nibindi ...
- amazi
- Tungurusumu burya nazo ni nziza ku mpyiko
- Puwavuro
- Amavuta ya Elayo
Uko bavura indwara z'impyiko
Uvuvuzi bw'indwara z'impyiko bushyingira ku mpamvu zabuteye ndetse no ku kigero impyiko zigezeho zangirika . umuntu ashobora guhabwa ubuvuzi burimo
- Guhabwa imiti
- Kwigisha guhindura imibereho abayemo (lifestyle)
- Kuba yakorerwa Dialysis
- Kuba impyiko zasimbuzwa
- Gufashwa kubana n'uburwayi .
Murakoze
ReplyDelete